Akenshi iyo hari ikintu kibaye mugatongana, mu by’ukuri haba hari ikindi cyihishe inyuma. Urugero, intonganya zishobora kuvuka mu gihe umwe avuze ati “uhora ukererwa.” Ariko mu by’ukuri ntaba agira ngo amwibutse kubahiriza igihe, ahubwo aba ashaka kumubwira ko amusuzugura.
Impamvu yaba ibitera yose, guhora mutongana bigira ingaruka ku buzima kandi bishobora no gutuma mutana. None se mwakora iki ngo mureke gutongana?
Niba musanze icyo mwapfuye gikomeye, mukore ibi bikurikira:
3. Buri wese niyandike uko yari ameze igihe mwatonganaga. Urugero, umugabo ashobora kwandika ati “numvaga ko wahisemo kwiganirira n’incuti zawe.” Umugore na we ashobora kwandika ati “numvaga ko wamfashe nk’umwana ugomba kubwira se aho agiye hose.”
4. Mugurane izo mpapuro, buri wese asome ibyo undi yanditse. None se usanze mu by’ukuri ari iki cyari gihangayikishije uwo mwashakanye igihe mwatonganaga? Murebere hamwe icyo buri wese yari gukora kugira ngo hatavuka intonganya.—Ihame rya Bibiliya:Imigani 29:11.