ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g19 No. 2 pp. 10-11
  • Kwita ku bintu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwita ku bintu
  • Nimukanguke!—2019
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KWITA KU BINTU BISOBANURA IKI?
  • KUKI KWITA KU BINTU ARI NGOMBWA?
  • UKO WATOZA UMWANA WAWE UWO MUCO
  • Akamaro ko gutoza abana imirimo
    Nimukanguke!—2017
  • 8 Gutanga urugero
    Nimukanguke!—2018
  • Mbese Bibiliya ishobora kugufasha kurera abana bawe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Uko wafasha umwana wawe kwihangana mu gihe ibintu bitagenze nk’uko yabyifuzaga
    Inama zigenewe umuryango
Reba ibindi
Nimukanguke!—2019
g19 No. 2 pp. 10-11
Umubyeyi ufasha umwana we gutera ururabo

IKINTU CYA 4

Kwita ku bintu

KWITA KU BINTU BISOBANURA IKI?

Abantu bita ku bintu usanga biringirwa. Iyo hari icyo basabwe gukora, bagikora neza kandi bakakirangiza ku gihe cyagenwe.

Nubwo abana badashobora gukora ibintu byose, bashobora gutozwa kwita ku bintu bakiri bato cyane. Hari igitabo cyagize kiti: “Kuva umwana afite umwaka n’amezi atatu, aba ashobora gukora icyo ababyeyi be bamusabye gukora cyose. Iyo amaze kugira umwaka n’amezi atandatu, aba yifuza kwigana ibyo ababyeyi be bakora. Mu duce twinshi, iyo abana bamaze kugira imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi, ababyeyi batangira kubigisha gukora imirimo imwe n’imwe yo mu rugo, kandi bayikora neza.”—Parenting Without Borders.

KUKI KWITA KU BINTU ARI NGOMBWA?

Mu duce tumwe na tumwe, hari igihe abana bamaze gukura bajya kwibana, ariko byabananira bakagaruka kubana n’ababyeyi. Ibyo bikunze guterwa n’uko baba bataratojwe hakiri kare gukoresha neza amafaranga, gukora imirimo yo mu rugo cyangwa kwikorera ibyo bakenera buri munsi.

Ubwo rero, byaba byiza utoje umwana wawe kujya yita ku bintu uhereye ubu, kugira ngo bitazamugora amaze gukura. Hari igitabo cyagize kiti: “Si byiza ko abana bagera ku myaka cumi n’umunani ukibakorera akantu kose, kuko nyuma yaho bishobora kubagora.”—How to Raise an Adult.

UKO WATOZA UMWANA WAWE UWO MUCO

Jya ubaha imirimo.

IHAME RYA BIBILIYA: “Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu.”—Imigani 14:23.

Abana baba bifuza gufasha ababyeyi babo imirimo. Ubwo rero, ushobora kuboneraho uburyo bwo kubaha imirimo bakora mu rugo.

Hari ababyeyi barinda abana babo imirimo bumva ko ari ukubagora kuko n’amasomo aba ataboroheye.

Icyakora, abana bakora imirimo iwabo, bakunze kugira amanota meza ku ishuri, kuko iyo mirimo ibatoza gukora ibyo basabwe kugeza babirangije. Cya gitabo cyongeyeho kiti: “Iyo twanze ko abana bacu badufasha bakiri bato kandi babishaka, bituma bumva ko gufasha abandi nta cyo bimaze . . . Bishobora no gutuma bumva ko abandi ari bo bagomba kubakorera byose.”—Parenting Without Borders.

Nk’uko icyo gitabo cyabivuze, gukora imirimo yo mu rugo bitoza abana kugira icyo batanga aho kwiyicarira ngo bahabwe gusa. Gukora imirimo yo mu rugo, bifasha abana kumva ko na bo bafite agaciro mu muryango kandi bakumva ko hari ibyo basabwa.

Toza umwana wawe kwirengera amakosa akora.

IHAME RYA BIBILIYA: “Jya wumvira inama kandi wemere impanuro, kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge.”—Imigani 19:20.

Mu gihe umwana wawe akoze amakosa, wenda akangiza iby’abandi, ntukwiriye kumuhishira. Ahubwo yagombye kwirengera ingaruka z’ibyo yakoze, agasaba imbabazi, byaba na ngombwa akishyura ibyo yangije.

Iyo abana bemera amakosa yabo, bibafasha

  • kuvugisha ukuri no kwemera ko bakosheje

  • kwirinda kugereka amakosa ku bandi

  • kwirinda gutanga impamvu z’urwitwazo

  • gusaba imbabazi mu gihe ari ngombwa

Umubyeyi ufasha umwana we gutera ururabo

MUTOZE UHEREYE UBU

Iyo utoje umwana wawe kwita ku bintu akiri muto, bishobora kumufasha amaze gukura

Jya utanga urugero rwiza

  • Ese ngira umwete mu kazi, nkagira gahunda kandi nkubahiriza igihe?

  • Ese abana bange babona nkora imirimo yo mu rugo?

  • Ese iyo nkoze ikosa ndaryemera kandi byaba ngombwa ngasaba imbabazi?

Icyo ababyeyi bamwe bakoze

“Kuva abana bange bakiri bato, bamfashaga guteka. Nanone iyo nabaga nzinga imyenda cyangwa nkora isuku baramfashaga. Byageze aho bakunda imirimo. Iyo twabaga turi kumwe dufatanya imirimo, byarabashimishaga cyane. Uko ni ko nabatoje kwita ku bintu.”​—Laura.

“Umunsi umwe, umuhungu wacu yabwiye nabi inshuti yacu, tumutegeka ko ayihamagara akayisaba imbabazi. Mu gihe k’imyaka myinshi, twakomeje kumutoza gusaba imbabazi, none ubu asigaye abyibwiriza.”​—Debra.

KUVANA ISOMO KU BYABAYE

Umwarimu witwa Jessica Lahey yaranditse ati: “Ubusanzwe abana bakora amakosa. Ariko ababyeyi bagombye kwibuka ko iyo baretse abana bakagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakora, ari bwo babivanamo isomo. Abanyeshuri bakora amakosa ariko ugasanga ababyeyi babo barabatoje kwirengera ingaruka zayo kandi bakabafasha kuyakosora, akenshi usanga ari bo baba bishimye kandi muri rusange bakagira icyo bageraho.”—Atlantic.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze