IGICE CYA 36
Ese natwawe n’ibikoresho bya elegitoroniki?
“Ntushobora kumva ukuntu nkunda kohereza ubutumwa bugufi bwo kuri telefoni. Ntekereza ko ari cyo kintu cyiza cyane kuruta ibindi. Yewe navuga ko byantwaye pe!”—Alan.
IGIHE ababyeyi bawe bari mu kigero cyawe, radiyo ni cyo gikoresho cya elegitoroniki cy’ingenzi cyariho. Icyo gihe telefoni zanyuragamo amajwi y’abantu baganira gusa kandi zabaga zicometse ku mugozi uri mu rukuta. Ese urumva ibyo ari ibintu byataye igihe kandi bitagifite icyo bimaze? Umukobwa witwa Anna ni ko abibona. Yaravuze ati “ababyeyi banjye babyirutse ikoranabuhanga ritaratera imbere. Ubu ni bwo bakimenya bimwe mu bintu telefoni zabo zishobora gukora.”
Muri iki gihe ushobora guhamagara, kumva umuzika, kureba televiziyo, gukina umukino wo kuri telefoni, koherereza incuti zawe ubutumwa bwo kuri interineti, ugafotora kandi ukajya no kuri interineti; byose ukabikorera ku gikoresho kimwe ushobora no gutwara mu mufuka. Kubera ko wakuze ubona za orudinateri, telefoni zigendanwa, televiziyo na interineti, ushobora kumva ko kubikoresha igihe cyose nta kibazo kirimo. Icyakora, ababyeyi bawe bashobora kuba babona ko byagutwaye umutima. Niba bagaragaje ko bibahangayikishije, ntukumve ko nta cyo bikubwiye ngo wumve ko batazi aho isi igeze. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni.”—Imigani 18:13.
Ese ujya wibaza impamvu ababyeyi bawe bahangayitse? Isuzume urebe niba ugaragaza ibimenyetso biranga uwatwawe n’ibikoresho bya elegitoroniki.
Isuzume: ‘ese koko byantwaye umutima?’
Hari inkoranyamagambo isobanura ko gutwarwa umutima n’ikintu, ari “ukugira akamenyero gakabije ko gukomeza gukora icyo kintu, ukanga kukireka cyangwa kukireka bikakunanira, nubwo waba uzi ko kizakugiraho ingaruka.” Reba uburyo amagambo agize ibyo bisobanuro yagiye asobanurwa. Soma ibyo bagenzi bawe bavuze, maze urebe niba nawe utarigeze uvuga cyangwa ukora ibintu nk’ibyo. Hanyuma uze gusubiza ibibazo byatanzwe.
Kugira akamenyero gakabije. “Mara amasaha menshi nkina imikino yo kuri orudinateri. Sinkibona akanya ko gusinzira kandi n’iyo ndi kumwe n’abandi, nta kindi tuganira. Abo tubana mu muryango ntibakimbona kuko nsigaye nibera mu mikino yo kuri orudinateri.”—Andrew.
None se, wowe ukurikije uko ubona ibintu, ni ikihe gihe gikwiriye umuntu yamara buri munsi akoresha ibikoresho bya elegitoroniki? ․․․․․
Ababyeyi bawe bo bumva ko wagombye kumara igihe kingana iki kuri ibyo bikoresho? ․․․․․
Buri munsi, umara igihe kingana iki wohereza ubutumwa bugufi, ureba televiziyo, wohererezanya amafoto n’amakuru kuri interineti, ukina imikino yo kuri orudinateri cyangwa ukora ibindi? ․․․․․
Ese urebye ibisubizo watanze haruguru, wavuga ko ukabya gukoresha ibikoresho bya elegitoroniki?
□ Yego □ Oya
Ushobora kwanga kubireka cyangwa kubireka bikakunanira. “Ababyeyi banjye babona buri gihe nohereza ubutumwa bugufi bakambwira ko nkabya. Ariko uwabereka ibyo urungano rwanjye rukora, basanga ari nk’aho jye nta bwo nohereza. Icyakora ugereranyije n’ababyeyi banjye, usanga jye nohereza ubutumwa bwinshi cyane kuruta ubwo bo bohereza. Gusa byaba ari ukugereranya ibintu bidahuye na gato: bafite imyaka 40 jye nkagira 15 yonyine.”—Alan.
Ese ababyeyi bawe cyangwa incuti zawe baba barigeze kukubwira ko umara igihe kirekire ukoresha ibikoresho bya elegitoroniki?
□ Yego □ Oya
Ese wigeze wumva udashaka kureka icyo gikoresho cyangwa kukireka bikakunanira?
□ Yego □ Oya
Bikugiraho ingaruka. “Incuti zanjye zihora zohererezanya ubutumwa, no mu gihe zitwaye imodoka. Baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga!”—Julie.
“Nkigura telefoni yanjye ya mbere, nahoraga mpamagara abantu cyangwa nkohereza ubutumwa bugufi. Ibyo ni byo nahoragamo gusa. Byangije imishyikirano nari mfitanye n’ababyeyi banjye ndetse na bamwe mu ncuti zanjye. Ubu iyo nasohokanye n’incuti zanjye tuganira, bakunze kurogoya ibiganiro bati ‘Ee! Ba uretse mbanze nsubize ubu butumwa bugufi.’ Icyo ni cyo gituma ntagirana na bo ubucuti bukomeye.”—Shirley.
Ese wigeze usoma ubutumwa bugufi cyangwa ukabwohereza utwaye imodoka, uri mu ishuri cyangwa uri mu materaniro?
□ Yego □ Oya
Ese iyo uganira n’abagize umuryango cyangwa incuti, hari ubwo urogoya ibiganiro kugira ngo usubize ubutumwa bwo kuri interineti, uvugire kuri telefoni cyangwa wandike ubutumwa bugufi?
□ Yego □ Oya
Ese gukoresha ibikoresho bya elegitoroniki bigutwara igihe wagombaga kumara uryamye cyangwa bikakurangaza mu gihe wiga?
□ Yego □ Oya
Ese ubona ko hari icyo ukwiriye guhindura? Niba ari uko bimeze, suzuma izi nama zikurikira.
Uko washyira mu gaciro
Niba hari ibikoresho bya elegitoroniki ukoresha, wenda nka orudinateri, telefoni igendanwa cyangwa ikindi gikoresho, ibaze ibi bibazo bine biri hasi aha. Gushyira mu bikorwa inama zishingiye kuri Bibiliya no kugendera ku mahame yoroheje akwereka ibyo wakora n’ibyo utagomba gukora, bizakurinda kandi bigufashe gushyira mu gaciro.
● Biba birimo iki? “Iby’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.”—Abafilipi 4:8.
✔ Icyo ukwiriye gukora: Komeza gushyikirana n’incuti n’abagize umuryango kandi mujye muganira ibintu bitera inkunga.—Imigani 25:25; Abefeso 4:29.
X Icyo udakwiriye gukora: Irinde gukwirakwiza amazimwe, kohererezanya ubutumwa n’amafoto y’ubwiyandarike, cyangwa kureba za filimi cyangwa ibiganiro biganisha ku bwiyandarike.—Abakolosayi 3:5; 1 Petero 4:15.
● Mbikoresha ryari? “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe.”—Umubwiriza 3:1.
✔ Icyo ukwiriye gukora: Gena igihe ntarengwa uzajya umara wohereza ubutumwa cyangwa witaba telefoni, ureba ibiganiro cyangwa ukina imikino yo kuri orudinateri.
X Icyo udakwiriye gukora: Ntukemere ko ibikoresho bya elegitoroniki bigutwara igihe wagennye kumarana n’incuti n’abagize umuryango, icyo umara wiga, cyangwa igihe wagombye kumara mu bikorwa bya gikristo.—Abefeso 5:15-17; Abafilipi 2:4.
● Ni ba nde tuba tuvugana? “Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”—1 Abakorinto 15:33.
✔ Icyo ukwiriye gukora: Bikoreshe ukomeza ubucuti ufitanye n’abantu bagutera inkunga yo kugira imico myiza.—Imigani 22:17.
X Icyo udakwiriye gukora: Ntukishuke! Abo ushyikirana na bo binyuze ku butumwa bwo kuri interineti cyangwa kuri telefoni, kuri televiziyo, muri videwo no kuri interineti, bazatuma wigana amahame bagenderaho, imvugo yabo n’imitekerereze yabo.—Imigani 13:20.
● Mara igihe kingana iki nkoresha ibyo bikoresho? “Menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.”—Abafilipi 1:10.
✔ Icyo ukwiriye gukora: Jya ugira aho wandika igihe umara ukoresha ibikoresho bya elegitoroniki.
X Icyo udakwiriye gukora: Niba incuti n’ababyeyi bawe bavuze ko umara igihe kinini ku gikoresho runaka cya elegitoroniki, ntukabyirengagize.—Imigani 26:12.
Andrew twigeze kuvuga tugitangira, yavuze uko umuntu yakoresha ibyo bikoresho bya elegitoroniki mu buryo bushyize mu gaciro, agira ati “uburyo bwiza bwo kubikoresha ni ukutabimaraho igihe kirekire. Namenye ko ntagomba kwemera ko ibyo bikoresho bintandukanya n’abagize umuryango ndetse n’incuti.”
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 2, IGICE CYA 30
Wakora iki kugira ngo wumvishe ababyeyi bawe ko bakwiriye kukureka ukishimisha?
UMURONGO W’IFATIZO
“Ntukigire umunyabwenge, ahubwo ujye utinya Yehova kandi uhindukire uve mu bibi.”—Imigani 3:7.
INAMA
Kugira ngo ukoreshe telefoni yawe mu buryo bushyize mu gaciro, incuti zawe zigomba kumenya ko hari igihe utazahita usubiza ubutumwa wohererejwe kuri telefoni cyangwa kuri interineti, cyangwa ngo witabe uguhumagaye.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Amafoto cyangwa amakuru avuga ibyo ukora ushyira ku rubuga rwa interineti ubu, hazashira imyaka myinshi abantu benshi bashobora kuyabona, urugero nk’aho uzajya gusaba akazi ndetse n’ahandi.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora ninongera kumara igihe kinini nkoresha ․․․․․, Niyemeje kumara gusa ․․․․․ mu cyumweru nkoresha iki gikoresho cya elegitoroniki.
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki bitoroshye kumenya ko watwawe na bimwe mu bikoresho bya elegitoroniki?
● Byakugendera bite uramutse udakoresheje ibikoresho bya elegitoroniki mu buryo bushyize mu gaciro?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 262]
“Hari ibintu byinshi byamfashije kutongera kumara igihe kinini ndeba televiziyo. Niyemeje kugabanya igihe nayimaragaho, nkabwira mama ko nari mfite icyo kibazo kandi ngasenga kenshi.”—Kathleen
[Ifoto yo ku ipaji ya 263]
Ese ibikoresho bya elegitoroniki ni wowe ubikoresha cyangwa ni byo bigukoresha?