ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 2 pp. 3-7
  • Ese Bibiliya ni igitabo gisanzwe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Bibiliya ni igitabo gisanzwe?
  • Nimukanguke!—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Idufasha kugira imico myiza no kumenya Imana
  • Bibiliya itanga ibyiringiro
  • Bibiliya ishobora kudufasha kumenya icyiza n’ikibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2024
  • Inyigisho z’ukuri zishimisha Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ese siyansi ihuza na Bibiliya?
    Nimukanguke!—2011
  • “Dore, Byose Ndabihindura Bishya”
    Dore byose ndabihindura bishya
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 2 pp. 3-7
Umugabo usoma Bibiliya

INGINGO Y’IBANZE

Ese Bibiliya ni igitabo gisanzwe?

Hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri Bibiliya yanditswe. Hari ibindi bitabo byanditswe nyuma yayo bikamamara hanyuma bikibagirana, ariko Bibiliya yo si ko biri. Tekereza kuri ibi bikurikira.

  • Hari abantu benshi bafite ububasha barwanyije Bibiliya bikomeye. Urugero, hari igitabo cyavuze ko hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, mu bihugu bimwe byiganjemo ubukristo, “gusoma Bibiliya mu rurimi kavukire no kuyitunga byari bibujijwe. Uwabirengagaho yitwaga umuhakanyi n’icyigomeke.” (An Introduction to the Medieval Bible). Intiti zahinduraga Bibiliya mu ndimi gakondo cyangwa zigashishikariza abantu kuyiga, zahuraga n’akaga, byarimba zikicwa!

  • Nubwo Bibiliya yarwanyijwe cyane, ni cyo gitabo cyakwirakwijwe kurusha ibindi. Ugereranyije, hamaze gucapwa Bibiliya yose cyangwa ibice byayo bisaga miriyari eshanu, mu ndimi zirenga 2.800. Ibyo bigaragaza ko itandukanye n’ibindi bitabo byaba ibya siyansi, filozofiya n’ibindi kuko byo bihita biba karahanyuze kandi ntibikwirakwizwe cyane.

  • Bibiliya yagize uruhare mu iterambere n’ubusugire bw’indimi zimwe na zimwe yanditswemo. Urugero, Bibiliya yahinduwe mu kidage na Martin Luther, yagize uruhare mu iterambere ry’ururimi rw’ikidage, naho Bibiliya ya King James iteza imbere ururimi rw’icyongereza.

  • Nanone Bibiliya yagize “uruhare rukomeye ku mico yo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, haba mu rwego rw’imyizerere, imihango n’imiziririzo, ururimi, ubuvanganzo, amategeko, politiki n’ibindi.—The Oxford Encyclopedia of the Books of the Bible.

Ibyo ni bimwe mu bituma Bibiliya iba igitabo cyihariye. Ese ubundi kuki Bibiliya yamamaye cyane? Kuki abantu bemeye gupfa kugira ngo barwanirire Bibiliya? Imwe mu mpamvu z’ingenzi ni uko ikubiyemo amahame n’inyigisho birimo ubwenge bwihariye. Nanone Bibiliya idufasha gusobanukirwa impamvu duhura n’imibabaro n’ibindi bibazo, ikadusezeranya ko bizashira, kandi ikatwereka uko bizarangira.

AMAKURU Y’IBANZE

Bibiliya irambuye

Bibiliya ni igitabo cyera kigizwe n’ibitabo 66, byanditswe mu gihe cy’imyaka igera ku 1.600.

Yanditswe n’abantu bagera kuri 40. Bamwe bari abahinzi, abandi ari abarobyi, abacamanza, abami n’abacuranzi.

Umutwe mukuru wa Bibiliya ni Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi buzategeka isi (Daniyeli 2:44; 7:13, 14). Ubwo Bwami buzakuraho ibibi, imibabaro n’urupfu. Igihe abantu bazaba bategekwa na Yehova Imana ari we Muremyi akaba n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, bazaba bunze ubumwe. —1 Abakorinto 15:24-26.

Idufasha kugira imico myiza no kumenya Imana

Nubwo kwiga ari byiza, hari ikinyamakuru cyo muri Kanada cyagize kiti “kwiga amashuri menshi ukagira za dipolome, si byo bituma ugira imico myiza.” Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi bize cyane, urugero nk’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abategetsi bakomeye, biba, bakariganya kandi bakanyereza imitungo, maze “bigatuma batakarizwa icyizere.”

Bibiliya yo yibanda ku nyigisho zijyanye n’amahame agenga umuco no kumenya Imana. Idusobanurira “icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo” kandi ikadufasha ‘kumenya imigenzereze myiza yose’ (Imigani 2:9). Reka dufate urugero rwa Stephen wigeze gufungirwa muri Polonye. Akiri muri gereza, yatangiye kwiga Bibiliya kandi inama z’ingirakamaro zirimo zamugiriye akamaro. Yaranditse ati “namenye kubaha data na mama no kwifata mu gihe ndakaye.”—Abefeso 4:31; 6:2.

Ihame ryakoze Stephen ku mutima ni iriboneka mu Migani 19:11, hagira hati “ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara, kandi kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza bwe.” Ubu iyo Stephen ahuye n’ikibazo gishobora gutuma arakara, agitekerezaho yitonze kandi akagikemura akurikije amahame yo muri Bibiliya. Yagize ati “nasanze Bibiliya irimo inama nziza kurusha ibindi bitabo.”

Hari umugore wigeze gutuka Umuhamya wa Yehova witwa Maria aramwandagaza, kandi aramutonganya. Aho kugira ngo Maria amusubize, yikomereje urugendo. Wa mugore yakozwe n’ikimwaro nuko amaherezo ajya gushakisha Abahamya. Nyuma y’ukwezi yongeye guhura na Maria, aramuhobera kandi amusaba imbabazi. Yaje no kubona ko imyizerere ya Maria ari yo ituma atuza kandi akifata mu gihe arakaye. Ibyo byagize akahe kamaro? Uwo mugore n’abandi bene wabo batanu biyemeje kwiga Bibiliya babifashijwemo n’Abahamya ba Yehova.

Yesu Kristo yaravuze ati “ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo” (Luka 7:35). Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko amahame ya Bibiliya afite akamaro, kuko atuma tuba abantu beza. Ayo mahame atuma ‘utaraba inararibonye aba umunyabwenge, agashimisha umutima, [kandi] agahumura amaso,’ kubera ko yigisha imyifatire myiza.—Zaburi 19:7, 8.

Idusobanurira impamvu duhura n’imibabaro

Iyo hadutse icyorezo, abashakashatsi bagerageza kumenya impamvu zagiteye. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo tumenye impamvu tubabara, tugomba kubanza kumenya uko byatangiye. Bibiliya ibidufashamo kuko isobanura amateka y’abantu uhereye kera cyane, igihe ibibazo byatangiraga.

Igitabo cy’Intangiriro gisobanura ko imibabaro yatangiye igihe abantu ba mbere bigomekaga ku Mana. Havugwamo nanone ko bihaye uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi kandi ari ubw’Imana (Intangiriro 3:1-7). Ikibabaje ni uko kuva icyo gihe abantu muri rusange bashaka kwigenga. Ibyo bigira izihe ngaruka? Amateka agaragaza ko abantu baranzwe n’amakimbirane, gukandamiza abandi n’ubwumvikane buke, aho kugira umudendezo n’ibyishimo (Umubwiriza 8:9). Bibiliya igira iti “ntibiri mu muntu . . . kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Igishimishije ni uko ingaruka ziterwa no kwigomeka kw’abantu no gushaka kwigenga, ziri hafi kuvaho.

Bibiliya itanga ibyiringiro

Bibiliya ivuga ko Imana itazakomeza kwihanganira ibibi n’imibabaro, kuko ikunda abantu bakurikiza amahame yayo kandi bakumvira ubutware bwayo. Ababi “bazarya imbuto z’ingeso mbi zabo” (Imigani 1:30, 31). “Abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.

Bibiliya irambuye iri iruhande rw’igikombe cy’icyayi

“[Imana] ishaka ko abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”​—1 Timoteyo 2:3, 4

Imana izasohoza amasezerano yayo, igarure amahoro ku isi ikoresheje “Ubwami” bwayo (Luka 4:43). Ubwo Bwami ni bwo Imana izakoresha kugira ngo igaragaze ko ifite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Mu isengesho ntangarugero, Yesu yavuze ko ubwo Bwami buzategeka isi agira ati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi.”—Matayo 6:10.

Abayoboke b’Ubwami bw’Imana bazakora ibyo Imana ishaka, bemere ko Umuremyi wabo ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Ruswa, umururumba, imyiryane ishingiye ku bukungu, ivangura ry’amoko n’intambara bizashira. Isi izaba ari igihugu kimwe, itegekwa n’ubutegetsi bumwe, kandi igendera ku mahame agenga umuco n’ayo mu buryo bw’umwuka amwe.—Ibyahishuwe 11:15.

Kugira ngo tuzabe muri iyo si nshya tugomba kwiga Bibiliya. Muri 1 Timoteyo 2:3, 4 hagira hati “[Imana] ishaka ko abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.” Uko kuri gukubiyemo icyo twagereranya n’itegeko nshinga, ari yo mategeko n’amahame ubwo bwami buzagenderaho. Amwe muri yo aboneka mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi (Matayo igice cya 5-7). Igihe usoma ibyo bice bitatu, ujye ugerageza kwiyumvisha ukuntu ubuzima buzaba bumeze, igihe abantu bose bazaba bakurikiza inama zirangwa n’ubwenge Yesu yatanze.

Ese twagombye gutangazwa n’uko Bibiliya ari cyo gitabo cyakwirakwijwe cyane kurusha ibindi ku isi? Oya rwose. Biragaragara ko inyigisho zayo zahumetswe n’Imana kandi ko ishaka ko abantu bo mu mahanga yose n’indimi zose bayimenya by’ukuri, kandi bakabona imigisha Ubwami bwayo buzabazanira. —Ibyakozwe 10:34, 35.

Ikirere gihunze inyenyeri

Bibiliya ivuga ko hari amategeko agenga ijuru

IGITABO CYAMAGANA UBUPFUMU

Hari igitabo cyavuze ko abantu ba kera “bemeraga ko isanzure rigengwa n’ibigirwamana” (Encyclopedia of Science and Religion). Ariko Bibiliya ivuga ko rikurikiza amategeko kamere. Urugero, hashize imyaka 3.500 ivuze ibirebana n’“amategeko agenga ijuru” n’isi (Yobu 38:33). Nanone muri Yeremiya 31:35 havuga ibirebana n’‘itegeko ry’ukwezi n’inyenyeri.’ Abantu bamaze kubisobanukirwa, birinze ubupfumu no gusenga ibigirwamana.—Yobu 31:26-28; Yesaya 47:1, 13.

IGITABO KIVUGA UKURI

Umwe mu mico yaranze abanditse Bibiliya ni uko babaye inyangamugayo, bakavuga n’amakosa yabo. Urugero, umwami Dawidi amaze gukorana icyaha cy’ubusambanyi n’umugore witwa Batisheba, yaravuze ati “[Mana] nakoze ibibi mu maso yawe” (Zaburi 51:4). Intumwa Yohana yemeye ukuntu yunamiye umumarayika incuro ebyiri zose, uwo mumarayika akamubwira ati “sigaho! Ntukore ibintu nk’ibyo! . . . Ujye uramya Imana” (Ibyahishuwe 19:10; 22:8, 9). Abandi banditsi ba kera ntibavugishaga ukuri.

IGITABO KIDUFASHA GUHANGANA N’IMIHANGAYIKO

Bibiliya idushishikariza kugira imico ituma dutuza, urugero nko kugira impuhwe no kubabarira. Mu Befeso 4:32 hagira hati “mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana.”

Igitabo cyanditswe n’ibitaro bya Mayo byo muri Amerika, cyaravuze kiti “iyo utababariye abandi uba wihemukira. Kubabarira bituma umuntu arushaho kubana neza n’Imana n’abantu, akumva atuje, amerewe neza, ntahangayike cyane. Bimurinda kugira amahane, ihungabana, bikamurinda indwara y’umuvuduko w’amaraso kandi bituma atishora mu businzi no mu biyobyabwenge.”

IGITABO GISUBIZA IBIBAZO BY’INGENZI

Urusoro rw’umuntu

Urusoro rw’umuntu

Siyansi yashubije ibibazo byinshi, ariko si byose. Hari igitabo cyagize kiti “abahanga mu bya siyansi, filozofiya n’abaganga bemera ko siyansi idashobora gusubiza ibibazo birebana n’umuco, imyitwarire n’idini.”—Biotechnology—Changing Life Through Science.

  • SIYANSI ISHOBORA gusobanura amategeko agenga isanzure ry’ikirere ikoresheje amahame yo mu mibare, ariko ntiyasobanura impamvu ryaremwe n’aho amategeko arigenga yaturutse.

  • SIYANSI ISHOBORA gusobanura uko imyanya myibarukiro ikora, ariko ntiyagufasha kwirinda ubusambanyi.

  • SIYANSI ISHOBORA gusobanura uko urusoro rukurira mu nda, ariko ntiyagufasha gufata imyanzuro myiza ku birebana no gukuramo inda.

Bibiliya isobanura ibyo byose n’ibindi byinshi, kandi idufasha ‘gusobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo, tukamenya imigenzereze myiza yose.’—Imigani 2:9.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze