ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 4/14 p. 6
  • Ese uwakwipfira bikarangira?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese uwakwipfira bikarangira?
  • Nimukanguke!—2014
  • Ibisa na byo
  • Kuki nikebagura?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Barataka basaba ubufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • “Umukiranutsi azanezererwa Yehova”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ese Bibiliya yamfasha mu gihe numva nshaka kwiyahura?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Nimukanguke!—2014
g 4/14 p. 6
Umugabo wihebye utekereza kwiyahura

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ese uwakwipfira bikarangira?

IYO warebaga Diana,a wabonaga ari umukobwa w’umunyabwenge, w’igikundiro kandi usabana n’abandi. Icyakora nubwo yasaga n’aho yishimye, yahoranaga intimba ku mutima. Yaravuze ati “nta munsi ushira ntifuje gupfa. Numva isi yagira amahoro ari uko ntayiriho.”

“Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu umwe yiyahuye, haba hari 200 babigerageje n’[abandi] 400 babitekerejeho.”​—THE GAZETTE, MONTREAL, MURI KANADA.

Diana avuga ko adashobora kwiyahura, ariko nanone hari igihe yumva ko kubaho nta cyo bimumariye. Yaravuze ati “mba nifuza cyane guhitanwa n’impanuka y’imodoka. Gupfa simbyanga, ahubwo ndabikunda.”

Abantu benshi bumva bameze nka Diana, kandi bamwe batekereje kwiyahura, abandi barabigerageza. Icyakora, impuguke zagaragaje ko burya abantu bagerageza kwiyahura mu by’ukuri baba badashaka gupfa, ahubwo baba banga gukomeza kubabara. Muri make, baba bibwira ko bafite impamvu yo kwiyahura. Icyo baba bakeneye rero ni ukumenya impamvu batagombye kwiyahura.

None se kubaho bimaze iki? Dore impamvu eshatu zatuma utiyahura.

IKINYOMA: Kuvuga ibyo kwiyahura, yewe no gukoresha iryo jambo ubwabyo, bishishikariza abantu kugerageza kwiyahura.

UKURI: Kuganira n’umuntu utekereza kwiyahura mukavuga iby’iyo ngingo mu buryo bweruye, akenshi bimufasha gushaka ubundi buryo bwo gukemura ikibazo afite.

a Izina ryarahinduwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze