ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/1 pp. 12-15
  • Aho imipaka idafite icyo ivuze

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Aho imipaka idafite icyo ivuze
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Barangwa n’ubumwe nubwo batandukanyijwe n’ikibaya
  • Ishingiro ry’ubumwe nyakuri
  • Aho duteranira
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ukwaguka Kudacogora Gutuma Amazu y’Ubwami Arushaho Gukenerwa
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Bubaka bunze ubumwe ku isi hose
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Ni ho dusengera Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/1 pp. 12-15

Aho imipaka idafite icyo ivuze

Abahamya ba Yehova bihatira kurenga imipaka ibatandukanya n’abandi. Baha agaciro cyane ihame rikubiye mu magambo Yesu yabwiye abigishwa be agira ati ‘mwese muri abavandimwe’ (Matayo 23:8). Ibyo bigaragazwa n’ibyabereye ahantu Abahamya bateranira mu bihugu bibiri, muri Porutugali no muri Esipanye.

UMUGI ugoswe n’inkuta wa Valença do Minho, uri mu majyaruguru ya Porutugali, wubatswe mu bihe byari bikomeye. Izo nkuta z’umutamenwa zitegeye uruzi rwa Minho, ari na rwo mupaka utandukanya Esipanye na Porutugali. Hakurya y’urwo ruzi hari umugi wa Tui wo muri Esipanye, urimo katederali nini cyane imeze nk’igihome. Inyinshi mu nkuta z’umutamenwa ziri muri uwo mugi wa Tui n’uwa Valença zubatswe mu kinyejana cya 17, igihe Esipanye yarwanaga na Porutugali.

Mu mwaka wa 1995, imipaka n’ibiro bya gasutamo hagati y’ibyo bihugu bibiri bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byakuweho. Ariko ibyo ntibyari bihagije kugira ngo abaturage b’ibihugu byombi bunge ubumwe. Byasabaga nanone kuba bahuje ibitekerezo n’umutima. Mu mugi wa Valença hari inzu nto ariko igaragara neza, yerekana uburyo abaturage bo mu bihugu bitandukanye bashobora kunga ubumwe. Iyo nzu ni inzu yo gusengeramo yitwa Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, ikoreshwa n’amatorero y’Abahamya bo muri Esipanye no muri Porutugali.

Ibyo byatangiye mu wa 2001, igihe Abahamya bo mu mugi wa Tui babonaga ko bakeneye Inzu y’Ubwami nshya. Byabaye ngombwa ko bava mu nzu bakodeshaga kandi nta mafaranga ahagije bari bafite yo kubaka indi Nzu y’Ubwami nshya. Ntibari bafite n’ubushobozi bwo gukodesha inzu yo guteraniramo kubera ko itorero ryabo ryari rigizwe n’ababwiriza bake. Bityo, abo Bahamya bo muri Esipanye basabye bagenzi babo bo muri Porutugali, mu mugi wa Valença, niba bakwemera ko bazajya baza guteranira mu Nzu y’Ubwami y’iwabo, iri ku birometero bike uvuye mu mugi wa Tui.

Eduardo Vila wo mu itorero rya Tui ryo muri Esipanye, yaravuze ati “icyo kibazo twakiganiriyeho mu nama twagize mu kwezi k’Ukuboza 2001. Tuvuye muri iyo nama, nabonye ko Yehova yari yakoze ku mutima abavandimwe bacu bo muri Porutugali. Bari barashyizeho imihati myinshi kugira ngo biyubakire Inzu y’Ubwami ibereye ijisho. Kuba baremeye ko tuyikoresha twese byakomeje ukwizera kwacu cyane.”

Umuhamya wo muri Porutugali witwa Américo Almeida, na we wari muri iyo nama, yaravuze ati “twakiriye abavandimwe bo muri Esipanye mu Nzu y’Ubwami yacu. Twari twiringiye ko Yehova azaha umugisha iyo gahunda kandi abari muri iyo nama bose bemeje uwo mwanzuro.” Abo Bahamya bo mu bihugu byombi babanye neza rwose. Umuvandimwe witwa Paolo, utuye mu mugi wa Valença, yaravuze ati “uzi ko tutajya tunibuka ko tudakomoka mu gihugu kimwe! Twumva ko kuba turi abavandimwe gusa bihagije.”

Kimwe mu bintu umuntu ukigera mu Nzu y’Ubwami abona, ni amasaha abiri asa amanitse ku rukuta rw’inyuma, yerekana ibihe bitandukanye. Muri Esipanye bari imbere ho isaha imwe kuri Porutugali, ariko amasaha ni cyo kintu cyonyine batandukaniyeho mu Nzu y’Ubwami. Igihe iyo nzu yari ikeneye kuvugururwa, Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi muri Esipanye ni yo yayoboye imirimo yakozwe n’abavandimwe bo muri ayo matorero yombi bakoranye ishyaka. Wa muvandimwe witwa Paulo yaravuze ati “abavandimwe na bashiki bacu bamenyereye iby’ubwubatsi baje muri Esipanye kudufasha, bamwe baturutse nko ku birometero birenga 160. Uwo mushinga w’ubwubatsi watumye abagize ayo matorero barushaho gukundana.”

Reka dusuzume urugero rwa kabiri rugaragaza uko urukundo rw’abavandimwe rurenga imipaka ibatandukanya.

Barangwa n’ubumwe nubwo batandukanyijwe n’ikibaya

Puigcerdá ni umugi wo muri Esipanye uhana imbibi n’u Bufaransa. Uwo mugi uri mu kibaya kirumbuka gikikijwe n’imisozi miremire igize uruhererekane rw’imisozi ya Pyrénées. Icyo kibaya cyose cyitwa Cerdaña cyahoze kibarirwa mu gihugu cya Esipanye. Ariko mu mwaka wa 1659, mu Masezerano y’i Pyrénées, Esipanye yahaye u Bufaransa igice kimwe cy’icyo kibaya.

Muri iki gihe, Abafaransa bahahira mu mugi ukomeye wo muri icyo kibaya witwa Puigcerdá. Nanone uhereye mu mwaka wa 1997, Abahamya ba Yehova bo muri uwo mugi bemeye ko bagenzi babo b’Abafaransa bateranira mu Nzu y’Ubwami y’iwabo. Muri uwo mwaka Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa baretse guteranira mu nzu bakodeshaga. Indi Nzu y’Ubwami yo mu Bufaransa yari hafi aho, yari ahantu hareshya n’urugendo rw’isaha mu modoka kandi mu gihe cy’ubukonje bwinshi inzira yo mu misozi miremire abagenzi banyuragamo yabaga yuzuye urubura rwinshi ku buryo batashoboraga gutambuka.

Igihe Abahamya bo mu Bufaransa bavugaga ko bakeneye ahantu ho guteranira mu buryo bwihutirwa, abo muri Esipanye bahise babemerera guteranira mu Nzu y’Ubwami yabo. Umuhamya wo hafi aho witwa Prem, yaravuze ati “abavandimwe bose bo muri Esipanye bahise bayibemerera. Birumvikana ko uwo muco wo gufashanya tuwukesha inyigisho zo mu Byanditswe twari tumaze imyaka tuzi. Hashize ibyumweru bike, twatangiye gukoresha iyo Nzu y’Ubwami, kandi ubu hashize imyaka 13 tuyiteraniramo twese.”

Umugenzuzi mu itorero ryo mu Bufaransa witwa Eric yaravuze ati “mu mugi wa Puigcerdá ni ho hantu heza twashoboraga guteranira. Ndibuka ukuntu abavandimwe bo mu itorero ryo muri Esipanye batwakiranye urugwiro. Mu Nzu y’Ubwami bari bateguyemo indabo n’amagambo avuga ngo ‘Bavandimwe na bashiki bacu dukunda, tubahaye ikaze.’”

Eric yongeyeho ati “hari abantu batekerezaga ko ubwo Inzu y’Ubwami yari imaze gufungwa, itorero na ryo ryari rizimye. Ariko iyo babonaga dukomeza kubwiriza muri ako gace, ari na ko dutanga impapuro zitumirira abantu kuza mu materaniro muri Esipanye, byatumaga babona ko itorero ryacu rikiriho. Abantu bashimishijwe twabwirizaga bazaga guteranira muri Esipanye bishimye. Uretse n’ibyo kandi, kuba dukoresha Inzu y’Ubwami imwe n’abavandimwe bo muri Esipanye byatumye turushaho kugirana ubucuti. Twari dusanzwe tuzi ko hakurya y’umupaka, muri Esipanye, hari abavandimwe ariko ntitwari tuziranye. Kubera ko ubu dusigaye tubonana buri munsi, twumva tutari twenyine muri icyo kibaya gikikijwe n’imisozi.”

Ese kuba abo bantu badahuje umuco bituma bumva batisanzuye? Umuhamya wo mu Bufaransa ufite imyaka 80 yaravuze ati “maze kumenya ko amateraniro azajya abera hakurya y’umupaka muri Esipanye numvise mpangayitse. Ariko uburyo abavandimwe bo muri Puigcerdá, batwakiranye urugwiro kandi bakatugaragariza urukundo byatumye twumva twisanzuye. Nanone byatumye tubona uburyo bwo gushimangira ubumwe buranga abagaragu ba Yehova ku isi hose.”

Ishingiro ry’ubumwe nyakuri

Abashinze Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ‘biyemeje ko ibihugu bigize uwo muryango byagombaga gukora uko bishoboye bigatuma abantu bo mu Burayi bose bunga ubumwe.’ Igihe imipaka yakurwagaho, mu myaka ya za 80 no muri za 90, byihutishije iyo gahunda yo guhuza abaturage. Ariko imipaka yari ikiri mu mitima y’abantu.

Abahamya ba Yehova bakora uko bashoboye kose kugira ngo birinde urwikekwe no kutizerana. Basobanukiwe ko kuba abavandimwe bakomoka mu bihugu bitandukanye bigira akamaro, kandi ko “Imana itarobanura ku butoni” (Ibyakozwe 10:34). Iyo bari mu makoraniro mpuzamahanga cyangwa bari mu Mazu y’Ubwami, bibonera “ukuntu ari byiza kandi bishimishije ko abavandimwe babana bunze ubumwe” (Zaburi 133:1). Ubumwe Abahamya ba Yehova bo muri Valença na Puigcerdá bafitanye n’abavandimwe babo bo mu bihugu baturanye, ni gihamya ibigaragaza.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]

“Uzi ko tutajya tunibuka ko tudakomoka mu gihugu kimwe! Twumva ko kuba turi abavandimwe gusa bihagije”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]

“Uwo mushinga w’ubwubatsi watumye abagize ayo matorero barushaho gukundana”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 15]

“Mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishije ko abavandimwe babana bunze ubumwe!” ZABURI 133:1

[Ifoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]

Umugi wa Tui n’umugezi wa Minho ubirebeye hejuru y’inkuta z’umugi wa Valença do Minho

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Bavugurura Inzu y’Ubwami

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Imisozi ya Pyrénées n’ikibaya cya Cerdaña

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Umusaza wo mu itorero ryo muri Esipanye n’uwo mu itorero ryo mu Bufaransa. Bombi bateranira mu Nzu y’Ubwami yo muri Puigcerdá

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze