ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g17 No. 6 pp. 6-7
  • Icyo Bibiliya ibivugaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Nimukanguke!—2017
  • Ibisa na byo
  • Ni hehe twakura inama nyazo zadufasha kuzabaho neza mu gihe kizaza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Ni Iki Ibintu Bibera Ku Isi Bisobanura?
    Mukomeze Kuba Maso!
  • Ese imperuka iri hafi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Imperuka ntizaba imeze nk’uko ubitekereza
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Nimukanguke!—2017
g17 No. 6 pp. 6-7
Umuntu uri mu isi nshya

Ibyerekanwa n’isaha y’umunsi w’imperuka ntibizabaho, kuko Imana yadusezeranyije ko mu gihe kizaza isi izaba ari nziza

INGINGO Y’IBANZE | ESE ISI YARENZE IGARURIRO?

Icyo Bibiliya ibivugaho

IBIBAZO isi ihanganye na byo muri iki gihe byari byarahanuwe kera. Igishimishije ni uko Bibiliya yari yaravuze ko mu gihe kizaza isi izaba nziza. Ibyo Bibiliya ivuga ntawabihakana, kuko ibyinshi mu byo yahanuye byasohoye.

Reka dusuzume bimwe mu byo yahanuye:

  • “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’imitingito.”—Matayo 24:7.

  • “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.”—2 Timoteyo 3:1-4.

Hari abantu babona ko dukurikije ubwo buhanuzi, isi yarenze igaruriro. Kandi koko urebye, umuntu buntu nta cyo yakora ku bibazo byugarije isi. Bibiliya igaragaza ko ibibazo byugarije isi birenze ubwenge n’ubushobozi bw’abantu, ku buryo batabikemura burundu. Imirongo y’Ibyanditswe ikurikira ni byo igaragaza:

  • “Hari inzira umuntu abona ko itunganye, ariko amaherezo yayo ni urupfu.”—Imigani 14:12.

  • “Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—Umubwiriza 8:9.

  • “Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.”—Yeremiya 10:23.

Abantu baramutse bakomeje gukora ibyo bashatse, bazarimbura isi. Ariko ibyo ntibizigera biba. Kubera iki? Dore icyo Bibiliya ibivugaho.

  • Imana “yashyiriyeho isi imfatiro zihamye; ntizigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.”—Zaburi 104:5.

  • “Ab’igihe kimwe baragenda hakaza ab’ikindi gihe, ariko isi ihoraho iteka ryose.”—Umubwiriza 1:4.

  • “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.

  • “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.

Iyo mirongo yo muri Bibiliya itanga ibisubizo byumvikana. Abatuye isi ntibazarimbuka bitewe no guhumanya ikirere, kubura ibyokurya n’amazi, ibyorezo by’indwara cyangwa ibitwaro bya kirimbuzi. Kubera iki? Iherezo ry’iyi si riri mu maboko y’Imana. Yaretse abantu bakoresha uburenganzira bwo kwihitiramo no kwirengera ingaruka zizabageraho (Abagalatiya 6:7). Ariko isi ntimeze nka gari ya moshi yataye umuhanda, igiye gukora impanuka. Imana yashyiriyeho abantu imipaka kugira ngo batayirimbura burundu.—Zaburi 83:18; Abaheburayo 4:13.

Ariko hari ibindi izakora. Izazana “amahoro menshi” (Zaburi 37:11). Ibintu byiza bizaba ku isi byavuzwe muri iyi ngingo, ni umusogongero w’ibyo Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bize muri Bibiliya.

Abahamya ba Yehova ni umuryango ugizwe n’abantu b’ingeri zose n’amoko yose. Basenga Imana imwe y’ukuri yitwa Yehova ivugwa muri Bibiliya. Ntibatinya ibizaba mu gihe kizaza, kuko Bibiliya igira iti: “Yehova, Umuremyi w’ijuru, we Mana y’ukuri waremye isi akayihanga, we wayishimangiye akayikomeza, utarayiremeye ubusa ahubwo akaba yarayiremeye guturwamo, aravuga ati ‘ni jye Yehova, nta wundi ubaho.’”—Yesaya 45:18.

Iyi ngingo yasobanuye inyigisho za Bibiliya zirebana n’icyo Imana izakorera isi n’abayituye mu gihe kizaza. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba isomo rya 5 mu gatabo Ubutumwa bwiza, kanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kaboneka kuri www.jw.org/rw

Nanone ushobora kureba videwo ivuga ngo Kuki Imana yaremye isi? Iboneka kuri www.jw.org/rw (Reba ahanditse ngo IBYASOHOTSE > VIDEWO)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze