ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 3/15 pp. 10-11
  • Amategeko yatumye isi igabanywamo ibice

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amategeko yatumye isi igabanywamo ibice
  • Nimukanguke!—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ABAMI N’ABAPAPA BIGABANYA ISI
  • UMURONGO MUSHYA KU IKARITA
  • Bihanije abantu mu izina ry’Imana?
    Nimukanguke!—2013
  • Mva mu Butindi Nkagera ku Bukire Buruta Ubundi Bwose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Alexandre wa VI ni papa Roma icyibuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Aho imipaka idafite icyo ivuze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Nimukanguke!—2015
g 3/15 pp. 10-11

ABANTU BA KERA

Amategeko yatumye isi igabanywamo ibice

Papa Alexandre wa VI

NYUMA y’aho Christophe Colomb aviriye mu rugendo rwe rwa mbere ku mugabane wa Amerika mu mwaka wa 1493, umwami wa Esipanye n’uwa Porutugali ntibumvikanye ku wari kuzagenzura ibikorwa by’ubucuruzi akanakoroniza ibihugu bishya byari bimaze kuvumburwa. Esipanye yari yiteze ko Papa Alexandre wa VI ari we wari gukemura ayo makimbirane.

ABAMI N’ABAPAPA BIGABANYA ISI

Esipanye, Porutugali n’abapapa bumvaga ko ibihugu byari bimaze kuvumburwa ari ibyabo. Mu mwaka wa 1455, Papa Nicolas wa V yahaye Abanyaporutugali uburenganzira busesuye bwo kugenzura ibihugu n’ibirwa by’Afurika biri ku nkombe z’inyanja ya Atlantika no kwigarurira ibyaho byose. Mu mwaka wa 1479, mu Masezerano ya Alcáçovas, umwami Alphonse wa V wa Porutugali n’umuhungu we, Igikomangoma Jean, bahaye Ferdinand na Isabella bo muri Esipanye Ibirwa bya Kanari. Esipanye na yo yemeye ko Abanyaporutugali biharira ubucuruzi bwo muri Afurika, bakanigarurira ibirwa bya Açores, Kapuveri na Madère. Imyaka ibiri nyuma yaho, Papa Sixte wa IV yemeje ayo masezerano, avuga ko ibindi bihugu byari kuzavumburwa mu majyepfo no mu burasirazuba bw’ibirwa bya Kanari, byari kuzaba ibya Porutugali.

Icyakora umwami Jean wa II wa Porutugali yavuze ko ibihugu byavumbuwe na Colomb byari ibya Porutugali. Abami ba Esipanye banze ayo masezerano, bajuririra papa mushya ari we Alexandre wa VI, basaba uburenganzira bwo gukoroniza ibihugu Colomb yari amaze kuvumbura no guhindura abaturage baho Abakristo.

Papa Alexandre VI yagabanyije isi mo ibice akoresheje ikaramu

Alexandre yatanze amategeko atatu asobanutse. Irya mbere ryitwaga ko “ryashyizweho n’Imana ishobora byose,” ryahaga Esipanye uburenganzira busesuye kandi buhoraho bwo gutegeka ibihugu byari bimaze kuvumburwa. Irya kabiri ryashyiragaho umupaka uva mu majyaruguru ukagera mu majyepfo, wari ku birometero 560 mu burengerazuba bw’ibirwa bya Kapuveri. Alexandre yavuze ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’uwo mupaka byavumbuwe n’ibyari kuvumburwa, byari ibya Esipanye. Nguko uko uwo mupapa yagabanyije isi mo ibice akoresheje ikaramu. Irya gatatu ryongereraga Esipanye ububasha ku Buhindi no ku bihugu byo mu Burasirazuba. Birumvikana ko ibyo byarakaje Umwami Jean, kuko hari hashize igihe gito abayoboke be bigaruriye amajyepfo y’Afurika, bikongerera Porutugali ububasha yari ifite ku nyanja y’u Buhindi.

UMURONGO MUSHYA KU IKARITA

Jean amaze kurambirwa Alexandre,a yagiye kwivuganira na Ferdinand na Isabella. Umwanditsi witwa William Bernstein yagize ati “kubera ko abami ba Esipanye batinyaga Abanyaporutugali bitewe n’uko bari abagome kandi bakaba bari bahugiye mu kwigarurira Amerika, bagiranye imishyikirano kugira ngo bagire ibyo bumvikanaho.” Ni yo mpamvu mu wa 1494 basinye amasezerano yitiriwe umugi yabereyemo wa Tordesillas.

Amasezerano ya Tordesillas yagumishijeho urugabano Alexandre yari yarashyizeho ruva mu majyaruguru rukagera mu majyepfo, ariko arwimurira ku birometero 1.480 ugana mu burengerazuba. Mbese ni nk’aho Afurika yose na Aziya byari ibya Porutugali, naho Amerika ikaba iya Esipanye. Icyakora kwimura urwo rugabano byatumye ibindi bihugu byari kuvumburwa, urugero nka Burezili, bijya mu maboko ya Porutugali.

Kuba haratanzwe amategeko yemerera Esipanye na Porutugali gukoroniza ibihugu bishya bari bahawe no kubirwanirira, byatumye hameneka amaraso menshi. Iyo myanzuro yirengagije uburenganzira bw’abaturage b’ibyo bihugu kandi ikurura amakimbirane yamaze ibinyejana byinshi hagati y’ibihugu byategekaga n’ibyo ku nkombe byashakaga ubwigenge. Ibyo byatumye abo baturage bakandamizwa kandi banyunyuzwa imitsi.

a Niba wifuza ibindi bisobanuro kuri uwo mupapa wari uzwiho kumungwa na ruswa, reba ingingo igira iti “Alexandre wa VI ni papa Roma icyibuka” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2003 ku ipaji ya 26-29.

AMAKURU Y’IBANZE

  • Abapapa bagiye basaba ibihugu bya Esipanye na Porutugali guhindura abapagani bose bari mu duce twagendaga tuvumburwa, bakaba Abakristo.

  • Mu wa 1493, Papa Alexandre wa VI yashyize urugabano hagati mu nyanja ya Atalantika, aba ahaye Esipanye ububasha bwo gutegeka akarere k’uburengerazuba.

  • Iryo tegeko rya Alexandre n’andi ameze nka ryo yatumye Esipanye ivuga ko ifite uburenganzira busesuye ku bihugu byari bimaze kuvumburwa.

  • Ibihugu by’i Burayi byamaze imyaka ibarirwa mu magana bishyigikira cyangwa bikarwanya uburenganzira abapapa batangaga bwo kwigarurira ibyo bihugu.

“Ubwibone bw’Abanyaburayi”

Ikarita igaragaza isi igabanyijemo ibice bibiri

Umwanditsi witwa Barnaby Rogerson yagize ati “kuba abapapa b’Abaroma baragabanyije imigabane yose y’isi ikiharirwa n’ubwami bubiri buto bw’i Burayi, ntibyumvikana, kandi ni gihamya ifatika igaragaza ubwibone bw’ibihugu byo mu Burengerazuba.” Yakomeje avuga ko ayo mategeko y’abapapa “ari yo yabaye imbarutso y’amakimbirane yaranzwe n’urugomo, yabayeho nyuma yaho mu bihugu byakoronizwaga.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze