ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w81 1/12 pp. 11-15
  • Kulimburwa kwa “Malaya Ukomeye” kuregereje

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kulimburwa kwa “Malaya Ukomeye” kuregereje
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “BABULONI IKOMEYE” YA KERA
  • ICYO IBYO BISOBANURA KULI IKI GIHE CYACU
  • KUGABANUKA KW’“AMAZI MENSHI”
  • Irimbuka riteye ubwoba ry’idini ry’ikinyoma ryerekanwa mbere y’igihe
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
  • Yehova yacishije bugufi umurwa warangwaga n’ubwibone
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Umurwa ukomeye uhinduka umusaka
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Malaya mubi—Ukugwa kwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
w81 1/12 pp. 11-15

Kulimburwa kwa “Malaya Ukomeye” kuregereje

“Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswa, bizanga malaya uwo, bimunyage, bimucuze, biry’inyama ze, bimutwike akongoke.”​—Ibyah 17:16.

1, 2. Ni kintu ki Imana ihishurira abagaragu bayo, kandi kubera iki?

YEHOVA Imana izi mu buryo bwuzuye ikizatugeraho mu gihe kizaza. Niwe uhera mu itangira akavuga iherezo (Yes 46:10). Ubwo atunganye mu bumenyi, azi neza utuntu twose twerekeye “iherezo” ly’iyi gahunda y’ibintu mu ’mubabaro mwinshi’ ugiye kuza. (Yobu 37:16; Mat 24:21). Kubera ko ali Imana y’urukundo, ahishura n’izo ngingo ntoya-ntoya ku bamukorera mu budahemuka, kugira ngo bazimenye, zibubake kandi balindwe uko bikwiye. Bibiliya ivuga ngo: “[Yehova] Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurir’abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.”​—Amosi 3:7.

2 Imana iha rero abagaragu bayo bicisha bugufi ubumenyi bwihaliye abandi bantu badafite. Intumwa Paulo yavuze iby’ubwenge nta mutware n’umwe wo muli iyi gahunda washoboye kubumenya”, maze yongeraho agira ati: “Kuko ali twebwe Imana yabihishuriye binyuze mu mwuka wayo.” (1 Kor 2:8-10, MN). Ubwo bahawe na Yehova ubwo bumenyi bwo mu buryo bwihaliye, abagaragu be bategurirwa — ndetse, batumwa n’Imana-kugira ngo baburire isi yose yuko iyi gahunda igeze ku iherezo kandi ngo bamamaze ubutumwa buhumuliza bw’ukuza kwa gahunda nshya.​—Matayo 24:14.

3. Mbese, abagaragu b’Imana bazamenya igihe wa ’mubabaro mwinshi’ uzaba waratangiye?

3 Ubwo Yehova aha abagaragu be bizerwa ubumenyi nk’ubwo bw’ibintu bitali byaba, mbese abashyiriramo n’ikimenyetso kizabafasha kumenya igihe “umubabaro mwinshi” uzaba umaze gutangira? Yego, icyo kimenyetso ni icyerekeye iteka ly’Imana lizagera ku cyo Bibiliya yita “Babuloni ikomeye”, nyina wa ba malaya n’ibintu byose bizira byo mw’isi. (Ibyah 17:5.) Kuva ubu, yego, ubu ngubu nyine, hali ibintu runaka bitegurira nzira iryo teka.

4. Kuki ali ingirakamaro kumenya ibyageze kuli Babuloni ya kera?

4 Uwo malaya w’ikigereranyo wo mu Byanditswe ni nde? Ni iki cyadufasha ku buryo twavuga ko imyiteguro yo kulimbuka kwe yatangiye? Tuzamenya byinshi kuli ibyo ni tureba ibya Babuloni ya kera, iyahoze ali ubutegetsi bw’isi yose bufite ububasha, mu myaka 2.000 yashize. Koko rero, ibyabaye kuli Babuloni ya kera birenze amateka asanzwe. Ni igishushanyo cy’ubuhanuzi cy’ibitegereje ’malaya ukomeye’ wo muli iki gihe cyacu.​—Ibyah 17:1.

“BABULONI IKOMEYE” YA KERA

5. Mbese koko Nebukadineza yali afite impamvu yo kwiyogeza?

5 “Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo hab’umurwa wanjye nturaho, mpubakishij’ imbaraga z’amaboko yanjye, ngo hahesh’ubgami bganjy’icyubahiro.” (Dan 4:30). Ibyo byavuzwe n’umwami w’umwibone w’i Babuloni, Nebukadineza, nk’ibinyejana birenga bitandatu mbere y’Igihe cyacu. Asa n’uwali ufite impamvu nziza zo kwiyogeza, kuko Babuloni wali umudugudu w’ububasha bwinshi cyane mu gihe cye, wali kapitali (umurwa mukuru) y’ubutegetsi bukomeye cyane bw’isi yose butigeze bugira ubundi bisa mu bihe byakulikiyeho. Uwo mudugudu w’ikuzo wasaga n’udashobora gutsindwa, kuko wali ukikijwe n’inkuta ebyili nini cyane. Kandi wali ufite isoko yilingirwa yo kubona amazi, kuko umugezi wa Ufurate wambukiranyaga uwo mudugudu. Byongeye, ku nkombe z’impande zombi z’uwo mugezi bali barahubatse inkuta nini cyane zifite inzugi zashoboraga gukingwa kugira ngo zimire abashaka kuhatera.

6. Babuloni yali ikirangilire cyane kubera iki?

6 N’ubwo Babuloni yali ifite ububasha bwinshi mu by’ingabo zirwana, yali ikirangilire cyane kubera ko yali ihuliro ly’idini ly’ibinyoma ryo muli iyo si ya kera. Bivugwa yuko mu matongo y’uwo mudugudu bahasanze ibisigazwa bya za hekalu 53. Igitabo kimwe cya Encyclopedie (The World Book Encyclopedia) kitubwira ibi ngibi: “Babuloni ntiyigeze ireka rwose Imana zayo za kera, ku buryo umubare w’Imana basengaga wiyongereye nyuma ukaza kugera ku bihumbi n’ibihumbi. Haliho Imana z’ingabo n’iz’ingore zilinda buli mudugudu, kimwe n’Imana zishushanya nk’izuba, ukwezi n’inyenyeri, igihe,imisaruro, imigezi n’ubutaka.” Imbaraga ikurura y’idini y’i Babuloni yali ikomeye cyane ku buryo yageze n’aho ikorera ku madini y’urusange rw’abiyita abakristo. No muli iki gihe cyacu, inyigisho zimwe z’idini n’imihango y’idini y’i Babuloni ya nyuma y’umwuzure iboneka mu madini hafi ya yose y’isi.​—Itang 11:1-9.

7. (a) Ni ilihe kosa ryateye ilimbuka rya Babuloni? (b) Yehova yali yaragambiriye kuyikorera iki?

7 Aliko kandi, Babuloni yo mu gihe cya Nebukadineza yali ifite ikosa ryashoboraga kuyizanira urupfu: yamaze igihe kirekire ali umwanzi w’Imana y’ukuli, Yehova, n’uw’ abantu bayo, kandi yamennye amaraso menshi atagira icyaha. Bibiliya ivuga ngo: “Si ukubera gusa ko Babuloni yabaye impamvu yagushije abishwe b’Isiraeli, ahubwo kandi i Babuloni niho haguye abishwe bose bo mu isi yose.” (Yer 51:49, MN). Kubera ibyo, Yehova yaravuze ati: “Kand’ i Babuloni, ni ho cyubahiro cy’amahanga y’abami, ni ho bgiza bg’ubgibone bg’Abakaludaya, hazamera nkukw’Imana yarinburag’i Sodomu n’i Gomora. (. . .) Igihe cyaho kirenda gusohora, kandi ntihazongera kurama.” Ubwo buhanuzi bwanditswe na Yesaya muli 732 mbere y’Igihe cyacu (Yes 13:19-22). Nk’imyaka ijana nyuma y’aho, Yeremia yaravuze ngo: “Ntihazaturwa kubg’uburakari bga Yehova, ahubgo hazab’amatongo rwose: uzanyur’i Babuloni wes’azatangara, yimyoze, abony’ibyago byaho byose.” Nibyo, iyo “Babuloni ikomeye” yasaga n’idashobora gufatwa yali igiye ’guhinduk’ibirundo n’ubuturo bg’imbgebge (. . .) nta uzahatura.”​—Yer 50:13; 51:37.

8. Ni ibihe bintu bindi Yehova yavuze agaragaza uko Babuloni izagwa?

8 Aliko se Babuloni yali kuzagwa ite? Yehova yahaye Yesaya na Yeremia ibintu bimwe byo kubamenyesha uko bizagenda. Yesaya yavuze ko Yehova ali we’ubwira amazi y’imuhengeri ngo: Kama; kandi nzakamya imigezi yawe yose’. (Yes 44:27, MN). HANYUMA yaranditse ngo: “Ibi ni [byo Yehova] abgira Kuro (Cyrus), uwo yimikishij’amavuta, ni we mfash’ukuboko kw’iburyo nkamunesherez’ amahanga ar’imbere ye, kandi nzakenyuruz’abami kugira ngo mukingurir’inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. (Yes 45:1) . Naho Yeremia yahanuye agira ati: “Intwari z’iBabuloni zitinye kurwana, (. . .) intege zazo zaracitse, zihindutse nk’iz’abagore “(Yer 51:30). Umugezi w’ufurate walindaga Babuloni, wagombaga rero gukama; umumeshi yali kuba Kuro, umutware Yehova yali yaravuze mu izina kera cyane ataravuka; inzugi zo ku nkombe z’umugezi ’ntizali gukingwa’; n’abasirikare b’i Babuloni bali ’kureka kurwana’.

9. Ni kuki cyane cyane Yehova yabonye ibirori bya Belushaza nk’ibiteye ishozi

9 Kuwa 5/6 Ukwakira mu mwaka 539. ubwo buhanuzi bwarasohoye bwose nta na bumwe bubuze. Muli iryo joro, umwami w’umwibone Belushaza (Belshazzar) yakoreye ibirori abakozi be igihumbi n’abandi bantu. Kugira ngo ibyo birori bigire ishusho y’idini kandi abone uko atuka Yehova muli ubwo buryo, yazanye ibikoresho byera Nebukadineza yali yarasahuye mu rusengero rw’i Yerusalemu muli 607 mbere y’Igihe cyacu. Noneho, Belushaza n’abo basangiraga hamwe n’abagore be n’inshoreke ze bakoresheje ibyali byaratuwe kera Yehova kugira ngo banywe barata Imana zabo z’ibinyoma.​—Dan 5:1-4.

10. Ya nyandiko yo ku rusika yavugaga iki? Belushaza yabyifashemo ate?

10 Aliko Yehova ntabwo yemeye ko bakomeza kumukwena batyo igihe kirekire. Igihe cyali kigeze cyo kugira ngo agire icyo akora. “Uwo mwanya habonek’intoke z’umuntu, zandika ku rusika ruhomye rw’inzu y’umwami (. . .) umwami abon’ikiganza cyandika.” (Dan 5:5). Belushaza yagize ubwoba bwinshi ku buryo ‘amavi ye yakomanganye.’ (Dan 5:6.) Danieli yasobanuliye umwami iyo nyandiko y’Imana, afite ubutwali. Imana ibaz’imyaka umaze ku ngoma, iyishyirahw’ iherezo. (. . .) wapimwe mu gipimo, ugaragara k’udashyitse. (. . . ) Ubgami bgawe buragabge, buhawe Abamedi n’Abaperesi.”​—Dan 5:26-28

11. Mbese, ubuhanuzi bwose bwerekeye kugwa kwa Babuloni bwasohoye bwose?

11 Inyuma y’inkuta za Babuloni, ingabo z’Abaperesi za Kuro Mukuru n’abasirikare b’Abamedi ba Darius bali batangiye kugota umudugudu. Mu gihe abanya-Babuloni bishimiraga ibirori byabo by’idini kandi bilingira ko balinzwe n’Imana zabo n’ingabo z’abarwanyi babo, Kuro we yaliho akoresha ubuhanga bwinshi bwerekeye ukurwana. Mu majyaruguru ya Babuloni, abafundi be bali bacukuye umuyoboro munini wo kuyobya umugezi wa Ufurate kugira udakomeza gutemba ugana mu majyepfo, wambukiranya umudugudu. Mu gihe gitoya, hanze no muli Babuloni hagati, amazi y’umugezi yali yatangiye kugabanuka, ndetse vuba cyane ku buryo ingabo za Kuro zahise zinjira ahahoze hatembera uwo mugezi, baturutse i kaskazi n’ikusi, kugeza mu mudugudu rwagati. Igitangaje ni uko inzugi zo ku nkombe zali zasigiye zidakinze, kubera abanya-Babuloni bali basinze batacyilinze. Ingabo za Kuro zahise zisuka. “Arikw’iryo joro Belushaza umwami w’i Bukaludaya aricwa.” (Dan 5:30). Mu ijoro limwe, “Babuloni ikomeye” yali yaguye! Mbega uburyo byatangaje amahanga yose abakikije, usibye abanya-Babuloni! lherezo ryayo ryali lije rwose nk’uko abagaragu ba Yehova bali barabihanuye. Uko igihe cyahise, Babuloni yaje guhinduka “ibirundo by’amabuye”, ‘ahadatuye’ nta muturage’.

ICYO IBYO BISOBANURA KULI IKI GIHE CYACU

12. Intumwa yohana yavuze iki kuli “Babuloni ikomeye”, mu Byahishuwe, igice cya 17?

12 Ibyo bisobanura iki kuli iki gihe cyacu? Ibintu byacu. Nk’imyaka irenga 600 nyuma yo kugwa kwa Babuloni, Imana yayoboye intumwa Yohana kugira ngo yandike igitabo cy’Ibyahishuwe. Muli icyo gitabo, iyo ntumwa ivuga iby’indi “Babuloni ikomeye”, iyita “NYINA W’ABAMALAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MW’ISI”. (lbyahi.17:5.) Yohana avuga ngo, “ni we abami bo mw’isi basambanaga na we, abari mw’isi bagasind’inzoga ni zo busambanyi bge”.​—Ibyah 17:2.

13. (a) Kuki Babuloni y’iki gihe idashobora kuba ali ubutware bwa kipolitiki? (b) Ni iyihe mpamvu ituma uwo malaya yitwa “Babuloni ikomeye”?

13 Ubwo bivugwa yuko abami basambanaga nayo, “Babuloni ikomeye” ntishobora kuba ubwayo ali “umwami”. Ishushanya ikintu cyali cyaratumye Babuloni ya kera iba ikirangilire, ni ukuvuga idini ly’ibinyoma. Nicyo gituma uwo malaya wo mu gihe cya none yitwa kimwe n’uwo mudugudu wa kera. Birazwi cyane yuko inyigisho z’idini y’ibinyoma n’imihango ya Babuloni yo mu buryo bw’idini yatangiriye rwose muli Babuloni y’uburyo bw’idini ya kera. Malaya wo muli iki gihe cya none witwa “Babuloni ikomeye” ashushanya rero ubutware bw’isi yose bw’idini ly’ibinyoma, yamaze ibinyejana byinshi isambana n’isi mu kigwi cyo gukorera Imana mu bumanzi. Ikindi kimenyetso kiranga idini rya Babuloni, nk’uko Ibyahishuwe bivuga, ni iki: “Amahanga yose yayobejwe n’uburozi bgawe.”​—Ibyah 18:23.

14. Izo Babuloni zombi zisa na none ku ki?

14 Wibuke na none yuko Babuloni ya kera yali umwanzi ushinga ijosi w’Imana n’uw’abantu bayo, kandi yali yaramennye umuvu w’amaraso igihe cy’intambara zayo zo guhindura ibihugu. Bityo nyine, Bibiliya ivuga kuli Babuloni yo muli iki gihe, ngo: “Mur’ uwo mudugudu ni hw’amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mw’isi bose yabonetse.” (Ibyah 18:24). Uwo malaya yabaye uwa mbere mu gutoteza abagaragu cyangwa abahamya ba Yehova bo muli iki gihe. Byongeye, kubera ko yashyigikiye intambara z’amahanga kandi igatera inkunga abantu ngo bicane, ifite icyaha cyo kuba yaramennye amaraso y’“abiciwe mw’isi bose”.

15. Ni ukuboko kwa nde kuzalimbura uwo malaya? Iryo limbura lizamara igihe kingana iki?

15 Kubera ko ’ibyaha byawo byarundanijwe bikagera ku ijuru’, uwo malaya azacirwaho iteka vuba cyane (Ibyah 18:5, 21). Bibiliya ivuga ko ’ibyago byawo bizaza mu munsi umwe’, ni koko, “mw’isah’imwe“. (Ibyah 18:8, 10.) Ibizayigeraho ni kinwe n’ibyageze kuli Babuloni ya kera, yaguye mu ijoro limwe. Uwo malaya azalimburwa n’ukuboko kwa nde? Yehova azemerera igice cya politiki cy’iyi gahunda cyahoraga gisambana nawe kugira ngo kilimbure uwo malaya. Abo bazanga malaya uwo, bamunyage, bamucuze, bary’inyama ze, bamutwike akongoke’.​—Ibyah 17:16.

16. “Amazi” Babuloni yo muri iki gihe yicayeho ni ayahe, kandi se ni ibihe bintu ihuriyeho na Babuloni ya kera?

16 Ilindi sano lili hagati ya Babuloni ya kera n’iy’ubu ni uburyo bwo kulimburwa kwazo. Uwo mudugudu wa kera wali wicaye ku mazi, amazi nyayo y’umugezi ufurate. Ibyahishuwe 17:1 havuga yuko Babuloni y’iki gihe “yicara ku mazi menshi”. Ni amazi bwoko ki? Ijambo ly’Imana lidusubiza litya: “Ya mazi wabonye, wa malaya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi.” (Ibyah 17:15). Ibuka yuko kugwa kwa Babuloni ya kera kwahise gukulikira igabanuka ry’amazi y’umugezi ufurate. Amazi y’ikigereranyo (ashushanya abantu), ayo Babuloni y’iki gihe yicaraho, nayo se aliho aragabanuka? Yego, ndetse imbere y’amaso yacu!​—Ibyah 16:1, 12.

KUGABANUKA KW’“AMAZI MENSHI”

17. Ni mu buhe buryo ayo ’mazi’ y’ikigereranyo aliho agabanuka?

17 Ni mu buhe buryo “amazi menshi” y’ikigereranyo aliho agabanuka munsi ya Babuloni y’iki gihe? Ni mu buryo bw’uko miliyoni nyinshi z’abantu, ushyizemo abayobozi b’idini n’abandi bakozi babo, baretse gushyigikira idini ryabo, kandi bagabanyije imbaraga yayo. Ibyo ni ukuli cyane cyane kuli Chretiente (urusange rw’amadini y’abiyita abakristo), ifite icyaha kinini kubera ko yemeza ko ikorera Imana na Kristo. N’ubwo mu madini amwe n’amwe bavuga iby’“’ivugurura”, cyane muli ya yandi atagira ubuyobozi buhamye, akenshi biba hejuru gusa. Usibye limwe na limwe gusa, amerekezo rusange aragaragara neza kandi ashobora kugaragarira cyane mu bisobanuro bitangwa mu magazeti (ibinyamakuru) by’isi, nk’ibi bikulikira:

“Hali ikintu cyageze kuli Chretiente. Byose byerekana yuko twinjiye mu ijoro lirelire, lirelire, kandi ntituraganya kulisohokamo.

“Kubaho kwashobora kwera imbuto kw’Ubukristo n’ukw’Ubukatolika mu bintu by’umuryango w’abantu byarashize ubu. Ubu tuli kwirebera gupfa kw’Ubukristo bwali bwaralinganijwe mu buryo bw’imibanire y’abantu no mu buryo bwa politiki.” — Amagambo y’umwanditsi w’ikirangilire w’umukatolika Malachi Martin, yanditswe muli “Sunday Journal” y’i Providence yo kuwa 17 Gashyantare 1980.

“Kubura kw’abapadri n’ababikira mu [bihugu] by’i Burengerazuba bigiye kuba akaga, kuva mu gihugu kimwe ujya mu kindi.”​—“Time” yo kuwa 21 Kanama 1978.

“Ubukristo buragenda busubira inyuma vuba cyane (. . .) bugana mu ishusho y’imizililizo yo kwizera ko tudashobora kugira inkuru iyo aliyo yose yerekeye Imana tumenya, umuvurungano n’ubujiji. (. . .) Ntibyaba ali ugukabya tuvuze yuko nta mwana n’umwe usobanukirwa rwose ubukristo icyo alicyo.” — “Times” y’i Londres yo ku italiki 25 Nzeli 1978; ubusobanuro bwatanzwe n’Ibiro by’uburezi bwa Kiliziya y’Ubwongereza (Eglise d’Angleterre).

18, 19. Tanga ibindi bihamya bigaragaza ko ayo mazi aliho agabanuka?

18 Igihe papa Yohana-Paulo II yasuye Ubufaransa, muli Gicurasi 1980, Times y’i New york (yo kuwa 31 Gicurasi) yanditse itya: “Imbaraga yo kuyobora ya Kiliziya mu Bufaransa iragenda igabanuka. Ubugenzuzi bwakozwe vuba hano bwerekanye yuko 15 ku ijana bonyine ali bo abakatolika bakulikiza idini ryabo mu Bufaransa, kandi umubare w’ababatijwe muli Kiliziya ali 85 ku ijana.” Muli Bresil, arkiyepiskopi Luciano Cabral Duarte yaravuze ngo: “Abakatolika ’bacu baliho barabura imbaraga kandi bagiye kwicwa no kubura cyane imbaraga y’uburyo bw’umwuka.”(Veja, 30 Mutarama 1980). Muli Nijeriya, umuyobozi umwe w’Itorero ry’Abapresbyteriani yemeye ibi: “Ubu, Itorero lirasa n’ilitacyi buka ibiliranga, lyibaza liti ’ndi nde’, ’kuki ndi hano ?(paily Star yo kuwa 11 Nzeli 1978).

“Mu Bugereki, hali ikinyamakuru cyavuze kuli Kiliziya ortoodoxe ya kigereki, yahoze yubashywe kera, ngo;

“Ubu, Kiliziya, ni ukuvuga abayobozi b’idini, cyane cyane abo mu nzego zo hejuru, ni yo nkuruzi y’ibitera ibisitaza, iliba (isoko) ry’ubupfapfa n’ibintu bitumvikana. “Ibyo ni iby’ukuli rwose ku buryo ubu hashize igihe kirekire, umubare mwinshi w’Abagereki batakibona abayobozi b’idini nk’inteko y’abantu b’uburyo bw’umwuka bakwiye kwubahwa, ahubwo nk’agatsiko k’abantu batera imvururu, abantu bagusha(abasitaza) abandi, barenza urugero kandi bakandamiza abandi, mu kigwi cyo ’kuyobora umukumbi’, bahitamo kwishimisha bajya impaka zabo n’ibitekerezo byabo nk’iby’abasazi.”​—“To Vima”, yo kuli 15 Ukwakira 1978.

19 Ku byerekeye Kiliziya y’imena ya orthodoxe yo mu Burasirazuba, muli Turkiya, ikinyamakuru Time kivuga ngo: “Iyo kapitali yo mu Mateka, yahoze ali ihuliro ly’icyakabili cy’abakristo bo mu isi yose, ubu iliho irapfa.” Rabbi w’munyamerika Alvin Reines avuga ku idini rya kiyahudi atya: ’ldini rya kiyahudi ryo muli Amerika ligeze mu mimerere itagira icyilingiro. Ingorane ni uko abayahudi bo muli Amerika banga rwose inyigisho z’ubuyahudi bw’akarande.’ Mu Bwongereza, ukugabanuka kw’umubare w’abajya mu materaniro y’idini byateye gufungwa (gukingwa) kwa za kiliziya nyinshi cyane ku buryo umusobanuzi umwe yise izo kiliziya ngo “ni inyoko igiye gushiraho“. Mu Budage, hali anketi yo kubaza abantu icyo batekereza yagaragaje yuko 17 ku ijana gusa mu baturage bafite imyaka ili hasi ya 35 ali bo bizera ko Imana iliho. Muli Yapani, igihe babajije abantu ngo: “Ese ufite idini runaka ulimo?”, 60 ku ijana muli bo bashubije ngo oya na 7 ku ijana ntacyo bashubije. Mu bihugu byinshi, kandi ni ko bigenda byiyongera, amadini ameze nk’uko ikinyamakuru The Age cy’i Melbourne, muli Australiya, kiyavuga, ni ukuvuga ko amatorero yose “abona umubare w’abizera bayo ugenda ugabanuka“.Ubwo rero bigaragara rwose yuko ubu ’abizera baliho bagabanuka’, mu yindi mvugo ya “mazi menshi” malaya yicayeho aliho aragabanuka, ni ukuvuga yuko ibitero byo kumulinbura bitali kure.

20. Ni izihe nama IJambo ly’Imana ligira abakunda ubukiranutsi?

20 Kuba batagishyigikira cyane “malaya ukomeye” bihuje n’ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga yuko mu “minsi y’imperuka”, abantu bazaba ’bakunda ibinezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho y’ubwubaha-Mana, aliko bahakana ububasha bwabwo“.Ubwo buhanuzi nyine butanga iyi nama ikulikira: “Abameze batyo, ujy’ubater’umugongo.” (2 Tim 3:4, 5). Bityo nyine, abantu bakunda ubukiranutsi bakili muli Babuloni ikomeye hagati bahabwa ili hamagara ly’imbaraga ngo: “Bgoko bganjye, nimuwusokokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabga no ku byago byawo.”​—Ibyah 18:4.

21. Ni ikihe kintu kizabaho kikazazamura umujinya wa Yehova? Ingaruka izaba iyihe?

21 Mu gihe kizaza cya vuba, “malaya ukomeye” azalimburwa mu buryo buhuje n’iteka Imana yamuciriye. Kimwe na mugenzi we wa kera, Babuloni ya none izagushwa vuba cyane ku buryo bizatangaza isi (Ibyah 18:9-19). Ilimburwa rye nicyo kintu kizaba intangiliro y’“umubabaro mwinshi“. Hanyuma abantu barwanya Imana bazahindukira kurwanya abagaragu ba Yehova bashaka kugerageza kubalibata. (Ezek 38:16). Aliko Yehova ababwira ab’indahemuka be ngo: “Kuko ubakoraho ab’akoze ku mboni y’ijisho rye.” (Zek 2:8). Ako kanya rero azahita atabara, nk’uko abivuga muli aya magambo: “Kandi uwo munsi, bizabaho nta kabuza, (. . .) ko umujinya wanjye mwinshi uzazamuka mu izuru. Kandi mu mwete wanjye, mu kugurumana kw’uburakari bwanjye. bizaba ngombwa ko mvuga (Ezek 38:18, 19, MN). Mu gihe izaba ije gutabara abagaragu bayo bizerwa, Imana izatsembaho amahanga yose mu “Ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana ishobora byose”, Har-Magedoni. Abanzi b’Imana n’ab’abantu bayo icyo gihe bazakurwaho, n’isi izezwaho ubugizi bwa nabi bw’uburyo bwose.​—Ibyahishuwe 16:14, 16; Imigani 2:22.

22. Abantu bʼindahemuka kuri Yehova bazabona iyihe ngororano?

22 Nyuma ya Har-Magedoni, gahunda nshya y’agatangaza izahita itangira. Abakristo bizerwa bazava mu mubabaro mwinshi bazahabwa igihembo gishimishije. “Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kand’izaturana na bo, na bo bazab’abantu bayo, kand’Imana ubgay’izabana na bo, ib’Imana yabo. Izahanagur’amarira yose ku maso yabo, kand’urupfu ntiruzabah’ukundi, kand’umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kulibga ntibizabah’ukundi kukw’ibya mbere bishize.”​—Ibyah 21:3, 4.

23. (a) Kuki dukwiliye kugira ubutwali n’ubwo twaba mu ngorane? (b) Dukwiliye gutera inkunga abashaka ukuli mu byerekeye iki?

23 Mwese abakunda ubukiranutsi rero nimugire ubutwali! Mumenye yuko Iminsi ya “malaya ukomeye” n’iy’abatware ba kipolitiki baryamira abantu ibazwe, kandi ko vuba hano Yehova agiye kuzabatsembaho. Ubwo Imana ’Itabasha kubeshya’, nimugire icyizere gihamye cy’uko izuzuza ibyilingiro byanyu byo kuzabaho iteka ryose muli paradizo, muli gahunda nshya, ubwo muzashobora ‘kwishimira buli munsi amahoro menshi’. (Tito 1:2; Zaburi 37:11.) Mu gihe mutegereje ibyo, mukwiliye gukoresha neza imyiteguro Yehova yakoze mwikomeza mu buryo bw’umwuka mugamije ibihe biruhije muli hafi yo kunyuramo. Mu gihe mukora mutyo, mujye mushimishwa n’urukundo rwinshi n’abantu bagifite ’inzara n’inyota y’ubukiranutsi’, kandi mubatere inkunga kugira ngo bitondere cyane iyi nama ya Bibiliya ikulikira: “Nimushake Yehova bigishoboka kw’abonwa; nimumwambaz’ akiri bugufi.”​—Matayo 5:6; Yesaya 55:6

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Babuloni ya kera yali yicaye ku mazi y’umugezi Ufurate (Euphrate)

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Kugabanuka kw’amazi ya Ufurate kwatumye abali bateye Babuloni bashobora kuyinjiramo no kuyigusha

Kugabanuka kw’amazi y’urugero (abantu) munsi ya Babuloni Ikomeye byerekana ko igiye kulimburwa

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze