ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 64
  • Ese ni ngombwa ko nongera incuti zanjye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ni ngombwa ko nongera incuti zanjye?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ingaruka zo kugira incuti zimwe muhorana
  • Icyo wakora
  • Jya ugaragaza ubwenge mu gihe uhitamo incuti
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Nabona nte incuti nziza?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ni iki cyadufasha guhitamo incuti nziza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Nakura he abantu duhuza?
    Nimukanguke!—2011
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 64
Abakobwa barimo bifotora

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese ni ngombwa ko nongera incuti zanjye?

“Incuti zanjye numva ari izo. Kandi numva nta bandi bantu nagirana na bo ubucuti.”​—Alan.

“Mfite incuti nke kandi numva nta cyo bintwaye. Sinkunda kuvugana n’abantu tutaziranye.​—Sara.

Ese waba umeze nka Alan na Sara? Waba ufite abantu mufitanye ubucuti ku buryo wumva udashobora gushaka izindi ncuti?

Niba ari uko bimeze, iyi ngingo iragufasha!

  • Ingaruka zo kugira incuti zimwe muhorana

  • Icyo wakora

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Ingaruka zo kugira incuti zimwe muhorana

Kugira incuti runaka muhorana nta kibi kirimo. Bituma ugira abantu bakwemera uko uri, nubwo waba ukora amakosa.

“Kugira incuti z’abantu muhorana kandi bagukunda birashimisha. Buri muntu wese ukiri muto, aba yifuza ko abandi bamwemera.”​—Karen, ufite imyaka 19.

Ese wari ubizi? Yesu yari afite incuti nyinshi kandi muri bo harimo n’intumwa ze 12. Ariko no muri izo ntumwa harimo incuti ze magara ari zo Petero, Yakobo na Yohana.​—Mariko 9:2; Luka 8:51.

Icyakora kugirana ubucuti n’abantu runaka gusa, ntuvugane n’abandi bishobora kukugiraho ingaruka. Urugero:

  • Bishobora gutuma utabona izindi ncuti.

    “Kugira incuti mufite ibintu muhuriyeho gusa bishobora gutuma utagira izindi ncuti kandi z’abantu beza.”​—Evan, ufite imyaka 21.

  • Abantu bashobora kubona ko wirata.

    “Iyo ufite incuti zihariye mukunda kugendana, bishobora gutuma abantu bakeka ko nta wundi ushaka kuvugisha uretse izo ncuti zawe.”​—Sara, ufite imyaka 17.

  • Bishobora gutuma ugira uruhare mu kunnyuzura abandi.

    “Nubwo utannyuzura abandi, ariko abo mugendana bakaba babikora, bishobora gutuma wumva nta cyo bitwaye.”​—James, ufite imyaka 17.

  • Bishobora kuguteza akaga cyane cyane niba wumva nta cyo utakora kugira ngo ukomeze ubucuti ufitanye na bo.

    “Iyo umwe muri izo ncuti zawe akora ibintu bibi, bishobora gutuma n’abandi bose babikora.”​—Martina, ufite imyaka 17.

Icyo wakora

  • Suzuma amahame ugenderaho.

    Ibaze uti “ni ayahe mahame nihatira kugenderaho? Ese incuti zanjye zituma gukurikiza ayo mahame binyorohera cyangwa bingora? Ese nzakomeza kugendana n’izo ncuti uko byagenda kose?”

    Ihame ryo muri Bibiliya: “kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”​—1 Abakorinto 15:33.

    “Iyo incuti zawe zitagendera ku mahame nk’ayo ugenderaho, zishobora gutuma ukora ikintu ubusanzwe utari gukora.”​—Ellen, ufite imyaka 14.

  • Suzuma ibyo ushyira mu mwanya wa mbere.

    Ibaze uti “ese nkunda incuti zanjye cyane ku buryo nakwemera no kurenga ku mahame ngenderaho kugira ngo nkunde nkomeze kuba incuti zabo? Nakora iki mu gihe incuti yanjye ikoze ikintu kibi?”

    Ihame ryo muri Bibiliya: “abo nkunda bose ndabacyaha kandi nkabahana.”​—Ibyahishuwe 3:19.

    “Iyo umwe mu ncuti zawe akoze ibintu bibi ushobora kugwa mu mutego wo kumuhishira utinya ko uramutse ubivuze mutakomeza kuba incuti.”​—Melanie, ufite imyaka 22.

  • Ongera incuti zawe.

    Ibaze uti “ese ndamutse nshatse izindi ncuti zirimo n’abantu ntaramenya neza, byangirira akahe kamaro?”

    Ihame ryo muri Bibiliya: ‘ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.’​—Abafilipi 2:4.

    “Akenshi usanga abana badakunze gusabana n’abandi, baba bafite ibibazo iwabo. Iyo ubitayeho ukabamenya neza, usanga burya bafite imico myiza utatekerezaga.”​—Brian, ufite imyaka 19.

Icyo wazirikana: Kugira incuti muhorana nta kibi kirimo. Ariko kandi, kongera incuti ufite bishobora kukugirira akamaro. Bibiliya igira iti “uvomera abandi cyane na we azavomerwa cyane.”—Imigani 11:25.

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Maryam

“Hari incuti nari mfite ku ishuri, ariko maze kubona ko bamwe mu bakobwa twagendanaga bannyuzuraga abandi, nahise mbareka. Birumvikana ko byatumaga mara igihe nta nshuti mfite, ariko nshimishwa no kuba narakomeye ku mahame ngenderaho.”​—Maryam.

Alex

“Iyo ndi ku ishuri, mba nshaka kugira incuti duhorana, kugira ngo abandi bamenye. Ariko naje kubona ko incuti mbi zishobora gutuma usuzugura abandi kandi bigatuma witwara mu buryo budakwiriye.”​—Alex.

Bethany

“Igihe nari ku ishuri, nageragezaga kugirana ubucuti n’abantu batanyibonagamo. Maze kubona ko narushywaga n’ubusa, nitoje kunyurwa n’incuti nari nsanganywe.”​—Bethany.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze