Ibibazo urubyiruko rwibaza
Nakura he abantu duhuza?
“Mfite imyaka 21. Aho ntuye aha nta bantu b’urungano rwanjye bahari. Ubwo rero mba ngomba kumarana igihe n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, cyangwa abantu bashatse. Abanyeshuri baba bahangayikishijwe n’ibizamini, naho abashatse bo ugasanga bahangayikishijwe n’iby’ingo zabo, mu gihe muri ibyo byombi nta na kimwe kimpangayikisha. Byaba byiza mbonye abantu nibonamo.”—Carmena
ABANTU hafi ya bose, imyaka baba bafite yose, baba bifuza kwemerwa na bagenzi babo. Nta gushidikanya ko nawe ari uko bimeze. Iyo ni yo mpamvu Michaela ufite imyaka 15 yavuze ko umuntu yumva ababaye, iyo afashwe “nk’udahari,” cyangwa mu yandi magambo abantu bakamwirengagiza cyangwa ntibamwiteho.
Birumvikana ko niba uri Umukristo, ufite “umuryango wose w’abavandimwe” wibonamo (1 Petero 2:17). Nubwo bimeze bityo, hari igihe ushobora kumva ko nta wukwitayeho. Helena ufite imyaka 20, yaravuze ati “iyo ntashye mvuye mu materaniro ya gikristo, hari igihe nicara mu modoka inyuma nkarira. Uko ngerageza gushaka incuti ni ko ndushaho gushoberwa.”
None se wakora iki niba ubona ko nta wukwitayeho? Kugira ngo ubone igisubizo cy’icyo kibazo, banza umenye (1) abantu wumva ko mudahuza kurusha abandi, (2) n’uko wifata iyo uri kumwe na bo.
Shyira aka kamenyetso ✔ ku itsinda ry’abantu wumva ko mudahuza.
1. Ikigero barimo
□ urungano □ abasore □ abakuze
2. Ibyo bazi
Nkunda
□ abakinnyi □ abahanga □ abize
3. Imico
Nkunda abantu
□ biyizera □ bazwi cyane □ bahorana
Noneho shyira aka kamenyetso ✔ imbere y’amagambo agaragaza uko ubyifatamo iyo uri kumwe n’abantu umaze kuvuga.
□ Nsa n’ubereka ko ibidushishikaza cyangwa ibyo dushoboye ari bimwe.
□ Aho kwita ku bibashishikaza, nivugira ibyanjye.
□ Ndicecekera, nabona uko ngenda nkigendera.
Ubu noneho ubwo umaze kubona itsinda ry’abantu mudahuza n’uko ubyitwaramo iyo uri kumwe na bo, dushobora gusuzuma icyo wakora kugira ngo ubone abantu muhuza. Icyakora, reka tubanze turebe ibintu ukwiriye kumenya bishobora kukubuza kugira incuti, n’uko wabyirinda.
ICYA MBERE: Kwigunga
Aho ikibazo kiri. Iyo uri kumwe n’abantu mudahuje cyangwa bafite ubuhanga butandukanye n’ubwawe, biroroshye ko wumva wibuze, cyane cyane iyo ugira amasonisoni. Uwitwa Anita ufite imyaka 18, yaravuze ati “nirinda kuvuga, kuko mba ntinya ko navuga amafuti.”
Icyo Bibiliya ibivugaho. Bibiliya igira iti “uwitarura abandi aba ashaka kugera ku byo ararikiye bishingiye ku bwikunde, akanga ubwenge bwose” (Imigani 18:1). Biragaragara ko kwigunga nta kindi bimara, uretse gutuma ibintu birushaho kuzamba. Mu by’ukuri, iyo ubaye nyamwigendaho, uhura n’ibibazo by’uruhererekane: kwigunga bikwemeza ko nta muntu mwahuza, na byo bigatuma uba nyamwigendaho, ibyo na byo bigatuma wigunga, na byo bikakwemeza ko nta muntu mwahuza, nuko ugahora muri urwo, kugeza ubwo uzagira icyo ubikoraho.
“Ujye wibuka ko abantu badasoma mu mutima. Nutavuga icyo ushaka, ntuzibwire ko uzakibona. Nukomeza kwigira nyamwigendaho, ntuzigera ubona incuti. Nibura wagombye kugira icyo ubikoraho. Ntukumve ko bireba abandi, kuko ubucuti ari mpa nguhe.”—Melinda ufite imyaka 19.
ICYA KABIRI: Kubona incuti byanze bikunze
Aho ikibazo kiri. Hari abantu bumva ko bagomba kubona incuti byanze bikunze, ku buryo bahitamo incuti mbi, bibwira ko kugira incuti, uko zaba ziri kose, biruta kutazigira. René ufite imyaka 15, yaravuze ati “nababazwaga cyane n’uko ntari mu itsinda ry’abana bazwi cyane ku ishuri, ku buryo numvaga nakora icyo ari cyo cyose kugira ngo banyemere.”
Icyo Bibiliya ibivugaho. Bibiliya igira iti “ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi,” cyangwa nk’uko indi Bibiliya yabihinduye, “ubana n’abapfayongo, ahinduka mubi” (Imigani 13:20, Bibiliya Ntagatifu). Ariko kandi, ntiwumve ko “abapfapfa” cyangwa “abapfayongo” bavugwa muri uwo murongo, ari abantu b’injiji cyangwa abaswa. Ahubwo bashobora no kuba ari abanyeshuri b’abahanga. Iyo batubaha amahame ya Bibiliya, baba ari abapfapfa imbere y’Imana. Kandi niwigira nk’uruvu, ugahora wihinduranya kugira ngo uhuze na bo, uzaba wihemukira.—1 Abakorinto 15:33.
“Abantu bose ntibashobora kukubera incuti nziza. Ntukeneye incuti zituma uhindura uwo uri we mu gihe uri kumwe na zo. Ukeneye incuti zigukunda by’ukuri, kandi zikuba hafi.”—Paula ufite imyaka 21.
Jya ufata iya mbere
Ntugategereze ko abandi bagusanga, ngo bagusabe ko ubabera incuti. Uwitwa Gene ufite imyaka 21, yaravuze ati “ntitwagombye guhora twitega ko abandi ari bo badusanga. Ni twe twagombye kubasanga.” Dore inama ebyiri zabigufashamo:
Ntugashakire incuti mu rungano rwawe gusa. Dawidi na Yonatani bavugwa muri Bibiliya barutanaga imyaka igera kuri 30, nyamara babaye ‘incuti magara’ (1 Samweli 18:1, Bibiliya Ijambo ry’Imana).b Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko dushobora rwose kubona abantu bakuze duhuza. Ngaho nawe bitekerezeho: kuki washakira incuti mu bantu muri mu kigero kimwe, warangiza ukavuga ko wabuze incuti? Ibyo byaba bimeze nko kwicwa n’inzara uri ku kirwa gikakaye, kandi ukikijwe n’inyanja yuzuyemo amafi! Icyumvikana ni uko ukikijwe n’abantu beza mushobora guhuza. Uburyo ushobora gukoresha ni ukutabashakira mu rungano rwawe gusa.
“Mama yanteraga inkunga yo kugerageza kuganira n’abantu bakuze bo mu itorero. Yambwiye ko nari kuzatangazwa n’uko burya hari byinshi mpuriyeho na bo. Ibyo yavugaga ni ukuri, kuko ubu mfite incuti nyinshi.”—Helena ufite imyaka 20.
Jya witoza kuganira. Kuganiriza umuntu bisaba imihati, cyane cyane mu gihe ugira amasonisoni. Ariko ushobora kubigeraho, uramutse witoje (1) gutega amatwi, (2) kubaza ibibazo, no (3) kwita ku muntu ubivanye ku mutima.
“Ngerageza gutega amatwi, aho kuvuga gusa. Nanone iyo nganira, nihatira kutavuga ibinyerekeyeho cyangwa ngo mvuge abandi nabi.”—Serena ufite imyaka 18.
“Iyo umuntu yifuza kuganira ku ngingo ntamenyereye, musaba kunsobanurira, kandi ibyo bituma ambwira byinshi.”—Jared ufite imyaka 21.
Ushobora kuba usanzwe wivugira make, kandi ibyo nta cyo bitwaye. Si ngombwa ko uba indondogozi. Ariko niba kubona abantu muhuza bijya bikugora, uzagerageze gushyira mu bikorwa inama zatanzwe muri iyi ngingo. Nawe ushobora kuzumva umeze nka Leah, wagize ati “kubera ko nigirira amasonisoni, kuganira binsaba imihati. Ariko natangiye kujya nganira n’abantu, kuko iyo ushaka incuti nawe ugomba kuba yo.”
Niba wifuza kubona ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iyi ngingo, amazina yarahinduwe.
b Dawidi ashobora kuba yari akiri ingimbi, igihe yagiranaga ubucuti na Yonatani.
[Agasanduku/Amafoto yo ipaji ya 15]
ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO
“Uko ngiye mu materaniro ya gikristo, ngerageza kuvugana n’umuntu tutajya dukunda kuvugana. Nabonye ko ushobora gusuhuza umuntu, maze ubucuti bugatangirira aho.”
“Nashoboraga kwicecekera nkibwira ko abandi bantu batankunda, kandi ko badashobora kunyemera. Kugira icyo mbikoraho byarangoye. Ariko amaherezo iyo umuntu afashe iya mbere, bimufasha kwitoza imico myiza.”
“Nitoje kujya nganira n’abantu bakuru. Byabanje kungora, ariko amaherezo byangiriye akamaro, kubera ko nagize incuti nyancuti zimpora hafi kuva nkiri muto.”
[Amafoto]
Lauren
Reyon
Carissa
[Agasanduku ko ku ipaji ya 16]
GISHA INAMA ABABYEYI BAWE
Baza ababyeyi bawe uti “ese igihe mwanganaga nanjye, kubona abantu muhuza byarabagoraga? Abantu mutahuzaga babaga bameze bate? None se mwabyifatagamo mute?”
․․․․․
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 16]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)
IKIBAZO KIBYARA IKINDI
UBWIGUNGE
butuma
numva meze . . . ↓
. . . nk’IGICIBWA, bigatuma
↑ mba . . .
. . . NYAMWIGENDAHO, ←
bigatuma numva
mfite . . .