ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/6 p. 31
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Inyamaswa
    Nimukanguke!—2015
  • Ese inyamaswa zizajya mu ijuru?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese Imana yita ku nyamaswa?
    Nimukanguke!—2011
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/6 p. 31

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, umuntu aramutse yishe inyamaswa yo mu rugo irwaye cyane cyangwa ishaje, yaba agize nabi?

Hari abantu benshi bashishikazwa kandi bagashimishwa n’inyamaswa zinyuranye. Hari izibana neza n’abantu mu rugo, urugero nk’imbwa cyangwa injangwe. Imbwa zizwiho kuba zumvira kandi zigakunda ba shebuja mu buryo bwuzuye. Ku bw’ibyo, birumvikana rwose ko abantu bakunda inyamaswa nk’iyo, cyane cyane niba bayimaranye imyaka myinshi.

Icyakora, inyamaswa nyinshi zo mu rugo ntizirama. Urugero, imbwa ishobora kubaho imyaka iri hagati ya 10 na 15 gusa, kandi n’injangwe zimwe na zimwe ni uko. Iyo izo nyamaswa zimaze gusaza zishobora kurwara cyangwa zikamugara, ibyo bikaba byababaza ba nyirazo baba bacyibuka ubuto bwazo n’ibyo zagiye zikora zigifite amagara mazima. None se, umuntu aramutse akijije izo nyamaswa imibabaro ziba zifite akazica, yaba agize nabi?

Mu gihe Umukristo yita ku nyamaswa, agomba kuzirikana ibyo Imana ishaka. Nta gushidikanya rwose ko Imana yanga abafata inyamaswa nabi, kuko Ijambo ryayo rigira riti “umukiranutsi yita ku matungo ye” (Imigani 12:10). Ariko ibyo ntibisobanura ko Imana ifata inyamaswa nk’uko ifata abantu. Igihe Imana yaremaga abantu, yagaragaje neza ko hari itandukaniro rinini hagati yabo n’inyamaswa. Urugero, yahaye abantu ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, ariko ntiyigeze iha inyamaswa ibyiringiro nk’ibyo (Abaroma 6:23; 2 Petero 2:12). Kubera ko Imana ari yo Muremyi, ni yo ifite uburenganzira bwo gushyiraho amahame agenga uburyo abantu bakwiriye kwita ku nyamaswa.

Mu itangiriro 1:28 hatubwira ubwo buryo ubwo ari bwo. Aho ngaho, Imana yabwiye abantu ba mbere iti “mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.” Na ho muri Zaburi ya 8:7-9 ho havuga ko ‘[Imana] yeguriye [umuntu] ibintu byose ikabishyira munsi y’ibirenge bye. Yamuhaye gutwara intama zose n’inka, n’inyamaswa zo mu ishyamba na zo, n’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja.’

Imana yagaragaje neza ko umuntu ashobora gukoresha inyamaswa mu bintu bikwiriye kandi akazica uko bikwiriye. Urugero, umuntu ashobora gufata impu z’inyamaswa akazikoramo imyambaro. Nanone, nyuma y’umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Imana yemereye abantu kujya barya inyama kugira ngo zunganire ibyokurya bikomoka ku bimera yari yarabahaye ikimara kubarema.—Itangiriro 3:21; 4:4; 9:3.

Ibyo ntibiha umuntu uburenganzira bwo gupfa kwica inyamaswa ngo ari muri siporo. Mu Itangiriro 10:9, Bibiliya ivuga ko Nimurodi yari ‘umuhigi w’umunyamaboko.’ Ariko muri Bibiliya y’umwimerere, uwo murongo unavuga ko byatumye ‘arwanya Yehova.’

Ku bw’ibyo rero, nubwo umuntu afite uburenganzira bwo gutegeka inyamaswa, ntagomba gukoresha nabi ubwo butware, ahubwo agomba kubukoresha mu buryo buhuje n’amahame yo mu Ijambo ry’Imana. Ibyo bikubiyemo no kutareka ngo inyamaswa yo mu rugo ikomeze kubabara kubera ko ishaje cyane, cyangwa ikaba yarakomeretse cyane cyangwa se ikaba irwaye indwara itazabura kuyica. Muri iyo mimerere, Umukristo aba agomba kureba icyo yakora. Niba abona ko byaba ari ukuyigirira neza aramutse ayirinze gukomeza kubabara kandi nta cyizere afite cy’uko izakira, ashobora rwose kuyisonga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze