ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwwd ingingo 39
  • Igikonoshwa cy’agasimba kameze nk’inyenzi y’umukara

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igikonoshwa cy’agasimba kameze nk’inyenzi y’umukara
  • Ese byararemwe?
  • Ibisa na byo
  • Ibyumviro by’ikivumvuri cy’umukara
    Nimukanguke!—2012
  • Ibaba ry’ikivumvuri rikurura amazi
    Nimukanguke!—2012
  • Ubuhanga bw’ikivumvuri cyo mu mase bwo kumenya aho kijya
    Nimukanguke!—2014
  • Igikonoshwa cy’ikinyamushongo
    Nimukanguke!—2012
Ese byararemwe?
ijwwd ingingo 39
Agasimba kameze nk’inyenzi y’umukara.

Heather Broccard-Bell/iStock via Getty Images

ESE BYARAREMWE?

Igikonoshwa cy’agasimba kameze nk’inyenzi y’umukara

Agasimba kameze nk’inyenzi y’umukara (Phloeodes diabolicus) kaba mu burengerazuba bw’Amerika ya Ruguru. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ako gasimba gashobora kwikorera umutwaro ukubye uburemere bwako inshuro zigera ku 39.000, kandi kagakomeza kubaho nubwo imodoka yagaca hejuru. None se ni iki gifasha ako gasimba kwihanganira uburemere nk’ubwo?

Igice cy’imbere n’icy’inyuma cy’igikonoshwa cy’ako gasimba, bihurira mu ruteranyirizo, kandi urwo ruteranyirizo ruri mu mpande ebyiri. Uruteranyirizo rumwe rutuma igikonoshwa kitigonda mu gihe gitsikamiwe n’ibiro byinshi, bityo bigatuma ibice by’ingenzi by’ako gasimba, urugero nk’umutima, bitangirika maze kagakomeza kubaho. Urundi ruteranyirizo rwo ntirukomeye cyane ku buryo bituma rwigonda mu buryo bworoshye. Uruteranyirizo rwa gatatu rwo rutuma igikonoshwa cy’ako gasimba kigira imbere cyangwa kikajya inyuma. Kuba urwo ruteranyirizo rwa gatatu ruteye rutyo bituma ako gasimba kabasha kwinjira hagati y’igishishwa cy’igiti n’igiti ubwacyo cyangwa hagati y’ibitare bifatanye.

Nanone, ku ruteranyirizo rwo hagati rw’igikonoshwa cy’ako gasimba hari utuntu tugerekeranye kandi dusobekeranye ku buryo dufatana neza bigatuma uburemere bw’ibintu bigiye hejuru y’ako gasimba butakirundaho. Utwo tuntu tuba dukoze imirongo igerekeranye ifatanyijwe na za poroteyine. Iyo hagize ikidutsikamira, za poroteyine zituma hazamo utwanya duto hagati y’iyo mirongo bigatuma twa tuntu dusobekeranye tubasha kwihanganira uburemere budutsikamiye.

Igishushanyo cy’agasimba kameze nk’inyenzi y’umukara. Igice cy’igikonoshwa cyako kigaragaza uruteranyirizo ruhuza igice cyo hasi no hejuru cy’igikonoshwa n’uduce dusobekeranye tw’uruteranyirizo rwo hejuru.

Utuntu dusobekeranye nk’uko umuntu aterateranya uduce tw’ifoto tukavamo ifoto yuzuye

Utumenyetso tw’umutuku tugaragaza uruteranyirizo ruhuza igice cyo hejuru n’icyo hasi by’agasimba kameze nk’inyenzi y’umukara. Akamenyetso gafite ibara risa nk’ivu kagaragaza uruteranyirizo rwo hejuru

Abashakashatsi bagaragaje ko abahanga bashobora kwigana igikonoshwa cy’ako gasimba, maze bagakora ibishushanyo mbonera by’amazu, ibiraro n’ibinyabiziga, bishobora kutangirika mu gihe hari ikintu runaka kibyikubiseho cyangwa kibitsikamiye.

Ubitekerezaho iki? Ese igikonoshwa cy’ako gasimba cyabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa cyararemwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze