ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 19
  • Kuki nikebagura?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki nikebagura?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kwikebagura bisobanura iki?
  • Kuki abantu bikebagura?
  • Niba ufite iyo ngeso wayicikaho ute?
  • Mu gihe umwana wawe akora ibikorwa byo kwibabaza
    Nimukanguke!—2013
  • Ese uwakwipfira bikarangira?
    Nimukanguke!—2014
  • Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi? (Igice cya 3)
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • “Umukiranutsi azanezererwa Yehova”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 19

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki nikebagura?

  • Kwikebagura bisobanura iki?

  • Kuki abantu bikebagura?

  • Niba ufite iyo ngeso wayicikaho ute?

  • Ikiganiro

  • Ibibazo byo gutekerezaho

  • Aho nakwandika imirongo y’Ibyanditswe

Kwikebagura bisobanura iki?

Kwikebagura ni kimwe mu bigize ingeso ibata umuntu yo kwikomeretsa hakoreshejwe ikintu gifite ubugi. Ni bumwe mu buryo bwo kwibabaza. Hakubiyemo kandi kwitwika, kwikubita cyangwa kwikomeretsa. Nubwo iyi ngingo iri bwibande ku birebana no kwikebagura, amahame akubiyemo anareba uburyo bwose bwo kwibabaza.

Umwitozo: subiza “ni byo” cyangwa “si byo.”

  1. Abakobwa ni bo bonyine bikebagura.

  2. Kwikebagura ni ukurenga ku itegeko ryo muri Bibiliya riri mu Balewi 19:28, rigira riti “ntimukikebagure.”

Ibisubizo by’ukuri:

  1. Si byo. Nubwo ingeso yo kwikebagura isa n’aho yiganje mu bakobwa, hari n’abahungu bikebagura cyangwa bagakora ibindi bikorwa byo kwibabaza.

  2. Si byo. Mu Balewi 19:28 herekeza ku mugenzo wa gipagani wa kera; ntiherekeza ku ngeso ibata umuntu yo kwibabaza ivugwa muri iyi ngingo. Ariko kandi, twavuga ko Umuremyi wacu atifuza ko twibabaza.​—1 Abakorinto 6:12; 2 Abakorinto 7:1; 1 Yohana 4:8.

Kuki abantu bikebagura?

Umwitozo: igisubizo cy’ukuri ni ikihe?

Abantu bikebagura bitewe n’uko . . .

  1. baba bagerageza kwimara agahinda

  2. baba bashaka kwiyahura.

Igisubizo cy’ukuri: A. Abantu benshi bikebagura ntibaba bashaka gupfa. Baba bashaka kwimara agahinda gusa.

Dore icyo bamwe mu rubyiruko bavuze ku birebana n’ingeso bari bafite yo kwikebagura:

Celia: “Byatumye numva nduhutse.”

Tamara: “Bisa naho byambereye ubuhungiro. Aho kubabara mu byiyumvo, nababaraga ku mubiri.”

Carrie: “Sinkunda kumva mbabaye mu mutima. Iyo nikebaguraga byatumaga agahinda kanjye gashira, nkerekeza ibitekerezo ku bubabare bw’umubiri.”

Jerrine: “Kwikebagura byatumaga ntatekereza ku byambagaho, nkibagirwa ibibazo nabaga mfite. Ibyo rero byaranshimishaga.”

Niba ufite iyo ngeso wayicikaho ute?

Gusenga Yehova Imana ni iby’ingenzi cyane kugira ngo umuntu acike kuri iyo ngeso. Bibiliya igira iti “muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”​—1 Petero 5:7.

Inama: Jya utangira usenga mu magambo make, wenda ubwira Yehova uti “nkeneye ko umfasha.” Uko igihe kizagenda gihita, uzagera ubwo ushobora gusuka ibiri ku mutima wawe, ubibwira “Imana nyir’ihumure ryose.”​—2 Abakorinto 1:3, 4.

Isengesho si uburyo bwo kwimara agahinda mu gihe gito gusa. Ahubwo iyo usenga, uba ushyikirana na So wo mu ijuru, we ugusezeranya ati “nzagufasha by’ukuri. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka.”​—Yesaya 41:10.

Abenshi mu bantu bahanganye n’ingeso yo kwikebagura, bahumurijwe no kubwira ibibari ku mutima umubyeyi wabo cyangwa undi muntu w’incuti ukuze kandi bizera. Dore ibyavuzwe n’abakiri bato batatu babigenje batyo:

Ikiganiro

  • Diana 21

  • Kathy 15

  • Lorena 17

Igihe watangiraga kwikebagura, wari ufite imyaka ingahe?

Lorena: Nabitangiye mfite imyaka 14.

Diana: Nari mfite imyaka 18, kandi incuro nabikoraga zagendaga zihinduka. Hari igihe namaraga icyumweru kimwe cyangwa bibiri nikebagura buri munsi, ubundi nkamara ukwezi ntabikora.

Kathy: Natangiye mfite imyaka 14, kandi hari igihe njya nongera kubigwamo.

Ni iki cyatumaga wifuza kwikebagura?

Kathy: Numvaga niyanze, ngatekereza ko nta muntu wakwifuza ko mubera incuti.

Diana: Hari igihe agahinda katumaga manjirwa, maze kumanjirwa na byo bigatuma niheba. Hari igihe nihebaga cyane ku buryo numvaga bindenze. Numvaga ari nk’inyamaswa y’inkazi indimo, nkaba ngomba kwikebagura kugira ngo isohoke.

Lorena: Hari igihe numvaga nihebye, ubundi nkumva ndakaye cyangwa nkumva niyanze. Numvaga nta cyo ndi cyo, maze nkifuza ko ibyo byiyumvo bibi bimvamo. Hari igihe numvaga nta kindi nakora uretse kwibabaza ku mubiri.

Ese kwibabaza byatumaga wumva umerewe neza?

Diana: Yego. Nyuma yaho numvaga norohewe, nkamera nk’utuye umutwaro wari undemereye.

Kathy: Mbifata nk’uburyo bwo kurira. Iyo nabaga nikebaguye numvaga merewe neza, nk’uko hari abantu bumva baruhutse iyo bamaze kurira.

Lorena: Kwibabaza nabifataga nko gupfumura akenge gato mu gipirizo cyuzuyemo ibyiyumvo bibi byabaga bimbyiganiramo. Icyo gihe ntigihita giturika; ahubwo kiratoboka maze ibyiyumvo bibi bigasohoka buhoro buhoro.

Ese watinyaga kubwira umuntu uwo ari we wese ibyo wakoraga?

Lorena: Yego. Natinyaga ko abantu batekereza ko nasaze. Uretse n’ibyo, sinashakaga ko abantu banyinjirira mu buzima.

Diana: Buri gihe abantu bambwiraga ko babona ko nkomeye, kandi nifuzaga ko bakomeza kumbona batyo. Numvaga gusaba ubufasha byari kuba ari ubugwari.

Kathy: Natinyaga ko abantu batekereza ko nahungabanye, kandi ibyo na byo byari gutuma ndushaho kumererwa nabi. Uretse n’ibyo, numvaga ko ibyo nakoraga ari byo byari bikwiriye.

Ni iki cyatumye ubireka?

Lorena: Nabwiye mama ibyo nari maze igihe nkora. Nanone hari umuganga wamfashije guhangana n’ibyiyumvo bibi. Hari igihe nongeraga kwikebagura, ariko nyuma yaho kugira ibyo nonosora kuri gahunda yanjye yo kwiyigisha Bibiliya, byaramfashije. Nanone nakomeje kurangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Birashoboka ko kumva nta cyo maze bitazigera bishira, ariko iyo ibyiyumvo nk’ibyo bigarutse, ngerageza guhangana na byo ntibinganze.

Kathy: Hari Umukristokazi undusha imyaka icumi wambwiye ko nshobora kuba mfite ikibazo, maze amaherezo mubwira icyo kibazo mfite. Natunguwe no kumva ko na we yigeze kugira icyo kibazo cyo kwikebagura. Sinigeze ngira ipfunwe ryo kukimubwira kuko na we yigeze guhura na cyo. Nanone nagiye kwa muganga, maze jye n’ababyeyi banjye muganga adufasha gusobanukirwa ikibazo nari mfite.

Diana: Umunsi umwe ari nijoro, nasuye umugabo n’umugore numvaga ko nari nizeye. Umugabo yaranyitegereje abona ko nari mfite ikibazo. Yansabye kubabwira ikibazo nari mfite, abimbwirana umutima mwiza. Umugore we yarampobeye, mbese nk’uko mama yabigenzaga nkiri muto. Natangiye kurira, maze na we ararira. Nubwo kubabwira ikibazo nari mfite byangoye, nishimira ko nakibabwiye.

Bibiliya yagufashije ite?

Diana: Bibiliya yamfashije kubona ko ntashobora gutsinda iyo ntambara jyenyine. Nari nkeneye ubufasha buturuka kuri Yehova Imana.​—Imigani 3:5, 6.

Kathy: Gusoma Bibiliya no kumenya ko ubutumwa buyikubiyemo bwaturutse ku Mana, byarampumurije cyane.​—2 Timoteyo 3:16.

Lorena: Iyo mbonye imirongo yo muri Bibiliya yamfasha gucika kuri iyo ngeso, nyandika mu gakaye kugira ngo nzayitekerezeho.​—1 Timoteyo 4:15.

Ese hari umurongo wo muri Bibiliya wagufashije mu buryo bwihariye?

Diana: Mu migani 18:1 hagira hati “uwitarura abandi aba ashaka kugera ku byo ararikiye bishingiye ku bwikunde, akanga ubwenge.” Rimwe na rimwe kujya aho abandi bari birangora. Ariko uwo murongo wamfashije kubona ko kwitarura abandi biteje akaga.

Kathy: Imirongo yo muri Bibiliya nkunda iri muri Matayo 10:29 na 31, aho Yesu yavuze ko nta gishwi kigwa hasi Yehova Imana atabimenye. Yongeyeho ati “ntimutinye; murusha ibishwi byinshi agaciro.” Na n’ubu iyo nsomye ayo magambo nibuka ko mfite agaciro imbere ya Yehova.

Lorena: Nkunda cyane imirongo yo muri Yesaya 41:9, 10, aho Yehova abwira ubwoko bwe ati “sinagutaye. Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. . . . Nzagukomeza.” Iryo jambo ngo “nzagukomeza” rituma ntekereza ku nyubako yubakishijwe amabuye, ikomeye kandi y’umutamenwa. Uwo murongo utuma numva nkomeye, kuko mba nzi ko Yehova ankunda, kandi ko azahora iruhande rwanjye iteka ryose.

Ibibazo byo gutekerezaho

  • Mu gihe ukeneye uwakugira inama, ni nde wagana?

  • Mu gihe ushaka ko Yehova Imana agufasha wamubwira ngo iki mu isengesho?

  • Vuga uburyo bubiri (budakubiyemo kwibabaza) wakoresha kugira ngo ugabanye imihangayiko n’ibibazo ufite?

Imirongo y’Ibyanditswe nakwifashisha

Inama: Mu gihe ubonye umurongo w’Ibyanditswe ukwizeza ko Yehova agukunda cyangwa ukagufasha gushyira mu gaciro mu birebana n’uwo uri we hamwe n’intege nke zawe, ujye ugira aho uwandika. Nanone ujye wandika interuro imwe cyangwa ebyiri zituma wumva ko uwo murongo ugufitiye akamaro. Kugira ngo ubone uko wabigenza, dore imirongo y’Ibyanditswe yagufasha, nk’uko yafashije Diana, Kathy na Lorena.

  • Abaroma 8:38, 39

    “Uyu murongo unyereka ko Yehova ankunda, no mu gihe naba numva agahinda kandenze.”​—Diana.

  • Zaburi 73:23

    “Imirongo imeze nk’uyu inyizeza ko ntari jyenyine. Ni nk’aho Yehova aba ari iruhande rwanjye iteka ryose.”​—Kathy.

  • 1 Petero 5:10

    “Ibibazo bishobora kudahita bishira; hari igihe biba ngombwa ko tubabazwa ‘akanya gato.’ Icyakora amaherezo Yehova ashobora kudukomeza, ku buryo twihanganira ikintu icyo ari cyo cyose.”​—Lorena.

Indi mirongo y’Ibyanditswe wasuzuma

  • Zaburi 34:18

  • Zaburi 54:4

  • Zaburi 55:22

  • Yesaya 57:15

  • Matayo 11:28, 29

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze