ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 6 p. 7
  • Utuguru tw’ikinyamushongo two mu mazi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Utuguru tw’ikinyamushongo two mu mazi
  • Nimukanguke!—2016
  • Ibisa na byo
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2016
  • Ifi nini ifite umubiri wisukura
    Ese byararemwe?
  • Kore y’agasimba ko mu mazi
    Ese byararemwe?
  • Tumenye amabara n’imyambaro byo mu bihe bya Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 6 p. 7
Ikinyamushongo cyo mu mazi

ESE BYARAREMWE?

Utuguru tw’ikinyamushongo cyo mu mazi

KIMWE n’ingaru, ibyo binyamushongo bifata ku bitare, ku biti no ku bwato. Aho bitandukaniye n’ingaru ni uko zimadika ku kintu zigafataho. Ibyo binyamushongo byo bifata ku bintu bikoresheje utwoya tumeze nk’utuguru bigasa n’ibyitendetse. Utwo tuguru tubifasha kwimuka cyangwa gufata umuhigo, kandi tugatuma bidahungabanywa n’umuhengeri, kubera ko tuba tutaremereye. Ni iki gifasha icyo kinyamushongo kudateraganwa n’imiraba y’inyanja?

Suzuma ibi bikurikira: Utuguru twacyo tuba dukomeye cyane ku buryo tumata aho dufashe. Ariko ku rundi ruhande tuba dusa n’utworoshye kandi dukweduka. Abashakashatsi bagaragaje ko kuba gishobora guhagarara gikoresheje imbaraga zingana na 80 ku ijana ku ruhande rukomeye na 20 ku ijana ku ruhande rworoshye, bituma gishobora kumata. Ibyo bituma kirushaho guhangana n’imiraba y’inyanja.

Porofeseri Guy Genin yavuze ko ibyagezweho muri ubwo bushakashatsi bitangaje cyane. Yongeyeho ko “imikorere y’utwo tuguru dukomeye ku ruhande rumwe ku rundi tukaba tworoshye, ari yo ituma kiba ikinyabuzima cyihariye.” Abahanga mu bya siyansi babonye ko bashobora kwifashisha imiterere y’utwo tuguru, maze bagakora indodo zo gufatanya ibintu bitandukanye, urugero nk’ibyo ku nyubako, ubwato bwo munsi y’amazi, gufatanya imitsi ihuza amagufwa no kudoda aho babaze. Porofeseri Herbert Waite wo muri kaminuza yo muri Amerika, yaravuze ati “isi yuzuye ibintu bitangaje dushobora kwigiraho byinshi.”

Ubitekerezaho iki? Ese utuguru tw’icyo kinyamushongo twabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa twararemwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze