ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g18 No. 2 p. 13
  • 10 Kuba uwizerwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 10 Kuba uwizerwa
  • Nimukanguke!—2018
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYO BISOBANURA
  • IMPAMVU ARI IBY’INGENZI
  • ICYO WAKORA
  • Nakora iki ngo ababyeyi bange bangirire ikizere?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Kwizerana ni ngombwa kugira ngo abantu bagire imibereho irangwa n’ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Nakora iki ngo mpabwe umudendezo?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Jya ugirira ikizere Abakristo bagenzi bawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Nimukanguke!—2018
g18 No. 2 p. 13
Umugore wishyura banki

Kumvira ababyeyi ni nko kwishyura umwenda ufitiye banki. Uko ugenda wishyura neza ni ko irushaho kukugirira ikizere

IBIREBA URUBYIRUKO

10 Kuba uwizerwa

ICYO BISOBANURA

Iyo uri umuntu wizerwa, bagenzi bawe, ababyeyi bawe n’umukoresha wawe bakugirira ikizere. Wubahiriza amategeko, ugasohoza ibyo wasezeranyije abandi, kandi ukavugisha ukuri.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Akenshi, iyo ukora ibintu byiza, abandi barakwizera kandi bakaguha umudendezo.

“Iyo witwara neza n’iyo waba utari kumwe n’ababyeyi bawe, babona ko umaze kuba mukuru kandi ko ushoboye, bityo bakakwizera.”​—Sarahi.

IHAME RYA BIBILIYA: “Mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze.”​—2 Abakorinto 13:5.

ICYO WAKORA

Dore icyo wakora niba ushaka ko abantu barushaho kukugirira ikizere cyangwa ko bongera kukikugirira:

Jya uba inyangamugayo. Iyo ukunda kubeshya, abantu bahita bagutakariza ikizere. Ariko iyo uri inyangamugayo kandi ntuhishe amakosa yawe, abandi bakugirira ikizere.

“Kuvugisha ukuri mu gihe nta kibazo gihari biroroha. Ariko iyo uvugisha ukuri no mu gihe bishobora kuguteza ibibazo, abandi bakugirira ikizere.”—Caiman.

IHAME RYA BIBILIYA: “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”​—Abaheburayo 13:18.

Jya uba umuntu wiringirwa. Ubushakashatsi bwakozwe muri Amerika, bwagaragaje ko 78 ku ijana by’abatanga akazi bavuga ko kuba umuntu wiringirwa “ari kimwe mu bintu bitatu by’ingenzi” bareba. Uramutse witoje kuba umuntu wiringirwa uhereye ubu, byazakugirira akamaro umaze gukura.

“Iyo nkoze imirimo ababyeyi bange batagombye kunyibutsa, ni bwo babona ko nakuze. Uko bagenda babona ko nibwiriza ngakora imirimo, ni ko bagenda bangirira ikizere.”—Sarah.

IHAME RYA BIBILIYA: “Niringiye ko uzakora ibyo ngusabye, kandi nzi ko uzakora n’ibirenze ibyo mvuze.”​—Filemoni 21.

Jya wihangana. Uko ugenda ukura mu gihagararo, abandi bahita babibona. Icyakora bisaba igihe kugira ngo bamenye ko wakuze mu byiyumvo no mu bitekerezo.

“Kugira ngo ababyeyi bawe n’abandi bakugirire ikizere bisaba igihe n’imihati. Ntiwakora ikintu kimwe ngo bahite bakugirira ikizere, ahubwo bisaba guhozaho.”—Brandon.

IHAME RYA BIBILIYA: “Mwambare . . . kwihangana.”​—Abakolosayi 3:12.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze