ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp21 No. 3 pp. 12-14
  • Ni hehe twakura inama nyazo zadufasha kuzabaho neza mu gihe kizaza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni hehe twakura inama nyazo zadufasha kuzabaho neza mu gihe kizaza?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AHANTU HIRINGIRWA TWAKURA INAMA
  • IMPAMVU TWIZERA INAMA ZO MURI BIBILIYA
  • “Igihugu kizahagurukira ikindi, n’ubwami buhagurukire ubundi; hazabaho imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hazabaho ibyorezo by’indwara n’inzara.”​—LUKA 21:10, 11.
  • IMYIFATIRE Y’ABANTU
  • “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.”​—2 TIMOTEYO 3:1-4.
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
    Nimukanguke!—2017
  • Inyigisho z’ukuri zishimisha Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Bibiliya ishobora kudufasha kumenya icyiza n’ikibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2024
  • Ubona ute Bibiliya?
    Ubona ute Bibiliya?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
wp21 No. 3 pp. 12-14
Umugabo uri gusoma Bibiliya.

Ni hehe twakura inama ziringirwa zadufasha kuzabaho neza mu gihe kizaza?

Nk’uko twabibonye mu ngingo zibanza, abantu bashakishije uko bagira ejo heza bizera imana z’amahirwe, biga kaminuza, bigwizaho ubutunzi, banagerageza kuba abantu beza. Icyakora gukora ibyo byose ni nko kujya aho utazi, ukagendera ku ikarita irimo amakosa. None se nta cyo twakora ngo tumenye iby’ejo hazaza? Kirahari rwose.

AHANTU HIRINGIRWA TWAKURA INAMA

Mu gihe dufata imyanzuro, akenshi tugisha inama umuntu uturuta kandi uturusha ubwenge. Ubwo rero kugira ngo tugire ikizere cyo kuzabaho neza mu gihe kizaza, tugomba kugisha inama uturuta twese kandi uturusha ubwenge. Izo nama tuzisanga mu gitabo kitwa Bibiliya kimaze imyaka igera ku 3 500 cyanditswe.

Kuki wagombye kwizera ibivugwa muri Bibiliya? Ni ukubera ko Umwanditsi wayo yabayeho mbere y’abantu bose kandi akaba arusha abantu bose ubwenge. Bibiliya ivuga ko ari “Umukuru Nyir’ibihe byose” kandi ko yabayeho “uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose” (Daniyeli 7:9; Zaburi 90:2). Ni “Umuremyi w’ijuru, we Mana y’ukuri waremye isi akayihanga” (Yesaya 45:18). Yatubwiye ko izina rye bwite ari Yehova.—Zaburi 83:18.

Kubera ko Bibiliya yaturutse ku waremye abantu bose, ntivuga ko hari ubwoko buruta ubundi cyangwa umuco uruta undi. Inama itanga zihora zihuje n’igihe kandi zigirira akamaro abantu bo mu bihugu byose. Iboneka mu ndimi nyinshi kandi ni yo yakwirakwijwe kurusha ibindi bitabo byose.a Ubwo rero abantu bose bashobora kuyisobanukirwa bitabagoye, ikanabayobora. Ibyo bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti:

‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’​—IBYAKOZWE 10:34, 35.

Kimwe n’umubyeyi ukunda abana be, Yehova ni Data udukunda kandi atugira inama akoresheje Ijambo rye ari ryo Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Ushobora kwiringira Ijambo rye kuko ari we waturemye kandi akaba azi icyatuma tugira ibyishimo.

IMPAMVU TWIZERA INAMA ZO MURI BIBILIYA

Amafoto: 1. Umugabo uri muri gariyamoshi agenda asoma ibintu muri terefone. 2. Muri terefone ye haragaragaramo Bibiliya.

Dushobora kwizera ko Bibiliya yadufasha kumenya iby’igihe kizaza, kuko hashize imyaka igera ku 2 000 ihanuye ibintu biba muri iki gihe n’imyifatire abantu bari kuzagira.

IBINTU BIBILIYA YAHANUYE

“Igihugu kizahagurukira ikindi, n’ubwami buhagurukire ubundi; hazabaho imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hazabaho ibyorezo by’indwara n’inzara.”​—LUKA 21:10, 11.

IMYIFATIRE Y’ABANTU

“Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.”​—2 TIMOTEYO 3:1-4.

Ni uwuhe mwanzuro wafata, umaze kubona ko ibintu bibaho muri iki gihe Bibiliya yari yarabihanuye? Nta gushidikanya ko wemeranya na Leung wo muri Hong Kong, wavuze ati: “Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwanditswe kera. Nta muntu wari guhanura ibintu nk’ibyo ngo bibe nk’uko Bibiliya yabikoze. Ibyo bigaragaza ko uwayanditse afite ubwenge buruta kure ubw’abantu.”

Bibiliya irimo ubundi buhanuzi bwinshi bwagiye busohora.b Ibyo bigaragaza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Yehova yaravuze ati: ‘Ni jye Mana nyamana kandi nta yindi Mana cyangwa undi duhwanye. Ni jye uhera mu ntangiriro nkavuga iherezo’ (Yesaya 46:9, 10). Ubwo rero, dukwiriye kwiringira ko ibyo ivuga ku birebana n’igihe kizaza ari ukuri.

INAMA ZAGUFASHA UBU N’ITEKA RYOSE

Ababyeyi bari kugenda bishimye bafashe abana babo.

Iyo ukurikije inama ziboneka mu Byanditswe Byera, bikugirira akamaro. Reka turebe zimwe muri izo nama.

KUDATWARWA N’AMAFARANGA N’AKAZI

“Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.”​—UMUBWIRIZA 4:6.

KUBANA NEZA N’UWO MWASHAKANYE

‘Umuntu wese muri mwe akunde umugore we nk’uko yikunda; ku rundi ruhande, umugore agomba kubaha cyane umugabo we.’​—ABEFESO 5:33.

KUBANA NEZA N’ABANDI

“Reka umujinya kandi uve mu burakari; ntukarakare kuko nta kindi byakugezaho uretse gukora ibibi.”​—ZABURI 37:8.

Gukurikiza ibyo Bibiliya ivuga bituma ugira ibyishimo muri iki gihe kandi bikazatuma ubaho neza. Irimo amasezerano y’Imana avuga uko ibintu bigiye kuzaba byiza cyane:

ABANTU BAZAGIRA AMAHORO N’UMUTEKANO

“Bazishimira amahoro menshi.”​—ZABURI 37:11.

BURI WESE AZAGIRA INZU YE N’IBYOKURYA

“Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.”​—YESAYA 65:21.

URUPFU N’INDWARA BIZAVAHO

“Urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”​—IBYAHISHUWE 21:4.

Ingingo ikurikira iragufasha kumenya icyo wakora ngo uzabone iyo migisha.

a Niba wifuza kumenya uko Bibiliya yahinduwe n’uko yakwirakwijwe, jya kuri www.jw.org/rw, ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > BIBILIYA & AMATEKA.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 9 k’igitabo kivuga ibya Bibiliya cyanditswe n’Abahamya ba Yehova (La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?) Kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org. Jya ahanditse ngo ISOMERO > IBITABO & UDUTABO.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze