ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g19 No. 1 pp. 12-15
  • Ubwami bw’Imana nibutegeka hazabaho “amahoro menshi”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwami bw’Imana nibutegeka hazabaho “amahoro menshi”
  • Nimukanguke!—2019
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UBWAMI BW’IMANA BUZATANGIRA GUTEGEKA RYARI?
  • UBWAMI BW’IMANA BUZATEGEKA BUTE?
  • UBWAMI BW’IMANA BUZAKUGIRIRA AKAHE KAMARO?
  • Ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Icyo Yesu yigishije ku birebana n’Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ubwami “Butazarimbuka Iteka Ryose”
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
Reba ibindi
Nimukanguke!—2019
g19 No. 1 pp. 12-15
Abantu bari muri Paradizo bishimye

UKO IBIBAZO BIZAKEMUKA BURUNDU

Ubwami bw’Imana nibutegeka hazabaho “amahoro menshi”

Vuba aha Ubwami bw’Imana tumaze igihe dutegereje, bukaba ari ubutegetsi bw’Imana buzategeka isi yose, buzatuma abantu babana amahoro kandi bunze ubumwe. Muri Zaburi ya 72:7 havuga ko hazabaho “amahoro menshi.” Ariko se ubwo Bwami buzatangira gutegeka ryari? Buzategeka bute? Buzakugirira akahe kamaro?

UBWAMI BW’IMANA BUZATANGIRA GUTEGEKA RYARI?

Bibiliya yavuze ibintu byari kugaragaza ko Ubwami bw’Imana buri hafi gutegeka. Hari kubaho intambara hirya no hino ku isi, inzara, indwara, imitingito myinshi kandi kwica amategeko bikagwira. Ibyo byose byari kuba ari ‘ikimenyetso’ kigaragaza ko Ubwami bugiye kuza.—Matayo 24:3, 7, 12; Luka 21:11; Ibyahishuwe 6:2-8.

Hari ubundi buhanuzi bugira buti: “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, . . . batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, . . . bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana” (2 Timoteyo 3:1-4). Nubwo kuva na kera kose abantu nk’aba bahozeho, ubu bwo birakabije.

Ubwo buhanuzi bwatangiye gusohora mu wa 1914. Kandi koko, abahanga mu by’amateka, abanyaporitiki n’abanditsi bagiye bavuga ukuntu isi yahindutse kuva muri uwo mwaka. Urugero, umuhanga mu by’amateka wo muri Danimarike witwa Peter Munch yaranditse ati: “Intambara yo mu mwaka wa 1914 yahinduye cyane amateka y’abantu. Mbere yaho isi yari ikataje mu iterambere, . . . ariko muri uwo mwaka ni bwo isi yose yatangiye guhura n’ibyago, ubugome, inzangano n’umutekano muke.”

Burya ngo nta joro ridacya! Ibyo bintu bibaho muri iki gihe bigaragaza ko Ubwami bw’Imana buri hafi gutegeka isi yose. Hari ikindi kintu kiza Yesu yavuze cyari kuranga iminsi y’imperuka. Yaravuze ati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.

Ubwo butumwa bwiza ni bwo Abahamya ba Yehova babwiriza. Ni na yo mpamvu agatabo k’ingenzi bandika, kitwa Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova. Ako gatabo kavuga ibintu byiza Ubwami bw’Imana buzakorera isi n’abantu.

UBWAMI BW’IMANA BUZATEGEKA BUTE?

Igisubizo k’icyo kibazo gikubiyemo ibintu bine by’ingenzi:

  1. Ubwo Bwami ntibuzakorana n’abategetsi bo muri iyi si.

  2. Abategetsi b’iyi si bazanga kurekura ubutegetsi maze barwanye Ubwami bw’Imana.—Zaburi 2:2-9.

  3. Ubwami bw’Imana buzarimbura ubutegetsi bw’abantu (Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 19:17-21). Iyo ntambara izaba hagati y’Ubwami bw’Imana n’abategetsi b’iyi si, yitwa Harimagedoni.—Ibyahishuwe 16:14, 16.

  4. Abantu bose bashyigikira Ubwami bw’Imana ntibazarimbuka kuri Harimagedoni, ahubwo bazaba mu isi nshya bafite amahoro. Abo bantu ni bo Bibiliya yita “imbaga y’abantu benshi,” bashobora kuzaba babarirwa muri za miriyoni.—Ibyahishuwe 7:9, 10, 13, 14.

    UBWO BWAMI BUZAKORA IKI?

    Igihe Yesu yari hano ku isi yaduhaye umusogongero w’ibyo azakora igihe azaba ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Yakijije abarwayi n’abamugaye (Matayo 4:23). Yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi (Mariko 6:35-44). Nanone yatumye inyanja n’umuyaga bituza.—Mariko 4:37-41.

    Yesu yigisha abantu bamukikije

    Ik’ingenzi kurushaho, Yesu yigishije abantu kubana mu mahoro bunze ubumwe. Abakurikiza izo nyigisho, bagira imico izabafasha kubaho iteka bishimye mu gihe cy’Ubwami bw’Imana. Nta wundi muntu ushobora kwigisha abantu atyo. Bimwe mu bintu byiza Yesu yigishije biboneka mu Kibwiriza cyo ku Musozi kiri muri Matayo igice cya 5-7. Uzafate akanya uhasome. Icyo kibwiriza kirimo amagambo yumvikana neza kandi ubutumwa bukubiyemo burimo ubwenge bwinshi cyane. Inyigisho zirimo zikora ku mutima rwose.

UBWAMI BW’IMANA BUZAKUGIRIRA AKAHE KAMARO?

Kwiga ibyerekeye Imana ni cyo kintu cya mbere cyatuma tuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana. Yesu yasenze agira ati: “Ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

Iyo abantu bamenye Yehova bibagirira akamaro cyane. Mbere na mbere, bituma umuntu agira ukwizera gukomeye. Uko kwizera kuba gushingiye ku bintu bifatika, kubizeza ko Ubwami bw’Imana buriho kandi ko buri hafi gutegeka isi (Abaheburayo 11:1). Nanone kumenya Imana neza bituma umuntu arushaho kuyikunda, agakunda na bagenzi be. Urukundo umuntu akunda Imana ni rwo rutuma ayumvira abikuye ku mutima. Urukundo umuntu akunda bagenzi be rutuma akurikiza inama ya Yesu igira iti: “Ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe.”—Luka 6:31.

Kimwe n’umubyeyi ukunda abana be, Umuremyi wacu atwifuriza ibyiza. Yifuza ko twagira icyo Bibiliya yita “ubuzima nyakuri” (1 Timoteyo 6:19). Muri iki gihe nta ‘buzima nyakuri’ dufite. Abantu benshi cyane babayeho nabi kandi no kubona ibibatunga ni intambara. Kugira ngo dusobanukirwe neza icyo “ubuzima nyakuri” ari cyo, reka turebe bimwe mu bintu byiza cyane Ubwami bw’Imana buzakorera abayoboke babwo.

UKO UBUZIMA NYAKURI BUZABA BUMEZE

  • “Mu minsi ye [igihe Kristo azaba ategeka ari Umwami] umukiranutsi azasagamba, kandi azagira amahoro menshi . . . Azagira abayoboke . . . kugera ku mpera z’isi.”—Zaburi 72:7, 8, 13, 14.

  • “[Imana] ikuraho intambara kugeza ku mpera z’isi; umuheto irawuvunagura, n’icumu iraricagagura.”—Zaburi 46:9.

  • “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.

  • “Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi, . . . abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.”—Yesaya 65:21, 22.

  • “Ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Abantu bari muri Paradizo bishimye

Mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, abantu bazagira umutekano kandi habeho n’ibyokurya byinshi

IGITEKEREZO K’INGENZI

INYIGISHO ZA YESU ZITUMA ABANTU BABONA IMBARAGA ZO GUKORA IBYIZA. ABANTU BOSE BEMERA IZO NYIGISHO BAZABA BUNZE UBUMWE KANDI BABANE MU MAHORO BAYOBOWE N’UBWO BWAMI BUZATEGEKA ISI YOSE

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze