ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 1/15 p. 6
  • Igisubizo twagombye gutekerezaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igisubizo twagombye gutekerezaho
  • Nimukanguke!—2015
  • Ibisa na byo
  • Ubuzima bwabayeho bute?
    Izindi ngingo
  • Ese Abahamya ba Yehova bizera ko Imana yaremye ibintu mu minsi 6 y’amasaha 24?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Ubuzima bwabayeho bute?
    Nimukanguke!—2015
  • Icyo Bibiliya itwigisha
    Nimukanguke!—2021
Reba ibindi
Nimukanguke!—2015
g 1/15 p. 6
Bibiliya irambuye

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UBUZIMA BWABAYEHO BUTE?

Igisubizo twagombye gutekerezaho

Abantu benshi basuzumye ibimenyetso bitandukanye, maze basanga ubuzima bwaraturutse ku munyabwenge wo mu rwego rwo hejuru. Reka dufate urugero rwa Antony Flew, umwarimu wigisha filozofiya wahoze ari umuntu ukomeye mu bashyigikira ko Imana itabaho. Flew amaze gusobanukirwa amategeko agenga isanzure n’ukuntu ubuzima butangaje, yahinduye uko yabonaga ibintu. Yasubiyemo uburyo abahanga mu bya filozofiya ba kera bakoreshaga bafata umwanzuro, maze arandika ati “tugomba kwemera umwanzuro ibitekerezo bitandukanye bitugejejeho.” Mu yandi magambo, yabonaga ko hari ibimenyetso byemeza ko hariho Umuremyi.

Gerard twigeze kuvuga mu ngingo zabanjirije iyi, na we yageze ku mwanzuro nk’uwo. Nubwo yari yarize cyane kandi afite ubuhanga mu bijyanye n’udukoko, yaravuze ati “nta gihamya nabonye igaragaza ko ibinyabuzima byabayeho mu buryo bw’impanuka, biturutse ku bintu bidafite ubuzima. Imiterere ihambaye y’ibinyabuzima na gahunda bikoreraho, bigaragaza ko hari uwabihanze akanabiha gahunda bigomba gukurikiza.”

Kimwe n’uko umuntu ashobora kumenyera umunyabugeni ku bihangano bye, Gerard na we yasobanukiwe imico y’Umuremyi binyuze mu kwiga ibyaremwe. Nanone yafashe igihe asuzuma igitabo cyanditswe n’Umuremyi ari cyo Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Muri icyo gitabo ni ho yasanze ibisubizo bimunyuze ku bijyanye n’uko abantu babayeho n’umuti nyawo w’ibibazo bahura na byo muri iki gihe. Ibyo byatumye yemera adashidikanya ko Bibiliya yaturutse ku munyabwenge uruta abandi bose.

Nk’uko Gerard yabivuze, twagombye gusuzuma ibisubizo Bibiliya itanga. Nawe turagushishikariza kubisuzuma.

Ese wari ubizi?

BIBILIYA NTIVUGURUZANYA NA SIYANSI. Aho kugira ngo ivuguruzanye na siyansi, ishishikariza abantu gusuzuma ibyaremwe (Yesaya 40:26). Nubwo Bibiliya atari igitabo cya siyansi, ibyo ivuga ku birebana na siyansi biba ari ukuri. Urugero, Bibiliya ntiyemeranya n’abavuga ko isi yaremwe mu minsi itandatu y’amasaha 24. Ijambo “umunsi” rikoreshwa mu gitabo cy’Intangiriro ryerekeza ku gihe kirekire kurushaho.a

a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba agatabo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?, kanditswe n’Abahamya ba Yehova, kakaba kaboneka kuri www.jw.org/rw.

Bibiliya yigisha ko . . .

UBUZIMA BUTURUKA KU BUNDI. ‘[Mana] aho uri ni ho hari isoko y’ubuzima.’​—Zaburi 36:9.

IMANA YAREMYE IBIMERA N’INYAMASWA “NK’UKO AMOKO YABYO ARI.” (Intangiriro 1:11, 12, 21, 24, 25). Bibiliya ntivuga aho ayo ‘moko’ agarukira. Ibyo bigaragaza ko no muri buri bwoko, hashobora kubaho itandukaniro.

IMANA YAREMANYE ABANTU UBUSHOBOZI BWO KUGARAGAZA IMICO NK’IYAYO. Muri iyo mico harimo urukundo, kugira neza no gukiranuka. “Imana iravuga iti ‘tureme umuntu mu ishusho yacu, ase natwe.’ ”​—Intangiriro 1:26.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze