ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 5/12 p. 22
  • Ibaba ry’ikivumvuri rikurura amazi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibaba ry’ikivumvuri rikurura amazi
  • Nimukanguke!—2012
  • Ibisa na byo
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2012
  • Ibyumviro by’ikivumvuri cy’umukara
    Nimukanguke!—2012
  • Igikonoshwa cy’agasimba kameze nk’inyenzi y’umukara
    Ese byararemwe?
  • Ubuhanga bw’ikivumvuri cyo mu mase bwo kumenya aho kijya
    Nimukanguke!—2014
Reba ibindi
Nimukanguke!—2012
g 5/12 p. 22

Ese byararemwe?

Ibaba ry’ikivumvuri rikurura amazi

● Abantu bagera kuri miriyoni 900 ku isi ntibagira amazi meza yo kunywa. Mu duce twinshi, abana n’abagore ni bo bajya kuvoma, kandi bakavoma kure. Shreerang Chhatre, injenyeri mu kigo cy’ikoranabuhanga cya Massachusetts, yaravuze ati “kuba abakene bakora urugendo rw’amasaha menshi ku munsi bajya gushaka ikintu cy’ibanze bakenera buri munsi, birababaje.” Kugira ngo Chhatre na bagenzi be bakemure icyo kibazo, barimo barakora ubushakashatsi kugira ngo barebe niba bareka amazi y’ibihu, bahereye ku mikorere y’ikivumvuri cyo mu butayu bwa Namibe.

Suzuma ibi bikurikira: Buri gitondo, ubutayu bwa Namibe bwo muri Afurika buba butwikiriwe n’igihu. Iyo ikirere kimeze gityo, icyo kivumvuri gihita gitanda amababa mu muyaga cyakoze imfuruka igororotse.a Udushyundu turi kuri ayo mababa tugizwe n’ibintu bifite ubushobozi bwo gukurura ibitonyanga bito cyane by’amazi. Uko ibyo bitonyanga bigenda byirundanya, bigeraho bikaba byinshi. Kubera ko imihiro yo ku mababa yacyo idacengerwa n’amazi, iyo ibyo bitonyanga bimaze kuremera imbaraga rukuruzi zituma bimanuka, bigatemba bigana kuri ayo mababa, bigakomereza mu kanwa.

Chhatre na bagenzi be barashaka kugendera kuri iryo hame, kugira ngo bajye bareka amazi yo kunywa. Birumvikana ko abantu bakeneye amazi aruta ayo icyo kivumvuri gikenera. Nanone kandi, kugira ngo haboneke amafaranga yo gukora igikorwa nk’icyo ntibyoroshye. Chhatre yavuze ko kureka amazi y’ibihu abantu bashobora gukoresha, “ari umushinga ucyigwaho.”

Ubitekerezaho iki? Ese ibaba rikurura amazi ry’icyo kivumvuri cyo mu butayu bwa Namibe ryabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa ryararemwe?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Hari ubundi bwoko bw’ibivumvuri abantu babonye bikurura amazi bikoresheje ubwo buryo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Ibitonyanga by’amazi bitemba bigana mu kanwa k’ikivumvuri

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 22 yavuye]

Ifoto: Chris Mattison Photography/photographersdirect.com

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze