ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 12/11 pp. 10-11
  • Ese Imana yita ku nyamaswa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Imana yita ku nyamaswa?
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yazitayeho kuva isi yaremwa
  • Imana yita ku nyamaswa
  • Zizitabwaho no mu gihe kizaza
  • Inyamaswa
    Nimukanguke!—2015
  • Ese inyamaswa zizajya mu ijuru?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ubuzima bwabayeho bute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Nimukanguke!—2011
g 12/11 pp. 10-11

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ese Imana yita ku nyamaswa?

INYAMASWA ziragenda zicika. Abahanga mu bya siyansi benshi bavuga ko inyamaswa zigenda zicika mu buryo buteye inkeke. Inyamaswa nyinshi zugarijwe n’akaga gaterwa n’uko abantu bagenda bigabiza aho zagombye kuba. Nanone, kuba amatungo yororerwa kuribwa afatwa nabi, andi agakoreshwa mu mikino yo kurwana naho andi ntiyitabweho, bituma ibibazo by’inyamaswa birushaho kwiyongera.

Icyakora hari abatekereza ko nta kundi byagenda, kuko abatuye isi bagenda biyongera. Ese uko ni ko Imana yari yarabiteganyije? Ese yatereranye inyamaswa kugira ngo abantu bazigirire nabi? Ni iki kigaragaza ko Imana izitaho?

Yazitayeho kuva isi yaremwa

Igihe Imana yari imaze kurema amafi, inyoni n’inyamaswa zo ku butaka, yarishimye. Bibiliya ivuga ko ‘yabonye ko ari byiza’ (Intangiriro 1:21, 25). Ibyo biremwa byose, uhereye ku bito ukageza ku binini, Umuremyi yabyitagaho abigiranye urukundo. Imana ntiyabiremanye “ubwenge kamere” gusa, ahubwo yanabiremeye ibyokurya kugira ngo bibeho neza. Hari umwanditsi wa Bibiliya wabivuze neza, agira ati “byose bihora bigutegereje, kugira ngo ubihe ibyokurya byabyo mu gihe cyabyo. Bitora icyo ubihaye; upfumbatura ikiganza cyawe bigahaga ibyiza.”—Imigani 30:24; Zaburi 104:24, 25, 27, 28.

Ni iby’ukuri ko Imana yahaye umuntu wa mbere ari we Adamu ububasha bwo gutegeka inyamaswa. Ntizaremanywe ubushobozi bwo gutekereza cyangwa ubwo gushyikirana n’Imana (2 Petero 2:12; Yuda 19). Ariko Adamu we yaremwe mu buryo buhebuje, kuko yaremwe mu “ishusho y’Imana.” Yashoboraga kugaragaza imico ya Yehova, Umuremyi we (Intangiriro 1:27; Zaburi 83:18). Icyakora, ibyo ntibyahaga abantu uburenganzira bwo gufata inyamaswa mu buryo budahuje n’amabwiriza yashyizweho n’uwabaremye akarema n’inyamaswa.

Urugero, Adamu yatangiye kwita inyamaswa amazina kubera ko Yehova yari yamuhaye iyo nshingano. Nanone, Yehova yaramufashije ‘amuzanira [inyamaswa] kugira ngo arebe uko azita’ amazina (Intangiriro 2:19). Kugira ngo uwo muntu yite ku nyamaswa uko bikwiriye, yagombaga gukurikiza amabwiriza yahawe n’Umuremyi.

Imana yita ku nyamaswa

Ikibabaje ni uko Adamu yigometse ku Muremyi we. Uko kwigomeka kwe kwagize ingaruka mbi cyane ku bantu no ku bindi binyabuzima byose byo ku isi. Icyakora, Umuremyi yagaragaje neza uko inyamaswa zagombaga kwitabwaho. Nubwo Imana yaje kwemerera abantu kurya inyamaswa no kuzica kubera izindi mpamvu zifatika, ntiyigeze ibemerera kuzifata nabi. Bibiliya igira iti “umukiranutsi yita ku buzima bw’amatungo ye, ariko imbabazi z’ababi ni ubugome.”—Imigani 12:10.

Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli ya kera amategeko arebana no kwita ku nyamaswa. Umunsi w’Isabato, uwo ukaba wari umunsi w’ikiruhuko buri cyumweru, wagiriraga akamaro inyamaswa zo muri Isirayeli, kubera ko na zo zabaga zishobora kuruhuka (Kuva 23:12). Nubwo abantu batari bemerewe gukora umurimo uwo ari wo wose kuri uwo munsi wera, birashishikaje kuba bari bemerewe gutabara inyamaswa iri mu kaga (Luka 14:5). Nanone Imana yari yarategetse ko ibimasa bitagombaga kwicishwa inzara mu gihe biri mu kazi, kandi ko amatungo atagombaga kwikorezwa imitwaro iremereye (Kuva 23:5; Gutegeka kwa Kabiri 25:4). Gufatanyiriza hamwe indogobe n’ikimasa mu gihe bihinga byari bibujijwe, kuko byashoboraga gutuma bikomereka (Gutegeka kwa Kabiri 22:10). Biragaragara neza ko Bibiliya yigisha ko inyamaswa zagombaga gufatwa neza, zigahabwa agaciro kandi zikagirirwa impuhwe.

Nubwo abantu benshi bita ku nyungu zabo bwite, bakirengagiza ingaruka ibikorwa byabo bigira ku nyamaswa, Imana yo izitaho ibigiranye impuhwe. Igihe umuhanuzi Yona yarakazwaga n’uko abaturage b’i Nineve bihannye maze bakarokoka urubanza Imana yari yabaciriye, Yehova yaravuze ati “ese jye sinari nkwiriye kubabazwa n’umugi munini wa Nineve, utuwe n’abantu basaga ibihumbi ijana na makumyabiri batazi gutandukanya indyo n’imoso, ukaba urimo n’amatungo menshi” (Yona 4:11)? Koko rero, icyo gihe Umuremyi yagiriye impuhwe inyamaswa.

Zizitabwaho no mu gihe kizaza

Imana ishishikazwa cyane n’ukuntu inyamaswa zifatwa. Umwana wayo ikunda cyane Yesu, yavuze ko igishwi kimwe kitagwa hasi ngo Se abure kubimenya (Matayo 10:29). Abantu bo si uko bameze. Ntibasobanukiwe neza ko ibyo bakora byangiza ibidukikije, nubwo baba babikora nta ntego mbi bafite. Kugira ngo abantu bumve ko bagomba kwita ku nyamaswa, bisaba ko bahindura imitekerereze.

Igishimishije ni uko Bibiliya ivuga uko bizagenda igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, igira iti “isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova” (Yesaya 11:9). Ubwo bumenyi buzatuma abantu bose bumvira bitoza gufata neza isi. Umuremyi azatuma abantu babana neza n’inyamaswa, maze isi yongere kumera nk’uko Imana yari yarabiteganyije.

Bibiliya ivuga uko ibintu bizahinduka igira iti “isega izabana amahoro n’umwana w’intama, ingwe izabyagira hamwe n’umwana w’ihene, inyana n’intare y’umugara ikiri nto n’itungo ry’umushishe bizabyagira hamwe, kandi umwana muto ni we uzabiyobora. Inka n’idubu bizarishanya, kandi izazo zizaryama hamwe. Intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa. Umwana wonka azakinira ku mwobo w’inzoka y’impoma, kandi umwana w’incuke azashyira ukuboko kwe ku mwobo w’inzoka y’ubumara.” Mbega ukuntu bizaba ari byiza!—Yesaya 11:6-8.

ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?

● Ese Imana ishishikazwa n’ukuntu inyamaswa zifatwa?—Imigani 12:10; Matayo 10:29.

● Ese abantu bashobora kubana neza n’inyamaswa?—Yesaya 11:6-9.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 11]

Kwita ku nyamaswa bisaba guhindura imitekerereze

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 11 yavuye]

La Voz de Galicia/Fotógrafo: Víctor Mejuto

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze