ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 4/11 pp. 21-23
  • Kuki ababyeyi banjye batareka ngo nishimishe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki ababyeyi banjye batareka ngo nishimishe?
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu ababyeyi bawe bashobora kubyanga
  • Ibyo wakora kugira ngo bazakwemerere
  • Kuki ababyeyi banjye batareka ngo nishimishe?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Kuki ababyeyi banjye batandeka ngo nishimishe?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Aya mategeko ko akabije kuba menshi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Nakora iki niba ababyeyi bajya batongana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 4/11 pp. 21-23

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Kuki ababyeyi banjye batareka ngo nishimishe?

Umukobwa w’umwangavu wo muri Ositaraliya witwa Allison,a avuga ko buri wa mbere ahora ahura n’ibintu bimwe ku ishuri kandi ko uwo munsi utamworohera.

Yaravuze ati “buri wese aba avuga ibyo yakoze mu mpera z’icyumweru. Iyo babivuga wumva ari ibintu bishishikaje cyane. Urugero bavuga nk’umubare w’ibirori bagiyemo, umubare w’abahungu basomanye, ndetse n’uko bacitse abapolisi . . . Nubwo bisa n’ibiteye ubwoba, biba bishimishije. Bagera iwabo saa kumi n’imwe za mu gitondo, kandi ababyeyi babo nta cyo biba bibabwiye. Mu gihe bo baba bataranatangira ibirori, jye mba nsabwa kujya kuryama.

“Iyo abanyeshuri twigana bamaze kuvuga ibyo bakoze mu mpera z’icyumweru, bambaza uko jye byangendekeye. Nibuka ko nagiye mu materaniro nkajya no kubwiriza. Numva rwose naracikanywe. Nkunze kubabwira ko jye nta ho nagiye, na bo bagahita bambaza impamvu ntagiye kwishimana na bo.

“Iyo umunsi wo kuwa mbere urangiye, ushobora kwibwira ko nta kindi kibazo kiba gisigaye. Nyamara si ko biba bimeze. Iyo bigeze kuwa kabiri, buri wese aba avuga icyo azakora mu mpera z’icyumweru dutangiye. Ndicara nkabatega amatwi gusa. Numva nigunze cyane!”

ESE iyo ugeze ku ishuri kuwa mbere ni uko bikugendekera? Ushobora kumva ko ari nk’aho ababyeyi bawe bagufungiranye, ku buryo udashobora kugera hanze ngo urebe ibyiza bihari. Mbese ni nk’aho waba uri ahantu hari imikino myinshi, ariko ababyeyi bawe bakakubuza kugira umukino n’umwe ukina. Mu by’ukuri ntuba ushaka gukora ibyo bagenzi bawe bakora byose. Icyo ushaka ni ukujya ubona akanya ko kwishimisha rimwe na rimwe. None se, ni ubuhe buryo wumva wazishimishamo mu mpera z’iki cyumweru?

◯ kubyina

◯ kujya muri konseri

◯ kureba filimi

◯ kujya mu birori

◯ ibindi ․․․․․

Ni byo koko ukeneye kwishimisha (Umubwiriza 3:1, 4). Kandi koko, Umuremyi wawe nawe ashaka ko wishimira ubuto bwawe (Umubwiriza 11:9). Nubwo hari igihe ushobora kubishidikanyaho, ariko burya ababyeyi bawe baba bashaka ko wishimisha. Icyakora hari ibintu bibiri bishobora kuzabahangayikisha: (1) ibyo uzakora (2) n’abo muzaba muri kumwe.

Byagenda bite se niba incuti zawe zagutumiye ngo musohokane, ariko ukaba utazi uko ababyeyi bawe bari bubyakire? Mu gihe hari umwanzuro ugomba gufata, Bibiliya igutera inkunga yo gusuzuma imyanzuro uba ushobora gufata, yaba myiza cyangwa mibi, maze ugasuzuma ingaruka za buri mwanzuro (Gutegeka kwa Kabiri 32:29; Imigani 7:6-23). Urugero, wabyitwaramo ute mu gihe incuti zawe zigutumiye ngo usohokane na zo?

UBURYO BWA 1: JYA UGENDA UDASABYE URUHUSHYA.

Impamvu ukwiriye kubitekerezaho: Urashaka kwereka incuti zawe ko ufite umudendezo wo gukora icyo ushaka. Wumva ko uzi byinshi kurusha ababyeyi bawe cyangwa ko ibyo bakubwira byose nta cyo bikubwiye.—Imigani 15:5.

Uko bizakugendekera: Hari ikintu incuti zawe zizakumenyaho: zizamenya ko ushobora kuba incabiranya. Niba ushobora kubeshya ababyeyi bawe, ushobora no kuzabeshya incuti zawe. Ababyeyi bawe nibabimenya bizabababaza kandi bumve ko wabahemukiye, ndetse bashobora no kuguhana. Gusuzugura ababyeyi bawe ukagenda utababwiye ni ubupfapfa.—Imigani 12:15.

UBURYO BWA 2: NTUGIRE ICYO UBABWIRA KANDI NTUGIRE AHO UJYA.

Impamvu ukwiriye kubitekerezaho: Ushobora gutekereza ku butumire wahawe maze ukabona budahuje n’amahame ugenderaho, cyangwa ukabona ko bamwe mu bo muzaba muri kumwe ari incuti mbi (1 Abakorinto 15:33; Abafilipi 4:8). Nanone ushobora kuba ushaka kujyayo, ariko ukabura imbaraga zo kubibwira ababyeyi bawe.

Uko bizakugendekera: Niba wanze kujyayo bitewe n’uko wumva ari bibi, uzabona icyo usubiza incuti zawe. Icyakora niba utagiyeyo bitewe n’uko gusa wabuze imbaraga zo kubisaba ababyeyi bawe, amaherezo ushobora gusigara mu rugo wigunze wumva ko ari wowe wenyine utajya wishimisha nk’abandi.

UBURYO BWA 3: BIBABWIRE UREBE KO BABYEMERA.

Impamvu ukwiriye kubitekerezaho: Wemera ko ababyeyi bawe bagufiteho ububasha, kandi ko ukwiriye gukurikiza ibyemezo bafashe (Abakolosayi 3:20). Urabakunda kandi ntiwifuza kubatoroka ngo usange incuti zawe kuko byabababaza (Imigani 10:1). Wibuke ko ufite uburyo bwo kubabwira ikibazo ufite.

Uko bizakugendekera: Ababyeyi bawe bazumva ko ubakunda kandi ko ububaha. Nibabona nta kibazo bazakwemerera.

Impamvu ababyeyi bawe bashobora kubyanga

Wakora iki ababyeyi bawe baguhakaniye? Birumvikana ko ibyo bishobora kukubabaza. Icyakora nusobanukirwa uko babona ibintu, bizagufasha kumenya uko wakwitwara mu gihe bagize icyo bakubuza. Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma baguhakanira:

Bakurusha ubwenge kandi ni inararibonye. Baramutse baguhitishijemo kujya koga ku mwaro, birumvikana ko wahitamo kogera ahantu hagenzurwa n’umuntu ushobora kugutabara uramutse ugize ikibazo. Kubera iki? Kubera ko iyo woga uba wishimye ku buryo udashobora gupfa kubona ikintu cyaguteza ingorane. Ariko abashinzwe kugenzura aho hantu baba bari ahirengeye ku buryo bashobora kubona akaga kakugarije.

Mu buryo nk’ubwo, kubera ko ababyeyi bawe baba bakurusha ubwenge kandi ari inararibonye, bashobora kumenya akaga kakugarije wowe udashobora kubona. Kimwe na wa muntu ushobora kugutabara uramutse ugize ikibazo, ababyeyi bawe na bo ntibagamije kukubuza kwishimisha, ahubwo bifuza kukurinda icyatuma utishimisha mu buzima.

Baragukunda. Ababyeyi bawe baba bifuza cyane kukurinda icyakugirira nabi. Urukundo ni rwo rutuma bakwemerera cyangwa bakaguhakanira mu gihe bibaye ngombwa. Iyo ubasabye uruhushya rwo gukora ikintu runaka, bibaza niba bashobora kuruguha, ariko bakitegura kwakira ingaruka zishobora kukugeraho. Bazemera kuguha uruhushya ari uko bamenye neza ko nta kibi gishobora kukubaho.

Bashobora kuba batazi ibyo ugiyemo. Ababyeyi barangwa n’urukundo bagerageza buri gihe gukora ibintu bitabateza akaga. Iyo badasobanukiwe ibyo ubasaba cyangwa bakaba bumva ko hari ibintu by’ingenzi utababwira, akenshi baraguhakanira.

