ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 11/15 pp. 3-6
  • Ese amadini ageze ku iherezo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese amadini ageze ku iherezo?
  • Nimukanguke!—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki abantu bava mu madini?
  • Kuva mu madini byari byarahanuwe
  • “Nimuyisohokemo”
  • Babuloni Ikomeye ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • “Nimuve Hagati ya Bo”
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Mbese, Imana Yemera Amadini Yose?
    Inzira Iyobora ku Buzima bw’Iteka—Mbese Warayibonye?
  • Kulimburwa kwa “Malaya Ukomeye” kuregereje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
Reba ibindi
Nimukanguke!—2015
g 11/15 pp. 3-6

INGINGO Y’IBANZE

Ese amadini ageze ku iherezo?

Umuryango uhagaze imbere ya kiliziya ifunze

Mu idini rya Gaffar wo muri Turukiya, bari baramwigishije ko Imana ari ingome kandi ibyo byamubuzaga amahwemo. Umugore we Hediye yatangiye gushidikanya ku idini rye afite imyaka icyenda gusa. Yaravuze ati “nari narigishijwe ko ibiba ku muntu biba byaragenwe n’Imana. Kubera ko nari imfubyi, naribazaga nti ‘ni iki nakoze cyatumye Imana ingira imfubyi?’ Nararaga ndira bugacya. Nagize imyaka 15 narazinutswe idini.”

ESE nawe wigeze kuzinukwa idini? Niba ari uko bimeze, si wowe wenyine. Mu bihugu byinshi, umubare w’abantu batagira idini uragenda wiyongera. Ibyo bigaragaza ko mu gihe kiri imbere, idini rizaba ritagifite imbaraga. Dore uko byifashe muri bimwe muri ibyo bihugu.

OSITARALIYA

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage baho bagera kuri 50 ku ijana batitabira kujya mu madini. Abandi bangana na 10 ku ijana bavuga ko “batemera Imana.” Mu mwaka wa 2010, hari umuyobozi w’idini wavuze ati “mu myaka igera kuri 40 ishize cyangwa irenga, niboneye abantu benshi bava mu madini ya gikristo.”

U BUFARANSA

Hari raporo yagaragaje ko 37 ku ijana by’ababajijwe ari bo banyedini. Abasigaye bose bavuze ko batemera Imana cyangwa ko atari abanyedini. Hari ikinyamakuru cyavuze ko muri icyo gihugu cyahoze cyiganjemo Abagatolika, abayoboke b’iryo dini “bari hafi kurishiramo.”—The Economist.

IRILANDE

Abantu barimo kuva mu madini ari benshi cyane. Abagera kuri 45 ku ijana bavuze ko atari abanyedini, naho 10 ku ijana bavuga ko batemera Imana. Icyo gihugu kiri mu bihugu 10 bya mbere bifite abantu benshi batemera Imana. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “idini Gatolika ryo muri Irilande riri hafi gusibangana.”

Imibare yose uretse iyo muri Tuniziya, yasohotse mu wa 2012 muri raporo yakozwe n’ikigo gikora ubushakashatsi (Gallup International). Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 57, bingana na 73 ku ijana by’abatuye isi.

U BUYAPANI NA AFURIKA Y’EPFO

Abayapani bagera kuri 16 ku ijana bavuze ko ari abanyedini, naho 62 ku ijana bavuga ko atari abanyedini cyangwa ko batemera Imana.

Kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu wa 2012, abaturage bo muri Afurika y’Epfo b’abanyedini, bagabanutseho 19 ku ijana.

TUNIZIYA

Mu mwaka wa 2013, Abanyatuniziya bagera kuri 60 ku ijana bavuze ko batakijya mu misigiti, ahubwo ko basigaye basengera mu ngo zabo. Bavuga ko ibyo biterwa n’urugomo rwiganje muri icyo gihugu.

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Kuva mu mwaka wa 2005, umubare w’abantu bavuga ko ari abanyedini wagabanutseho 13 ku ijana. Umuntu umwe kuri batanu yavuze ko nta dini agira. Mu bantu bari munsi y’imyaka 30, umwe kuri batatu yavuze ko atagira idini. Muri icyo gihugu buri mwaka insengero zibarirwa mu bihumbi zifunga imiryango.

VIYETINAMU

Hagati y’umwaka wa 2005 na 2012, umubare w’abantu bavuga ko ari abanyedini wavuye kuri 53 ku ijana ugera kuri 30 ku ijana.

Imibare yose uretse iyo muri Tuniziya, yasohotse mu wa 2012 muri raporo yakozwe n’ikigo gikora ubushakashatsi (Gallup International). Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 57, bingana na 73 ku ijana by’abatuye isi.

Ikarita y’isi igaragaza igihugu cya Ositaraliya, u Bufaransa, Irilande, u Buyapani, Afurika y’Epfo, Tuniziya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Viyetinamu

Kuki abantu bava mu madini?

Abantu baragenda bazinukwa idini kubera impamvu zitandukanye. Bamwe bababazwa n’uko amadini ashyigikira urugomo n’iterabwoba. Nanone bababazwa n’ubusambanyi bw’abayobozi b’amadini. Izindi mpamvu zituma barizinukwa harimo:

  • Ubutunzi: Hari ikinyamakuru cyagize kiti “uko umuntu agenda arushaho gukira ni ko agenda areka gushishikazwa n’idini.” Ibyo bigaragara cyane mu bihugu byinshi, aho ubukungu bwiyongereye cyane. John V. C. Nye wigisha iby’ubukungu muri kaminuza, yavuze ko mu bihugu bimwe na bimwe “abantu bafite imibereho myiza iruta iy’abami babayeho mu myaka 200 ishize, kandi ko bagenda barushaho kugira umururumba.”

    ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. Bibiliya yavuze ko mu “minsi y’imperuka,” abantu bari kuzagenda barushaho gukunda amafaranga n’ibinezeza aho gukunda Imana na bagenzi babo (2 Timoteyo 3:1-5). Hari umwanditsi wa Bibiliya wari uzi akaga gaterwa n’ubukire, wabwiye Yehova Imana ati “ntumpe ubukene cyangwa ubukire.” Kuki atifuzaga ubukire cyangwa ubukene? Yakomeje agira ati “kugira ngo ntahaga maze nkakwihakana.”—Imigani 30:8, 9.

  • Imigenzo n’imyifatire y’abanyamadini: Abantu benshi, cyane cyane abakiri bato, babona ko amadini nta cyo amaze. Abandi bo, bayatakarije icyizere. Umunyamakuru witwa Tim Maguire yagize ati “imyitwarire yaranze amadini mu myaka ibarirwa mu magana ishize, yatumye abantu bayazinukwa kuko babona ko atagishoboye kubatoza imico myiza.”

    ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. Yesu Kristo yatanze umuburo ku birebana n’abigisha b’ibinyoma, agira ati “muzabamenyera ku mbuto zabo. . . . Igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zitagira umumaro (Matayo 7:15-18). Mu ‘mbuto zitagira umumaro’ hakubiyemo uburyo abanyapolitiki bashyigikira ibikorwa bisuzuguza Imana, urugero nko kuryamana kw’abahuje igitsina (Yohana 15:19; Abaroma 1:25-27). Nanone hakubiyemo imigenzo idafashije basimbuza inyigisho nziza ziboneka mu Byanditswe (Matayo 15:3, 9). Yesu yaravuze ati “gaburira abana b’intama banjye” (Yohana 21:17). Ariko muri iki gihe, abantu benshi ntibagaburirwa amafunguro meza ava ku Mana; ahubwo barashonje cyane.

  • Abayobozi b’amadini bigwizaho imitungo: Hari ikigo cy’ubushakashatsi cyagaragaje ko abantu benshi batekereza ko amadini ashyira imbere amafaranga. Nanone bamwe mu bayobozi b’amadini biberaho mu iraha, mu gihe abayoboke babo bicira isazi mu jisho. Urugero, mu mugi wo mu Budage, abayoboke b’amadini babona ibyokurya biyushye akuya, mu gihe abasenyeri babo bavugwaho ko ari abaherwe. Ibyo byarakaje Abagatolika benshi bo muri ako gace. Nanone hari ikinyamakuru cyavuze ko kuba muri Nijeriya “abantu bagera kuri miriyoni 100 batungwa n’amafaranga atageze ku iyero rimwe ku munsi (atageze ku 1.000 FRW), naho abapasiteri bakiberaho mu iraha, ari ikibazo giteye inkeke.”—GEO.

    ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. Pawulo, umwanditsi wa Bibiliya yagize ati ‘ntiducuruza ijambo ry’Imana’ (2 Abakorinto 2:17). Nubwo Pawulo yari umubwiriza urangwa n’ishyaka mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, yakoraga akazi kamuheshaga amafaranga kugira ngo atabera abandi umutwaro (Ibyakozwe 20:34). Yakurikizaga itegeko rya Yesu rigira riti “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu.”—Matayo 10:7, 8.

Abahamya ba Yehova ntibagurisha ibitabo byabo cyangwa ngo bace amafaranga abo bigisha Bibiliya, kuko bakurikiza iryo tegeko rya Yesu. Nanone ntibatanga icya cumi cyangwa ngo bakusanye amaturo mu gihe cy’amateraniro. Amafaranga bakoresha aturuka mu mpano zitangwa ku bushake, kandi ntatangwa mu ruhame.—Matayo 6:2, 3.

Kuva mu madini byari byarahanuwe

Mu myaka ishize, nta watekerezaga ko amadini yari kuzahura n’ibibazo nk’ibyo afite muri iki gihe. Ariko Imana yo yabibonye mbere kandi yabimenyesheje abantu ikoresheje Bibiliya. Amadini yose yatandukiriye amahame y’Imana yagereranyijwe n’indaya cyangwa “Babuloni ikomeye.”—Ibyahishuwe 17:1, 5.

Kuba amadini y’ikinyoma agereranywa n’indaya birakwiriye, kuko yagiye afasha abayobozi gufata ubutegetsi no kwigwizaho imitungo, nubwo avuga ko yubaha Imana. Mu Byahishuwe 18:9 havuga ko “abami bo mu isi basambanaga na yo.” Iryo zina “Babuloni” na ryo rirakwiriye, kuko inyigisho zo mu madini menshi y’ikinyoma n’imihango yayo, ikomoka mu mugi wa kera wa Babuloni wari wiganjemo idini ry’ikinyoma n’imiziririzo itandukanye. Muri izo nyigisho harimo ivuga ko ubugingo budapfa, iy’ubutatu n’ubupfumu.a—Yesaya 47:1, 8-11.

Babuloni yaguye igihe amazi y’uruzi rwa Ufurate yari ayikikije “yakamaga.” Ibyo byatumye ingabo z’Abamedi n’Abaperesi zifata uwo mugi (Yeremiya 50:1, 2, 38). Mu ijoro rimwe gusa izo ngabo zari zimaze kuwigarurira.—Daniyeli 5:7, 28, 30.

Nanone Babuloni Ikomeye “yicaye ku mazi menshi.” Bibiliya ivuga ko ayo mazi agereranya ‘amoko y’abantu n’imbaga y’abantu’ babarirwa muri za miriyoni bashyigikiye idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 17:1, 15). Nanone igaragaza ko ayo mazi y’ikigereranyo yari kuzakama, ibyo bikaba bigaragaza ko Babuloni iri hafi kurimbuka kandi ko izarimburwa mu kanya nk’ako guhumbya (Ibyahishuwe 16:12; 18:8). Ariko se izarimburwa na nde? Abanyapolitiki bayikunda muri iki gihe ni bo bazayihindukirana bayirimbure, bayisahure kandi barye inyama zayo.—Ibyahishuwe 17:16, 17.b

Umugabo usoma Bibiliya, agasa n’ureba amazi yari akikije umugi wa Babuloni n’abantu basohoka muri Babuloni ikomeye

Amazi yari akikije Babuloni yagendaga akama, agereranya uko abantu bagenda bava muri Babuloni Ikomeye

“Nimuyisohokemo”

Kubera ko Babuloni igiye kuzakanirwa uruyikwiye, Imana y’urukundo yatanze umuburo ugira uti “bwoko bwanjye, nimuyisohokemo niba mudashaka gufatanya na yo mu byaha byayo, kandi mukaba mudashaka guhabwa ku byago byayo” (Ibyahishuwe 18:4). Uwo muburo Imana yatanze ugenewe abantu bameze nka Gaffar na Hediye twigeze kuvuga. Abo bantu bifuza kwemerwa n’Imana kandi bazinutswe amadini bitewe n’inyigisho zayo ziyobya.

Gaffar atariga Bibiliya, yumviraga Imana bitewe no kuyitinya. Yagize ati “nahumurijwe no kumenya ko Yehova ari Imana y’urukundo, kandi ko ashaka ko tumwumvira tubitewe n’uko tumukunda (1 Yohana 4:8; 5:3). Hediye amaze kumenya ko Imana atari yo yamugize imfubyi, kandi ko ibyamubayeho itari yarabigennye mbere y’igihe, yumvise aruhutse. Yahumurijwe n’imirongo yo muri Bibiliya, urugero nk’uwo muri Yakobo 1:13, uvuga ko Imana itagerageresha abantu ibibi. Hediye na Gaffar bamenye ukuri ko muri Bibiliya, maze basohoka muri “Babuloni.”—Yohana 17:17.

Babuloni nirimburwa, abazarokoka ni abumviye Imana bakayisohokamo kugira ngo ‘basenge Data mu mwuka no mu kuri’ (Yohana 4:23). Abantu nk’abo bafite ibyiringiro byo kuzabaho igihe isi izaba ‘yuzuye ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.’—Yesaya 11:9.

Koko rero, idini ry’ikinyoma rizaranduranwa n’imizi yaryo kuko “Imana idashobora kubeshya” (Tito 1:2). Icyakora abasenga Imana by’ukuri, bazatunga batunganirwe iteka ryose.

a Niba wifuza ibindi bisobanuro bishingiye kuri Bibiliya ku birebana n’imico y’Imana, Babuloni Ikomeye, imimerere abapfuye barimo hamwe n’ubupfumu, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Nanone kiboneka kuri www.pr418.com/rw.

b Reba ingingo igira iti “Icyo Bibiliya ibivugaho—Imperuka y’isi, iri muri iyi gazeti.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze