ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp24 No. 1 pp. 6-9
  • Bibiliya ishobora kudufasha kumenya icyiza n’ikibi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ishobora kudufasha kumenya icyiza n’ikibi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2024
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • DUKENEYE INAMA ZITURUKA KU MANA
  • BIBILIYA IDUFASHA KUMENYA IBYO IMANA ISHAKA
  • Ese amahame yo muri Bibiliya agenga ikiza n’ikibi aracyafite agaciro?
    Izindi ngingo
  • Ibindi byafasha umuryango
    Nimukanguke!—2018
  • Ni hehe twakura inama nyazo zadufasha kuzabaho neza mu gihe kizaza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Imyanzuro twafata irebana n’icyiza n’ikibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2024
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2024
wp24 No. 1 pp. 6-9

Bibiliya ishobora kudufasha kumenya icyiza n’ikibi

Turamutse dufashe imyanzuro dukurikije uko tubona ibintu cyangwa uko abandi babibona, ntitwakwizera tudashidikanya ko izagira icyo igeraho. Bibiliya itubwira impamvu kandi itugira n’izindi nama nyinshi. Irimo inama ziringirwa zadufasha kumenya icyiza n’ikibi, bigatuma twishimira ubuzima.

DUKENEYE INAMA ZITURUKA KU MANA

Bibiliya ivuga ko Yehovaa yaremye abantu, yifuza ko ari we wabayobora aho kuba ari bo biyobora (Yeremiya 10:23). Ni yo mpamvu yaduhaye amahame ari mu Ijambo rye Bibiliya. Aba yifuza kuturinda ingaruka n’ibibazo biterwa nuko umuntu yafashe imyanzuro mibi (Gutegeka 5:29; 1 Yohana 4:8). Ikindi nanone, Umuremyi wacu afite ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane, ku buryo ari we ukwiriye kudushyiriraho amahame meza cyane, kurusha andi yose (Zaburi 100:3; 104:24). Icyakora Imana ntihatira abantu gukurikiza amahame ibashyiriraho.

Yehova yahaye umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, buri kintu cyose bari bakeneye kugira ngo bishime (Intangiriro 1:28, 29; 2:8, 15). Nanone yabahaye amabwiriza yoroheje yiteze ko bazayumvira. Icyakora yarabaretse kugira ngo bihitiremo niba bagomba kuyumvira cyangwa kutayumvira (Intangiriro 2:9, 16, 17). Ikibabaje ni uko Adamu na Eva, bahisemo gukurikiza amahame yabo bwite aho gukurikiza ay’Imana (Intangiriro 3:6). Ibyo byagize izihe ngaruka? Ese kuba abantu bahitamo gukora ibyo bo bumva ko ari byiza, byatuma bishima? Oya rwose. Amateka agaragaza ko kudakurikiza amahame y’Imana, bidatuma abantu bagira amahoro cyangwa ngo babeho bishimye.—Umubwiriza 8:9.

Bibiliya irimo inama zadufasha gufata imyanzuro myiza, aho twaba dutuye hose cyangwa aho twaba twarakuriye hose (2 Timoteyo 3:16, 17; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Igitabo cyandikiwe abantu bose”). Reka turebe uko Bibiliya itugira inama.

Menya impamvu Bibiliya yitwa “Ijambo ry’Imana.”​—1 Abatesalonike 2:13. Reba videwo iri ku rubuga rwa jw.org/rw, ivuga ngo: “Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?”

IGITABO CYANDIKIWE ABANTU BOSE

Umuremyi wacu arangwa n’urukundo kandi afite ubwenge bwinshi. Ubwo rero, atuma buri wese abona inama zihuje n’ubwenge. Reka turebe ibintu bitangaje bivugwa kuri Bibiliya:

Abantu bo mu bihugu bitandukanye bari gusoma Bibiliya. Bibiliya zicapye n’izo mu rwego rwa eregitoronike, ziri imbere yabo.
  • Bibiliya yuzuye cyangwa ibice byayo imaze gusohoka mu ndimi zirenga 3.500. Ibyo bituma iba igitabo cya mbere kimaze guhindurwa mu ndimi nyinshi kurusha ibindi.

  • Hamaze gucapwa kopi za Bibiliya zirenga 5.000.000.000. Ibyo bituma Bibiliya iba igitabo cya mbere cyakwirakwijwe kurusha ibindi.

Bibiliya ntivuga ko ubwoko runaka, igihugu, ibara ry’uruhu cyangwa umuco biruta ibindi. Rwose ni igitabo cyandikiwe abantu bose.

Somera Bibiliya ku rubuga rwa jw.org (iboneka mu ndimi zirenga 250)

Umugabo uri gusoma Bibiliya agakoresha urutoki ngo amenye aho ageze asoma.

KUKI HARI ABUMVA KO BIBILIYA IDASHOBORA KUBAFASHA?

Hari abantu batekereza ko Bibiliya itarimo inama zafasha abantu kugira imico myiza. Bashobora kubiterwa n’impamvu zikurikira:

Impamvu: “Bibiliya iravuguruzanya.”

Ukuri: Iyo umuntu agisoma inkuru zo muri Bibiliya bwa mbere, hari izo ashobora gutekereza ko zivuguruza izindi. Ariko iyo usuzumye uko zanditswe n’igihe zandikiwe, usanga zitavuguruzanya.

Niba ushaka kubona ingero zimwe na zimwe, soma ingingo iri ku rubuga rwa jw.org, ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Bibiliya irivuguruza?”

Impamvu: “Abantu bavuga ko bemera Bibiliya, ni bo bakora ibintu bibi. Ubwo rero ntiyakugira inama zatuma ugira imico myiza.”

Ukuri: Ikibazo si Bibiliya, ahubwo ni abantu badashyira mu bikorwa ibyo ivuga. Bibiliya yari yarahanuye ko abantu benshi, hakubiyemo n’abayobozi b’amadini bavuga ko bayemera, bari gukora ibintu binyuranye n’ibyo yigisha. Nanone ivuga ko ibyo byari gutuma inyigisho ziyirimo ‘zivugwa nabi.’​—2 Petero 2:1, 2.

Niba ushaka urugero rugaragaza uburyo abayobozi b’amadini bananiwe gukurikiza ibyo Bibiliya yigisha, soma ingingo iri ku rubuga rwa jw.org, ifite umutwe ugira uti: “Ese idini ryabaye uburyo bwo gushaka amafaranga?”

Impamvu: “Hari abantu bemera Bibiliya batubaha abo badahuje imyizerere.”

Ukuri: Bibiliya idutera inkunga yo kubaha abantu bose. Ntishyigikira ibintu bikurikira. . .

  • kumva ko umuntu aruta abandi.​—Abafilipi 2:3.

  • kutubaha abantu mudahuje amahame cyangwa imyemerere.​—1 Petero 2:17.

  • guhatira abandi kubona ibintu nk’uko ubibona.​—Matayo 10:14.

Bibiliya igaragaza ko buri gihe, Imana ifata abantu mu buryo bwuje urukundo, ko nta we irenganya kandi ko ishaka ko tuyigana.​—Abaroma 9:14.

Niba wifuza kumenya ibindi bisobanuro, soma ingingo iri ku rubuga rwa jw.org, ifite umutwe ugira uti: “Ese Bibiliya ishobora kudufasha kwihanganirana?”

BIBILIYA IDUFASHA KUMENYA IBYO IMANA ISHAKA

Bibiliya itubwira uko kuva mu ntangiriro, Yehova yagiye akorana n’abantu. Ni iki cyadufasha kumenya uko Imana ibona icyiza n’ikibi, tukamenya ibintu bidufitiye akamaro ndetse n’ibishobora kutwangiza (Zaburi 19:7, 11)? Buri gihe iduha inyigisho zihuje n’igihe kandi zidufasha gufata imyanzuro myiza mu mibereho yacu ya buri munsi.

Urugero, tekereza ku nama iboneka mu Migani 13:20. Igira iti: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.” Ihame rivugwa muri uwo murongo riracyafite akamaro muri iki gihe, nk’uko byari bimeze mu bihe bya kera. Bibiliya irimo amahame nk’ayo y’agaciro kandi adufitiye akamaro.​—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Inama zo muri Bibiliya zihora zihuje n’igihe.”

Icyakora ushobora kwibaza tuti: “Ese nizera ko inama zo muri Bibiliya zishobora kumfasha no muri iki gihe?” Mu ngingo ikurikira turasuzuma ingero z’ibintu byabayeho.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.​—Yeremiya 16:21.

INAMA ZO MURI BIBILIYA ZIHORA ZIHUJE N’IGIHE

Nubwo Bibiliya yarangije kwandikwa hafi mu myaka 2.000 ishize, no muri iki gihe inama ziyirimo ziracyadufitiye akamaro. Uko abantu bifuza kubaho ntibyigeze bihinduka. Buri gihe baba bifuza kubaho bishimye kandi bafite ubuzima bwiza (Umubwiriza 1:9). Ubwo rero, inama ziri muri Bibiliya zishobora kubafasha kugera kuri iyo ntego, kuko buri gihe ziba zihuje n’igihe.

Kuba inyangamugayo

  • “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”​—Abaheburayo 13:18.

  • “Umujura ntakongere kwiba, ahubwo akorane umwete.”​—Abefeso 4:28.

Uko tubana n’abandi

  • “Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we.”​—1 Abakorinto 10:24.

  • “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose.”​—Abakolosayi 3:13.

Gufata imyanzuro

  • “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”​—Imigani 14:15.

  • “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.”​—Imigani 22:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze