ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 10/12 p. 5
  • Gisha inama

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gisha inama
  • Nimukanguke!—2012
  • Ibisa na byo
  • Nakora iki ngo ntagirana ibibazo na mwarimu?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki ngo numvikane na mwarimu?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Nakora iki ngo ngire amanota meza ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Nimukanguke!—2012
g 10/12 p. 5

Gisha inama

Nubwo kugira abantu bakugira inama kandi bagushyigikira mu myigire yawe ari iby’ingenzi cyane, bizakugirira akamaro no mu gihe uzaba umaze gukura.

NI NDE wagufasha kugira amanota meza ku ishuri?

Umuryango wawe.

Umukobwa w’imyaka 18 wo muri Burezili witwa Bruna, yaravuze ati “iyo nabaga nkeneye uwamfasha gukora umukoro wo ku ishuri, papa yaransobanuriraga kandi akambaza ibibazo kugira ngo nitahurire ibisubizo.”a

Inama: Niba hari isomo rikugora, baza umubyeyi wawe niba yararyumvaga, maze ajye agusobanurira.

Abarimu.

Abarimu benshi bashimishwa no kumenya ko umunyeshuri yifuza gutsinda, kandi baba biteguye kubimufashamo.

Inama: Bwira mwarimu wawe uti “iri somo rirangora cyane, ariko nifuza kuritsinda. Wangira iyihe nama?”

Abajyanama.

Incuti yizewe y’umuryango ishobora kubigufashamo. Hari ibintu bibiri iyo ncuti ishobora kugufashamo: icya mbere, uzabona inama ukeneye; icya kabiri, bizagutoza gushakira inama ku bandi mu gihe bibaye ngombwa. Ibyo na byo bizakugirira akamaro cyane umaze kuba mukuru. Icyo ugomba kumenya ni uko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho, agomba gufatanya n’abandi aho kwirwariza.—Imigani 15:22.

Inama: Baza ababyeyi bawe umuntu wakubera umujyanama mwiza.

Umwanzuro: Kugisha inama nta kibi kirimo.

Icyo wakora. Andika abantu babiri cyangwa batatu bakubera icyitegererezo, ni ukuvuga abantu wemera. Ese hari umwe muri bo wakugira inama ku birebana n’imyigire yawe?

a Mukuru wawe na we ashobora kugufasha.

“Umwarimu nakundaga”

“Nubwo umwarimu nakundaga yari umuntu utajenjeka, buri wese yaramwubahaga. Yagiraga ibyishimo. Iyo yabaga yigisha, yabaga agendagenda mu ishuri kandi akora ibimenyetso. Mu isomo rye, buri munyeshuri yagiraga icyo avuga. Iyo hari ikintu wabaga udasobanukiwe, yaguhaga ibisobanuro yihanganye kugeza igihe usobanukiwe. Yahoraga atwibutsa ko yishimira ko tumubaza ibibazo. Yatubwiraga ko kumubaza ibibazo byamufashaga kumenya ibyo tudasobanukiwe, kandi bigatuma yigisha neza. Yitaga kuri buri munyeshuri. Abenshi mu banyeshuri yigishije umwaka umwe gusa, bahisemo kwiga ibaruramari, kuko ari ryo somo yigishaga.”—Alana, Ositaraliya.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze