IGICE CYA 37
Kuki ababyeyi banjye batareka ngo nishimishe?
Umukobwa w’umwangavu wo muri Ositaraliya witwa Allison, avuga ko ku ishuri umunsi wo kuwa mbere uhora ari umwe kandi ko utamworohera.
Yaravuze ati “buri wese aba avuga ibyo yakoze mu mpera z’icyumweru. Iyo babivuga wumva ari ibintu bishishikaje cyane. Urugero, bavuga nk’umubare w’iminsi mikuru bagiyemo, umubare w’abahungu basomanye, ndetse n’uko bacitse abapolisi bari babakurikiye . . . Nubwo bisa n’ibiteye ubwoba, biba bishimishije. Bagera iwabo saa kumi n’imwe za mu gitondo kandi ababyeyi babo nta cyo biba bibabwiye. Mu gihe bo baba bataranatangira ibirori, jye mba nsabwa kujya kuryama.
“Iyo abanyeshuri twigana bamaze kuvuga ibyo bakoze mu mpera z’icyumweru, bambaza uko jye byangendekeye. . . . Nibuka ko nagiye mu materaniro nkajya no kubwiriza. Numva rwose naracikanywe. Nkunze kubabwira ko jye nta ho nagiye, na bo bagahita bambaza impamvu ntaje kwishimana na bo.
“Iyo umunsi wo kuwa mbere urangiye, ushobora kwibwira ko nta kindi kibazo kiba gisigaye. Nyamara si ko biba bimeze. Iyo bigeze kuwa kabiri, buri wese aba avuga icyo azakora mu mpera z’icyumweru dutangiye. Ndicara nkabatega amatwi gusa. Numva nigunze cyane!”
ESE iyo ugeze ku ishuri kuwa mbere ni uko bikugendekera? Ushobora kumva ko ari nk’aho ababyeyi bawe bagufungiranye, ku buryo udashobora kugera hanze ngo urebe ibyiza bihari. Mbese nk’aho waba uri ahantu bidagadurira hari imikino myinshi, ariko ababyeyi bawe bakakubuza kugira umukino n’umwe ukina. Mu by’ukuri ntuba ushaka gukora ibyo bagenzi bawe bakora byose. Icyo ushaka ni ukujya ubona akanya ko kwishimisha rimwe na rimwe. None se, ni ubuhe buryo wumva wazishimishamo mu mpera z’iki cyumweru?
□ kubyina
□ kujya muri konseri
□ ibindi
□ kujya mu munsi mukuru
□ kureba filimi ․․․․․
Ni koko ukeneye kwishimisha. Kandi koko, Umuremyi wawe na we ashaka ko wishimira ubuto bwawe (Umubwiriza 3:1, 4). Nubwo hari igihe ushobora kubishidikanyaho, ariko burya ababyeyi bawe baba bashaka ko wishimisha. Icyakora hari ibintu bibiri bishobora kuzabahangayikisha: (1) ibyo uzakora, (2) abo muzaba muri kumwe.
Byagenda bite se niba ushaka gusohokana n’incuti zawe, ariko ukaba utazi uko ababyeyi bawe bari bubyakire? Suzuma ubu buryo butatu ushobora kubyitwaramo ndetse n’uko bishobora kukugendekera.
UBURYO BWA 1 KUGENDA UDASABYE URUHUSHYA
Impamvu ukwiriye kubitekerezaho: Urashaka kwereka incuti zawe ko ufite umudendezo wo gukora icyo ushaka. Wumva ko uzi byinshi kurusha ababyeyi bawe cyangwa ko ibyo bakubwira byose nta cyo bikubwiye.—Imigani 14:18.
Uko bizakugendekera: Ibyo bishobora gutuma incuti zawe zigutangarira, ariko nanone hari ikindi kintu zizakumenyaho: zizamenya ko uri incabiranya. Niba ushobora kubeshya ababyeyi bawe, ushobora no kuzabeshya incuti zawe. Ababyeyi bawe nibabimenya bizabababaza kandi bumve ko wabahemukiye, ndetse bashobora no kugufatira ibyemezo. Gusuzugura ababyeyi bawe ukagenda utababwiye ni ubupfapfa.—Imigani 12:15.
UBURYO BWA 2 KUTAGIRA ICYO UBABWIRA KANDI NTUGIRE AHO UJYA
Impamvu ukwiriye kubitekerezaho: Ushobora gutekereza ku butumire wahawe maze ukabona budahuje n’amahame ugenderaho cyangwa ukabona ko bamwe mu bo muzaba muri kumwe ari incuti mbi (1 Abakorinto 15:33; Abafilipi 4:8). Nanone ushobora kuba ushaka kujyayo, ariko ukabura imbaraga zo kubibwira ababyeyi bawe.
Uko bizakugendekera: Niba wanze kujyayo bitewe ni uko wumva ari bibi, uzabona icyo usubiza incuti zawe. Icyakora niba utagiyeyo bitewe ni uko gusa wabuze imbaraga zo kubisaba ababyeyi bawe, amaherezo ushobora gusigara mu rugo wigunze, wumva ko ari wowe wenyine utajya wishimisha nk’abandi.
UBURYO BWA 3 KUBABWIRA UKAREBA KO BABYEMERA
Impamvu ukwiriye kubitekerezaho: Wemera ko ababyeyi bawe bagufiteho ububasha, kandi ko ukwiriye gukurikiza ibyemezo bafashe (Abakolosayi 3:20). Urabakunda kandi ntiwifuza kubatoroka ngo usange incuti zawe kuko byabababaza (Imigani 10:1). Wibuke ko ushobora kubabwira ikibazo ufite.
Uko bizakugendekera: Ababyeyi bawe bazumva ko ubakunda kandi ububaha. Nibabona nta kibazo bazakwemerera.
Impamvu ababyeyi bawe bashobora kubyanga
Wakora iki ababyeyi bawe baguhakaniye? Birumvikana ko ibyo bishobora kukubabaza. Icyakora nusobanukirwa uko babona ibintu, bizagufasha kumenya uko wakwitwara mu gihe bagize icyo bakubuza. Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma baguhakanira:
Bakurusha ubwenge kandi ni inararibonye. Bibaye ngombwa ko utoranya, birashoboka ko wahitamo kogera ahantu hagenzurwa n’abantu ushobora kugutabara uramutse ugize ikibazo. Kubera iki? Kubera ko iyo woga uba wishimye ku buryo udashobora gupfa kubona ikintu cyaguteza ingorane. Ariko abashinzwe kugenzura aho hantu baba bari ahirengeye ku buryo bashobora kubona ikibazo wahura na cyo.
Mu buryo nk’ubwo, kubera ko ababyeyi bawe baba bakurusha ubwenge kandi ari inararibonye, bashobora kumenya akaga kakugarije wowe udashobora kubona. Kimwe na wa muntu ushobora kugutabara uramutse ugize ikibazo, ababyeyi bawe na bo ntibagamije kukubuza kwishimisha, ahubwo bifuza kukurinda icyatuma utishimisha mu buzima.
Baragukunda. Ababyeyi bawe baba bifuza cyane kukurinda icyakugirira nabi. Urukundo ni rwo rutuma bakwemerera iyo bikwiriye, ariko byaba na ngombwa bakaguhakanira. Iyo ubasabye uruhushya rwo gukora ikintu runaka, bibaza niba bashobora kuruguha ariko bakitegura kwakira ingaruka zishobora kukugeraho. Bazemera kuguha uruhushya ari uko bamenye neza ko nta kibi gishobora kukubaho.
Ibyo wakora kugira ngo bazakwemerere
Hari ibintu bine ukwiriye kuzirikana.
Ujye uvugisha ukuri: Ukwiriye kwibaza utibereye uti ‘ubundi kuki nifuza kujyayo? Ese ikinshishikaje ni ukwishimisha cyangwa ni ukugira ngo nemerwe n’urungano? Ese ni ukubera ko hazaba hari umuntu nkunda?’ Hanyuma uzabwize ukuri ababyeyi bawe. Barakuzi neza kandi na bo bigeze kuba bato. Bashobora kuzamenya impamvu nyayo ituma ushaka kujyayo. Bazashimishwa n’uko ubabwiza ukuri kandi ubwenge bwabo buzakugirira akamaro (Imigani 7:1, 2). Icyakora, kutababwiza ukuri bituma bagutakariza icyizere kandi bigatuma badahita baguha uruhushya rwo kujya aho ushaka.
Jya ureba igihe cyiza cyo kubibabwira: Ntugasabe ababyeyi bawe uruhushya ngo ubabuze amahwemo bakiva ku kazi cyangwa igihe baba bahugiye mu bindi bintu. Jya ubibabwira igihe ubona batuje. Icyakora ntugategereze ngo bigere ku munota wa nyuma, ngo ubone kubasaba uruhushya ubatitiriza. Ababyeyi bawe ntibazashimishwa no gufata umwanzuro hutihuti. Jya ubaza ababyeyi bawe hakiri kare, ubahe igihe cyo kubitekerezaho kandi bazabizirikana.
Ntukagire icyo ubahisha: Niba hari ibindi bakwiriye kumenya, bibabwire. Basobanurire neza icyo mu by’ukuri wifuza. Ababyeyi ntibakunda ko ubasubiza ngo “simbizi,” cyane cyane iyo bakubajije bati “ni ba nde bazaba bahari?” “Ese hari umuntu mukuru uzaba ahari?” “Ese bizarangira ryari?”
Uko ukwiriye kubona ibintu: Ababyeyi bawe ntukabafate nk’abanzi. Jya ubona ko ababyeyi bawe ari incuti zawe, kandi urebye neza ni zo koko. Nubona ko ababyeyi bawe bagushyigikiye, bizatuma udashaka guhangana na bo kandi na bo bazemera ko mushyikirana. Jya wirinda kubabwira amagambo nk’aya ngo “kuki mutanyizera?” “abandi bose bajyayo,” cyangwa ngo “ababyeyi b’incuti zanjye bo babemerera kujyayo.” Jya wereka ababyeyi bawe ko ukuze bihagije ku buryo wakwemera imyanzuro bafashe kandi ukayikurikiza. Nubikora bazakubaha. Ubutaha bazajya bareba niba bashobora kukwemerera.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 2, IGICE CYA 32
UMURONGO W’IFATIZO
“Mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye.”—Imigani 27:11.
INAMA
Niba hari ibirori wagiyemo, jya uteganya icyo wakora biramutse bigenze uko utabiteganyije. Mbere yo kubyitabira, jya umenya hakiri kare icyo wakora n’icyo wavuga mu gihe bibaye ngombwa, kugira ngo usigarane umutimanama ukeye.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Ababyeyi bakunda umwana, bakunze kugira amakenga. Niba badasobanukiwe neza ibyo ubasaba cyangwa bakaba bumva hari ibintu by’ingenzi utababwiye, ntibazakwemerera.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora ninumva umutimanama umbuza amahwemo, bitewe n’ibyo ndeba cyangwa ibyo numva muri filimi cyangwa mu birori nagiyemo: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki hari ibyo utinya kubwira ababyeyi bawe kandi bishobora kubafasha gufata imyanzuro?
● Ababyeyi baramutse bakwemereye kandi hari ibintu by’ingenzi wabahishe, byagira izihe ngaruka?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 268]
“Nkiri muto, nari umupfapfa. Bimwe mu bintu nakundaga gukora ‘nishimisha,’ nyuma y’igihe ntibyari bigishimishije na gato. Ibyo ukora ubu bizakugaruka. Nicuza impamvu ntumviye ababyeyi banjye.”—Brian
[Ifoto yo ku ipaji ya 269]
Kimwe n’umuntu ushobora kugutabara uramutse ugize ikibazo mu mazi, ababyeyi bawe na bo bari ahirengeye ku buryo bashobora kubona ikibazo wahura na cyo