ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g18 No. 2 p. 6
  • 3 Kubahana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 3 Kubahana
  • Nimukanguke!—2018
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYO BISOBANURA
  • IMPAMVU ARI IBY’INGENZI
  • ICYO WAKORA
  • Uko wakubaha uwo mwashakanye
    Nimukanguke!—2016
  • Uko wakwirinda gatanya zigaragara mu bantu bakuze
    Inama zigenewe umuryango
  • Kuva ku izima
    Nimukanguke!—2014
  • Mu gihe ufitanye ubucuti budasanzwe n’uwo mutashakanye
    Nimukanguke!—2013
Reba ibindi
Nimukanguke!—2018
g18 No. 2 p. 6
Abashakanye bashyira sima hagati y’amatafari

Kuganira n’uwo mwashakanye umwubashye ni nka sima ituma urugo rwanyu rukomera

IBIREBA ABASHAKANYE

3 Kubahana

ICYO BISOBANURA

Abashakanye bubahana, bitanaho no mu gihe hari ibyo batumvikanaho. Hari igitabo cyavuze kiti: “Abashakanye bubahana ntibanga kuva ku izima. Ahubwo baganira ku kibazo cyavutse. Buri wese atega amatwi mugenzi we amwubashye, maze buri wese akagira icyo yigomwa kugira ngo bagere ku mwanzuro bombi bemeranyaho.”—Ten Lessons to Transform Your Marriage.

IHAME RYA BIBILIYA: “Urukundo . . . ntirushaka inyungu zarwo.”​—1 Abakorinto 13:4, 5.

“Ngaragaza ko nubaha umugore wange nubaha uko abona ibintu, kandi nkirinda gukora ikintu cyamubabaza cyangwa kigahungabanya umuryango wacu.”—Micah.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Iyo abashakanye batubahana, babwirana amagambo mabi, arimo ibitutsi cyangwa agaragaza agasuzuguro. Abahanga bavuga ko ibyo bigaragaza ko uwo muryango ushobora gusenyuka.

“Kubwira umugore wawe amagambo amukomeretsa cyangwa kumuserereza, bituma atigirira ikizere kandi nawe ntakikugirire. Ibyo bishobora gusenya umuryango.”—Brian.

ICYO WAKORA

ISUZUME

Uzafate icyumweru urebe ibyo wowe n’uwo mwashakanye muvuga n’ibyo mukora, maze wibaze uti:

  • “Ni kangahe nanenze uwo twashakanye, kandi se ni kangahe namushimiye?”

  • “Ni iki nakoze ngo ngaragarize uwo twashakanye ko mwubaha?”

IBIBAZO WAGANIRAHO N’UWO MWASHAKANYE

  • Ni iki navuga cyangwa nakora kugira ngo uwo twashakanye yumve ko mwubaha?

  • Ni ayahe magambo cyangwa ibikorwa bituma uwo twashakanye yumva ko ntamwubaha?

INAMA

  • Andika ibintu bitatu uwo mwashakanye yakora ngo akwereke ko akubaha. Uwo mwashakanye na we abigenze atyo. Muhererekanye ibyo mwanditse, hanyuma buri wese akore ibyo mugenzi we yanditse.

  • Andika imico myiza y’uwo mwashakanye, hanyuma umubwire ukuntu iyo mico ye igukora ku mutima.

“Ibyo nkora ni byo bigaragaza ko nubaha umugabo wange kandi ko nifuza ko yishima. Si ko buri gihe biba ari ibintu bihambaye, ahubwo ibintu byoroheje ngenda mvuga cyangwa nkora ni byo bigaragaza ko mwubaha by’ukuri.”—Megan.

Ikibazo si ukumenya niba wubaha cyangwa utubaha; ahubwo ni ukumenya niba uwo mwashakanye abona ko umwubaha.

IHAME RYA BIBILIYA: “Mwambare impuhwe zuje urukundo, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana.”​—Abakolosayi 3:12.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze