Ibirimo
Mata 2013
© 2013 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Uburenganzira bwihariwe n’umwanditsi.
INGINGO YO KU GIFUBIKO: Ihohoterwa rikorerwa mu ngo rizacika rite? IPAJI YA 8-11
16 Uko wagera ku rubuga rwacu mu buryo bwihuse
SOMA IBINDI
kuri www.jw.org/rw
URUBYIRUKO
IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA . . .
Nakora iki mu gihe bannyuzuye?
Celine w’imyaka 20 yaravuze ati “sinzigera nibagirwa amazina banyitaga n’ibintu bavugaga. Batumaga numva ko nta gaciro mfite, kandi ko nta cyo maze. Ibyo byatumaga abantu bambona uko ntari.” Iyi ngingo iboneka kuri interineti isubiza ibibazo bigira biti “kuki abana bannyuzurana? Ni ba nde bibasirwa kurusha abandi? Hagize abakunnyuzura wabyitwaramo ute?”
(Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA / URUBYIRUKO)
ABANA
Soma inkuru zo muri Bibiliya zishushanyije. Ifashishe amapaji ariho iyo myitozo kugira ngo ufashe abana bawe kongera ubumenyi bwabo ku birebana n’abantu bavugwa muri Bibiliya, hamwe n’amahame mbwirizamuco.
(Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA / ABANA)