Ibyo wakora kugira ngo bazakwemerere

Hari ibintu bine ukwiriye kuzirikana:

Ujye uvugisha ukuri: Ukwiriye kubanza kwibaza utibereye uti ‘ubundi kuki nifuza kujyayo? Ese ikinshishikaje ni ukwishimisha cyangwa ni ukugira ngo nemerwe n’urungano? Ese ni ukubera ko hazaba haje umuntu nkunda?’ Hanyuma uzabwize ukuri ababyeyi bawe. Barakuzi neza kandi na bo bigeze kuba bato. Bashobora kuzamenya impamvu nyayo ituma ushaka kujyayo. Bazashimishwa n’uko ubabwiza ukuri kandi ubwenge bwabo buzakugirira akamaro (Imigani 7:1, 2). Icyakora, kutababwiza ukuri bituma bagutakariza icyizere, kandi bigatuma badahita baguha uruhushya rwo kujya aho ushaka.

Jya ureba igihe cyiza cyo kubibabwira: Ntugasabe ababyeyi bawe uruhushya ngo ubabuze amahwemo bakiva ku kazi cyangwa igihe baba bahugiye mu bindi bintu. Jya ubibabwira igihe ubona batuje. Icyakora ntugategereze ngo bigere ku munota wa nyuma, ngo ubone kubasaba uruhushya ubatitiriza. Ababyeyi bawe ntibazashimishwa no gufata umwanzuro hutihuti. Jya ubaza ababyeyi bawe hakiri kare, na bo bazabigushimira.

Ntukagire icyo ubahisha: Niba hari ibindi bintu bakwiriye kumenya, bibabwire. Basobanurire neza icyo mu by’ukuri wifuza. Ababyeyi ntibakunda umwana ubasubiza ngo “simbizi,” cyane cyane iyo bamubajije bati “ni ba nde bazaba bahari?” “Ese hari umuntu mukuru uzaba ahari?” “Ese bizarangira ryari?”

Uko ukwiriye kubona ibintu: Ntugafate ababyeyi bawe nk’abanzi. Jya ubona ko ababyeyi bawe ari incuti zawe, kandi urebye neza ni zo koko. Nubona ko ababyeyi bawe bagushyigikiye, bizatuma udashaka guhangana na bo, kandi na bo bazemera ko mushyikirana. Nibaguhakanira, ujye ubabaza impamvu baguhakaniye ariko ubikore mu kinyabupfura. Urugero, nibakwangira kujya muri konseri, gerageza kumenya igitumye bagira impungenge. Ese baba batewe impungenge n’umucuranzi? Ni aho bizabera se? Ni abo muzajyana? Cyangwa batewe impungenge n’amafaranga yo kwinjira? Jya wirinda kubabwira amagambo nk’aya ngo “kuki mutanyizera?,” “abandi bose bajyayo,” cyangwa ngo “ababyeyi b’incuti zanjye bo babemerera kujyayo.” Jya wereka ababyeyi bawe ko ukuze bihagije ku buryo wakwemera imyanzuro bafashe kandi ukayikurikiza. Nubikora bazakubaha. Ubutaha bazajya bareba niba bashobora kukwemerera.

Niba ushaka kubona ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Izina ryarahinduwe.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 11]

“Ababyeyi banjye baranyizera, bitewe ahanini n’uko bazi ko ndi umwana mwiza. Mbabwira uko mbanye n’incuti zanjye nta cyo mbakinze. Nanone kandi, sinjya ntinya kuva ahabereye ibirori mu gihe numva ntashimishijwe n’ibihabera.”

[Ifoto]

Kimberly

[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]

BAZA ABABYEYI BAWE UKO BABIBONA

Ese waba ushaka kumenya ibisubizo ababyeyi bawe batanga ku bibazo byabajijwe muri iyi ngingo? Uburyo bwiza bwo kubimenya ni ukubabaza. Mu gihe uzabona bikwiriye, uzabasabe ko muganira ku mpungenge bafite ku birebana n’uburyo bwawe bwo kwishimisha. Tekereza ikibazo wifuza kubabaza, maze ucyandike hasi aha.

․․․․․

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Kimwe n’umuntu ushobora kugutabara uramutse ugize ikibazo mu mazi, ababyeyi bawe na bo bari ahirengeye ku buryo bashobora kugira icyo bakora igihe habaye ikibazo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze