Tsunami yabaye mu Buyapani mu mwaka wa 2011—Abarokotse bavuze uko byagenze
Isomere inkuru z’abarokotse umutingito wakurikiwe na tsunami.
KUWA gatanu tariki ya 11 Werurwe 2011, saa 2:46, mu Buyapani habaye umutingito wa kane ukomeye mu mitingito izwi mu mateka y’isi. Uwo mutingito wateye tsunami ikaze, kandi imitingito idakomeye ariko ifite ubukana yabaye mu byumweru byakurikiyeho, yakomeje gutera ubwoba abantu bo muri ako karere. Abantu bagera ku 20.000 barapfuye cyangwa baburirwa irengero. Icyakora, abandi babarirwa mu bihumbi bararokotse. Dore zimwe mu nkuru z’abarokotse.
Tadayuki n’umugore we Harumi, bari mu nzu yabo mu mugi wa Ishinomaki, muri perefegitura ya Miyagi, igihe bumvaga umuriri maze iyo nzu igatangira gutigita. Tadayuki yaravuze ati “twahise dusohoka twiruka, maze tubonye ukuntu ubutaka bwasadutse ubwoba buradutaha. Twitegereje ukuntu inzu yacu yatigitaga, maze ivumbi rigatumuka rituruka mu nkuta rimeze nk’umwotsi.”
Umutingito watangiriye ku birometero 129 uvuye ku nkengero z’inyanja zikora kuri perefegitura ya Miyagi. Tsunami yatigishije ahantu hareshya n’ibirometero 670, ku nkombe y’inyanja ya Pasifika ku ruhande rukora ku Buyapani. Mu duce tumwe na tumwe, imiraba yageze ku nkombe z’inyanja ifite ubuhagarike bwa m 15, isenya inkuta zikumira amazi, irengera inkombe z’imigezi maze irakomeza igera ku birometero 40 imusozi.
Ibigo bitanga umuriro w’amashanyarazi, gazi n’amazi byarasenyutse. Amazu, amaduka n’inganda bigera ku 160.000, byarangiritse ibindi birasenyuka burundu. Abantu bagera ku 440.000 bari bagwiririwe n’ayo makuba bigeze kuba mu nkambi 2.500 z’agateganyo, urugero nk’amashuri n’ibigo bya leta. Abandi benshi bari bacumbikiwe mu mazu y’incuti n’abavandimwe. Hapfuye abantu babarirwa mu bihumbi mirongo, abandi babarirwa mu bihumbi baburirwa irengero.
Agahinda ko gupfusha
Tsunami yishe abantu baruta kure abishwe n’umutingito. Yoichi Yoshida uba mu mugi wa Rikuzentakata muri perefegitura ya Iwate, yahise yumva ko umutingito ugiye gukurikirwa na tsunami, maze ajyana ababyeyi be mu nkambi yari hafi aho. Nyuma yaho yagiye kureba niba abaturanyi be bakiri bazima. Kubera ko yari ahangayikishijwe n’ababyeyi be, we n’umugore we Tatsuko bashakaga gusubira kubashaka, ariko baza kumenya ko tsunami yagendaga ibasatira.
Bahise bahungira mu yindi nkambi, ariko bananirwa kuyinjiramo bitewe n’uko ibisigazwa by’amatongo byari byafunze irembo. Nyuma yaho bagiye kubona, babona inzu y’ibarizo yo hafi aho iza ibasanga yatwawe n’amazi, nuko Tatsuko aravuga ati “duhunge!”
Amaherezo bageze mu kibuga cy’ishuri cyari ahantu hirengeye. Aho ni ho baboneye tsunami irengera amazu yose yo muri ako gace. Hari umugore wavuze ati “ayi we! Inzu yanjye itwawe n’amazi.” Bitatu bya kane by’umugi wa Rikuzentakata byarangiritse, kandi ababyeyi ba Yoichi bahasize ubuzima. Umurambo wa se ntiwigeze uboneka, ariko uwa nyina wo waje kuboneka.
Toru yari mu kazi mu ruganda rwo hafi y’inkengero z’umugi wa Ishinomaki. Igihe umutingito wa mbere wagabanukaga, yahise ajya mu modoka ye kugira ngo ahunge. Yaburiye n’abandi bantu ngo bahunge tsunami, kuko yumvaga ko igiye gukurikira uwo mutingito.
Toru yaravuze ati “nahise nerekeza iwanjye, dore ko hari hirengeye, ariko imodoka zari nyinshi mu muhanda zituma ntagerayo. Numvise kuri radiyo bavuga ko tsunami yari imaze kugera mu mugi wo hafi aho. Nafunguye ikirahuri cy’imodoka, kugira ngo nigera mu gace nari ndimo nshobore guhunga. Mu kanya gato, nabonye amazi menshi yari yakoze urukuta rufite ubuhagarike bwa metero 2, aza ansatira. Ayo mazi yahise asubiza inyuma imodoka zari imbere yanjye zikubita ku yanjye, maze ayo mazi adusunikira imusozi twese.
“Nasohokeye mu kirahuri cy’imodoka bingoye, ariko mpita ntembanwa n’umuvumba w’amazi anuka kandi yuzuyemo ibivuta. Uwo muvumba wanjugunye mu iduka ryacuruzaga ibyuma by’imodoka, mfata ku ngazi ndakomeza, maze ndazamuka njya mu igorofa rya kabiri. Nashoboye gukurura abandi bantu batatu ndabarokora, ariko nta nkuru. Bake muri twe ni bo bashoboye kurokoka ayo mazi yagendaga yiyongera, imbeho hamwe n’urubura bya nijoro. Ariko twananiwe kurokora abandi barimo batabaza.”
Mbere y’umutingito, Midori uba mu mugi wa Kamaishi, muri perefegitura ya Iwate, yari amaranye igihe na sekuru na nyirakuru bishimye. Yari arangije amashuri yisumbuye, maze ajya kwereka sekuru impamyabumenyi yari yahawe, dore ko sekuru yari amaze iminsi atava aho ari. Sekuru yasomye ibyanditse kuri iyo mpamyabumenyi mu ijwi riranguruye, maze ashimira Midori kubera imihati yashyizeho. Umutingito wabaye nyuma y’iminsi itanu ibyo bibaye.
Midori na nyina Yuko basabye sekuru na nyirakuru ngo bahunge, kuko bari bazi ko hagiye gukurikiraho tsunami. Ariko sekuru yaravuze ati “ntaho ngiye. Aha turi ni kure y’inyanja, kandi nta tsunami n’imwe yigeze ihagera.” Bagerageje kumuvana mu nzu, ariko bananirwa kumuterura, maze bajya gushaka ubafasha. Ariko icyo gihe tsunami yari yamaze kugera ku nkombe z’inyanja. Abagabo bari ku gasozi ko hafi aho baravuze bati “byakomeye byakomeye nimuhunge!” Amazi ya tsunami yakukumbaga inzu yose ahuye na yo. Hagati aho, Midori yahamagaraga sekuru na nyirakuru. Umurambo wa sekuru waje kuboneka, ariko nyirakuru yaburiwe irengero.
Ibikorwa by’ubutabazi
Leta y’u Buyapani yahise yohereza muri utwo duce abazimya umuriro, abapolisi n’abasirikare bavuye hirya no hino mu gihugu. Mu gihe gito, abantu barenga 130.000 bari batangiye ibikorwa by’ubutabazi. Nyuma yaho, ibindi bihugu hamwe n’imiryango mpuzamahanga na byo byatangiye gutanga imfashanyo. Amatsinda menshi y’abatabazi n’abaganga yahise ahagera. Bashakishije abarokotse, barabavura kandi bavanaho ibisigazwa by’ibyangijwe na tsunami.
Imiryango itandukanye yafashije abayoboke bayo, kandi Abahamya ba Yehova na bo bafashije ababo. Kuwa gatanu nyuma ya saa sita umutingito na tsunami bikimara kuba, Abahamya bahise bashakisha amakuru ya bagenzi babo bateranira hamwe, kugira ngo bamenye niba bakiri bazima. Icyakora, mu duce twinshi imihanda yari yangiritse, umuriro wabuze na telefoni zidakora. Kumenya aho abantu bo muri utwo duce twari twibasiwe n’amakuba bari baherereye, ntibyari byoroshye.
Takayuki, umwe mu basaza mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mugi wa Soma, muri perefegitura ya Fukushima, yashoboye kubonana n’imiryango mike ku gicamunsi cy’uwo wa gatanu wari uteye ubwoba. Yaravuze ati “bukeye bwaho, niyemeje kujya gushaka abandi. Nabyutse mu museke njya kubashaka, mbanza kugenda n’imodoka ubundi ngenda n’amaguru, burinda bunyiriraho. Nagiye ahantu hagera kuri 20, harimo no mu nkambi, nshaka abagize itorero. Igihe nababonaga, nabasomeye imirongo y’Ibyanditswe kandi dusengera hamwe.”
Shunji wo mu mugi wa Ishinomaki, yaravuze ati “twashyizeho amatsinda yo gushakisha bagenzi bacu duhuje ukwizera. Tugeze ahabereye umutingito, ibyo twahabonye byaraturenze. Imodoka zari zahagamye mu nsinga z’amashanyarazi zinagana, amazu yari yagwiriranye agerekeranye, hari n’ibirundo by’ibisigazwa by’amatongo byasumbaga amazu. Hari n’aho twabonye umurambo hejuru y’imodoka, uwo muntu akaba ashobora kuba yari yishwe n’imbeho ya nijoro. Nanone twabonye imodoka yari yibaranguye maze ihagama hagati y’amazu, kandi harimo umuntu.”
Shunji amaze kubona bagenzi be bahuje ukwizera muri izo nkambi, yariruhukije. Yaravuze ati “igihe nababonaga, ni bwo namenye agaciro kabo.”
“Mwatebutse rwose!”
Abagore babiri bakiri bato b’Abahamya, ari bo Yui na Mizuki, bari baturanye mu mugi wa Minamisanriku, muri perefegitura ya Miyagi. Igihe umutingito wa mbere wasaga n’ucogoye, basohotse biruka bahurira hanze, maze bombi bahungira ahantu hirengeye. Nyuma y’iminota itageze ku icumi, biboneye ukuntu imiraba y’inyanja yaje yisukiranya, igakukumba umugi wose harimo n’amazu yabo.
Igihe Yui na Mizuki babonaga incuti zabo z’Abahamya muri iyo nkambi, basengeye hamwe. Bukeye bwaho, abagize itorero ryo mu mugi wabo n’abo mu yandi matorero yo hafi aho bazamutse umusozi barawuminuka, babashyiriye ibyokurya n’ibindi bintu bari bakeneye. Yui na Mizuki bariyamiriye bati “n’ubundi twari tuzi ko muzaza, ariko mwatebutse rwose!”
Umugenzuzi mu itorero ry’Abahamya ryo mu mugi wa Tome witwa Hideharu, na we yasuye iyo nkambi. Yaravuze ati “namaze ijoro ryose nshakisha incuti zacu zabaga ku nkombe z’inyanja. Amaherezo, bigeze saa kumi za mu gitondo namenye ko hari abari bahungiye mu kigo cy’ishuri. Saa moya za mu gitondo twahuye turi abantu nk’icumi kugira ngo duteke umuceri, maze batatu muri twe bashyira ibyokurya mu modoka barabijyana. Imihanda hafi ya yose ntiyari ikigendwa. Amaherezo twageze kuri iryo shuri, ariko nta nkuru. Ndetse na bamwe mu bari batakaje amazu yabo bafatanyije natwe gutabara abandi.”
Bakomeje guteranira hamwe
Abahamya ba Yehova bateraniraga hamwe kugira ngo bige Bibiliya, kandi ku wa gatanu nijoro amatorero amwe yarateranye. Ibyo ni ko byagenze mu mugi wa Rikuzentakata, nubwo Inzu y’Ubwami yabo yari yatwawe na Tsunami. Hari Umuhamya wavuze ati “uko biri kose nimureke duterane.” Batoranyije inzu itari yangiritse cyane, maze bimenyeshwa abagize itorero.
Nubwo nta muriro wari uhari, hari imashini itanga umuriro w’amashanyarazi. Icyo gihe hateranye abantu cumi na batandatu. Umusore wari watakaje inzu bitewe na tsunami witwa Yasuyuki yaravuze ati “twarize amarira y’ibyishimo. Ayo materaniro yatubereye ubuhungiro nyakuri.” Hideko yaravuze ati “imitingito mito ariko ifite ubukana yarogoye amateraniro incuro nyinshi, ariko kubera ko twari duteraniye hamwe, ubwoba n’imihangayiko nari mfite byarashize.”
Kuva icyo gihe, iryo torero ntiryigeze risiba amateraniro na rimwe. Ku cyumweru, nyuma y’iminsi ibiri habaye umutingito, hatanzwe ikiganiro mbwirwaruhame cyagiraga kiti “Umuryango wo ku isi hose w’abavandimwe warokotse amakuba.”
Gahunda y’ubutabazi
Ibigo bya leta byatangiye ibikorwa by’ubutabazi, kandi n’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu mugi wa Ebina hafi y’i Tokyo byaratabaye. Kuwa gatandatu, nyuma y’umunsi umwe umutingito ubaye, ibiro by’ishami byagabanyije ako gace kibasiwe n’umutingito mo uduce dutatu. Kuwa mbere, nyuma y’iminsi itatu umutingito ubaye, intumwa zivuye ku biro by’ishami zagiye gusura utwo duce.
Mu byumweru no mu mezi yakurikiyeho, ibikorwa by’ubutabazi byarakomeje. Abahamya batanze amatoni n’amatoni y’imfashanyo. Hahise hashyirwaho ibigo bitatu by’ubutabazi, amadepo 21 yabikwagamo imfashanyo n’andi madepo mato yari ahantu hatandukanye. Mu mezi abiri ya mbere, abari bitangiye gufasha batanze toni 250 z’ibiribwa, imyenda n’ibindi. Abahamya benshi bagiye bagabana n’abaturanyi babo ibyo babaga bahawe.
Abagize itorero ryo mu mugi wa Rikuzentakata n’andi yo mu mugi wo hafi aho wa Ofunato, bakoresha Inzu y’Ubwami yabo bongeye kubaka kugira ngo bahumurize abantu bifashishije Ijambo ry’Imana. Ibyo bizagirira akamaro abaturage bo muri iyo migi barimo bahatana kugira ngo bagire icyo bageraho, kandi bibakize ihungabana batejwe n’uwo mutingito ukaze hamwe na tsunami yawukurikiye. Mu Bahamya barenga 14.000 bari batuye mu turere twibasiwe n’ayo makuba, 12 ni bo bahitanywe na yo, naho abandi 2 baburirwa irengero.
Abenshi mu Bahamya ba Yehova bagwiririwe n’ayo makuba, bavuze amagambo asa n’ayavuzwe n’abagize umuryango utuye mu mugi wa Fukushima, bavuze bati “igihe twahungaga, buri wese yari afite agafuka kamwe. Ariko ibyo twari dukeneye byose, twabihawe na bagenzi bacu duhuje ukwizera.” Birashimishije cyane kuba abagaragu b’Imana y’ukuri Yehova, bashobora kwibonera ukuntu umuryango w’abavandimwe ku isi hose urangwa n’urukundo, nk’uko Yesu n’intumwa ze bari barabivuze. Uwo murunga w’urukundo ntushobora gucibwa na tsunami cyangwa izindi mpanuka kamere.—Yohana 13:34, 35; Abaheburayo 10:24, 25; 1 Petero 5:9.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 18]
URUGANDA RW’INGUFU ZA NIKELEYERI RWARASENYUTSE
Amakuru avuga ukuntu tsunami yangije uruganda rw’ingufu za nikeleyeri rutanga umuriro w’amashanyarazi ruri i Fukushima, yavugwaga hirya no hino ku isi. Ibyuka bihumanya byaturukaga muri urwo ruganda byakwirakwiriye hirya no hino mu Buyapani no mu bindi bihugu. Abantu babarirwa mu bihumbi barimuwe kubera ko hari impungenge z’uko ibyo byuka byabica.
Uwitwa Megumi yaravuze ati “inzu yacu yari hafi y’urwo ruganda. Nyuma y’umunsi umwe umutingito ubaye, twumvise ko uruganda rwangiritse, kandi dusabwa guhunga.” Murumuna we Natsumi yaravuze ati “kajugujugu zagendaga mu kirere, intabaza zivuga, hari n’umuntu uvugira muri mikoro asaba abantu guhunga.” Mu byumweru byakurikiyeho, abantu bagiye bimukira ahantu icyenda hatandukanye. Abo bakobwa baje guhabwa amasaha abiri yo gusubira iwabo kugira ngo bafate ibintu bike bari bakeneye.
Chikako uri mu kigero cy’imyaka 60, yari mu mugi wa Namie muri perefegitura ya Fukushima. Yaravuze ati “umutingito umaze kuba, nagiye mu nkambi yari yateganyijwe. Tuhageze, jye n’abana banjye babiri ntitwigeze dutora agatotsi bitewe n’imitingito ikomeye yakurikiyeho. Bukeye mu ma saa moya za mu gitondo, twasabwe guhita twimukira mu nkambi yari mu wundi mugi.
“Kubera ko umuhanda warimo imodoka nyinshi, twageze aho twajyaga saa cyenda z’amanywa. Tukiri aho, twamenye ko uruganda rutanga ingufu za nikeleyeri rwasenyutse. Nta kintu twigeze duhungana, kuko numvaga ko tuzagaruka mu rugo vuba.” We n’umuryango we bagiye bimuka kugeza ubwo babonye inzu babamo iri kure cyane y’iwabo.
[Aho ifoto yavuye]
Photo by DigitalGlobe via Getty Images
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 20]
ISOMO KURI TWE
Yoichi twigeze kuvuga wo mu mugi wa Rikuzentakata, akaba yaratakaje ibyinshi mu byo yari atunze, yaravuze ati “ndemeza ko ubutunzi budatanga umutekano.” Hashize igihe kirekire abagaragu b’Imana bavuze amagambo nk’ayo, cyane cyane abashyize mu bikorwa inama yatanzwe na Yesu, we wavuze ko ubutunzi nta kamaro gafatika bugira, ubugereranyije n’imigisha ituruka ku Mana n’ishema ryo kwemerwa na yo.—Matayo 6:19, 20, 33, 34.
Irindi somo twavanamo, ni iryo kumvira imiburo duhabwa. Kumvira bishobora gutuma turokoka, tutakumvira tugahura n’akaga. Akenshi, abantu bo mu Buyapani bagiye bahungira ahantu hirengeye nta kuzuyaza bararokotse.
[Ikarita/Amafoto yo ku ipaji ya 16]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)
U BUYAPANI
TOKYO
Kamaishi
Rikuzentakata
Ishinomaki
Minamisanriku
Soma
Uruganda rw’ingufu za nikeleyeri rwa Fukushima
Ebina
Ibiro by’Ishami by’Abahamya ba Yehova
[Amafoto]
Rikuzentakata, Iwate
Soma, Fukushima
Ishinomaki, Miyagi
Kamaishi, Iwate
Minamisanriku, Miyagi
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Harumi na Tadayuki
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Yoichi na Tatsuko
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Yuko na Midori
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Toru
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Imodoka Toru yari atwaye
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Takayuki
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Shunji
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Mizuki na Yui
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Hideharu
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Ibikorwa by’ubutabazi
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Inzu y’Ubwami yo mu mugi wa Rikuzentakata nyuma ya tsunami
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Imirimo yo kongera kuyubaka nyuma y’amezi atatu
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Inzu y’Ubwami yuzuye
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 14 yavuye]
JIJI PRESS/AFP/Getty Images