ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g17 No. 3 pp. 8-9
  • Akamaro ko gutoza abana imirimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Akamaro ko gutoza abana imirimo
  • Nimukanguke!—2017
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AHO IKIBAZO KIRI
  • ICYO WAGOMBYE KUMENYA
  • ICYO WAKORA
  • Kwita ku bintu
    Nimukanguke!—2019
  • Jya wigisha abana bawe kwihangana
    Inama zigenewe umuryango
  • Kwicisha bugufi
    Nimukanguke!—2019
  • Mbese Bibiliya ishobora kugufasha kurera abana bawe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Nimukanguke!—2017
g17 No. 3 pp. 8-9
Umwana utoragura ibikinisho bye; papa we asiga irangi

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Akamaro ko gutoza abana imirimo

AHO IKIBAZO KIRI

Mu miryango imwe n’imwe, abana baba bitezweho gukora imirimo yo mu rugo kandi bakayikora batinuba. Mu yindi miryango, ababyeyi ntibitega byinshi ku bana. Abana na bo barabyishimira, bakumva ko nta murimo bagomba gukora.

Abashakashatsi bagaragaje ko ibyo bikunda kuboneka mu bihugu by’i Burayi, aho usanga abana bifuza ko abandi babakorera, bo nta cyo bakora. Umubyeyi witwa Steven yaravuze ati “muri iki gihe, abana basigara mu rugo bahugiye mu mikino ya videwo, interineti cyangwa televiziyo. Nta bintu byinshi tubitegaho.”

Bavuga ko gutoza abana imirimo bituma bamenya kwita ku byo mu rugo kandi bagakura neza. Ese nawe ni ko ubibona?

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Hari ababyeyi batinya guha abana imirimo, cyane cyane igihe bafite imikoro myinshi yo mu ishuri, n’ibindi baba bagomba gukora nyuma y’amasomo. Ariko kandi, imirimo yo mu rugo ifite akamaro.

Imirimo yo mu rugo ituma umwana akura. Abana bakora imirimo yo mu rugo bagira amanota meza, kandi impamvu irumvikana. Iyo umwana akora imirimo yo mu rugo bituma yigirira icyizere, akagira ikinyabupfura kandi akamenya gufata ibyemezo. Ibyo ni bimwe mu bintu by’ingenzi bityaza ubwenge bw’umuntu.

Itoza umwana gukorera abandi. Hari abashakashatsi bavuze ko abana bakora imirimo yo mu rugo, baba bitoza kuzakorera abandi bamaze gukura. Ibyo birumvikana, kuko birinda umwana ingeso y’ubwikunde, ahubwo agashishikazwa no gufasha abandi. Ku rundi ruhande, Steven twigeze kuvuga yagize ati “iyo umwana adakora, aba yumva ko abandi babereyeho kumukorera, agakura atumva ko agomba gukorana umwete ngo agire icyo yigezaho.

Ituma umuryango wunga ubumwe. Iyo abana bakorana umwete imirimo yo mu rugo, babona ko bafite agaciro, kandi ko hari inshingano bafite mu muryango. Ibi ntibyagerwaho mu gihe ababyeyi bumva ko ibyo umwana akora nyuma y’amasomo ari byo by’ingenzi kuruta imirimo yo mu rugo. Ngaho ibaze uti “ese umwana wanjye aramutse afite ikipi y’umupira w’amaguru abarizwamo ariko ntaboneke mu muryango, byamumarira iki?”

ICYO WAKORA

Tangira akiri muto. Hari abavuga ko umwana yagombye gutangira gutozwa imirimo yo mu rugo afite imyaka itatu. Hari n’abavuga ko yagombye gutangira afite imyaka ibiri cyangwa itagezeho. Ubusanzwe, abana bakiri bato bakunda gukorana n’ababyeyi babo kandi bakabigana.—Ihame rya Bibiliya: Imigani 22:6.

Jya ubaha imirimo ukurikije imyaka bafite. Urugero, umwana ufite imyaka itatu ashobora kwandurura ibikinisho byandagaye, agahanagura aho amazi yamenetse cyangwa agatoranya imyenda bagiye gufura. Abana bakuru bashobora gukubura, koza imodoka cyangwa bagateka. Jya umuha imirimo ukurikije ubushobozi afite. Uzibonera ko abana bashimishwa no gukora iyo mirimo.

Imirimo yo mu rugo igomba kuza mu mwanya wa mbere. Ibyo bishobora kugorana mu gihe umwana wawe ahorana imikoro yo ku ishuri. Icyakora hari igitabo cyavuze ko kudaha imirimo umwana ngo ni ukugira ngo azagire amanota meza, bigaragaza ko “uba ushyira mu mwanya wa mbere ibitari iby’ingenzi” (The Price of Privilege). Nk’uko twigeze kubivuga, imirimo yo mu rugo ituma abana baba abahanga. Ibyo bize gukora bakiri bato bibagirira akamaro bamaze gushinga imiryango yabo.—Ihame rya Bibiliya: Abafilipi 1:10.

Jya wibanda ku ntego ufite. Umwana wawe ashobora gutinda kurangiza imirimo wamuhaye. Nanone ushobora gusanga atayikoze neza nk’uko ubyifuza. Mu gihe bigenze bityo, ujye wirinda kuyimwaka ngo uyikorere. Intego yawe si uko yakora nk’umuntu mukuru, ahubwo ni ukumutoza imirimo no kumufasha kwishimira ibyo akora.—Ihame rya Bibiliya: Umubwiriza 3:22.

Si ngombwa kumuha amafaranga. Hari abavuga ko iyo umwana akoze imirimo ukamuhemba amafaranga, bituma yita ku nshingano ze. Abandi bavuga ko bituma akora yishakira guhembwa, aho kwibanda ku mirimo agomba gukora. Nanone bavuga ko iyo umwana yamenyerejwe guhembwa amafaranga igihe yakoze imirimo, iyo ayafite atemera kugira icyo akora. Icyo gihe, intego yo gutoza umwana imirimo ntiba igezweho. Ibyo byerekana ko ababyeyi batagombye guha abana amafaranga ari uko gusa bakoze imirimo yo mu rugo.

IMIRONGO Y’INGENZI

  • “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”​—Imigani 22:6.

  • ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’​—Abafilipi 1:10.

  • “Nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kwishimira imirimo ye.”​—Umubwiriza 3:22.

Steven na Stephanie

“Imirimo yo mu rugo ituma umwana yumva ko agomba gufasha umuryango. Iyo wiriwe ukorana imirimo n’umwana mu rugo cyangwa mu nzu, bwira mwabaye incuti. Buri wese aba yafashije umuryango kandi birashimisha.”​—Steven.

“Gutoza imirimo abakobwa bacu kuva bakiri bato, byabafashije kwirwanaho, uko bagendaga bakura. Tugerageza kubereka ko umuryango ari nk’ikipi ikorera hamwe. Iyo tuberetse ko duha agaciro imirimo yo mu rugo, na bo barayikunda.”​—Stephanie.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze