ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g19 No. 2 pp. 12-13
  • Kwemera ko abantu bakuru babayobora

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwemera ko abantu bakuru babayobora
  • Nimukanguke!—2019
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • NI BA NDE BAKWIRIYE KUYOBORA ABANA?
  • KUKI ABANA BABA BAKENEYE KO ABANTU BAKURU BABAYOBORA?
  • UKO WAHA ABANA BAWE UBUYOBOZI
  • Icyo wakora ngo abana bawe bakumvire
    Inama zigenewe umuryango
  • Igihe cy’amabyiruka gitegurira umwana kuba umuntu mukuru
    Nimukanguke!—2011
  • Inama ziringirwa ku birebana no kurera abana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ibibazo ababyeyi bakunze kwibaza
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Reba ibindi
Nimukanguke!—2019
g19 No. 2 pp. 12-13
Umubyeyi wereka umwana we amafoto ye ya kera

IKINTU CYA 5

Kwemera ko abantu bakuru babayobora

NI BA NDE BAKWIRIYE KUYOBORA ABANA?

Abana baba bakeneye ko abantu bakuru babayobora kandi bakabagira inama. Babyeyi ni mwe mwahawe iyo nshingano. Icyakora, hari n’igihe abandi bantu bakuru bashobora gufasha abana banyu kandi bakabagira inama.

KUKI ABANA BABA BAKENEYE KO ABANTU BAKURU BABAYOBORA?

Mu bihugu byinshi usanga abakiri bato batamarana igihe gihagije n’abantu bakuru. Tekereza kuri ibi:

  • Abana bamara amasaha menshi ku ishuri, kandi abanyeshuri ni bo baba ari benshi kuruta abarimu cyangwa abandi bantu bakuru.

  • Hari abana bagera mu rugo bagasanga nta wundi muntu uhari, kuko ababyeyi baba bagiye ku kazi.

  • Hari ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika bwagaragaje ko abana bari hagati y’imyaka 8 na 12, buri munsi bamara nibura amasaha atandatu ku bikoresho bya eregitoroniki.a

Hari igitabo cyagize kiti: ‘Abakiri bato bakunze kugisha inama urungano rwabo, aho kugisha inama ababyeyi babo, abarimu n’abandi bantu bakuze.’—Hold On to Your Kids.

UKO WAHA ABANA BAWE UBUYOBOZI

Kumarana igihe n’abana bawe.

IHAME RYA BIBILIYA: “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”​—Imigani 22:6.

Ubusanzwe abana baba bifuza ko ababyeyi babagira inama. N’ubundi kandi, abashakashatsi bavuga ko n’iyo abana bamaze kuba ingimbi cyangwa abangavu, baba bumva ko ababyeyi babo ari bo babagira inama aho kuba bagenzi babo. Dogiteri Laurence Steinberg yaranditse ati: “Inama z’ababyeyi ni zo zikomeza kuyobora imitekerereze n’imyifatire y’abana b’ingimbi n’abangavu, ndetse no mu gihe bamaze gukura. Abakiri bato bashishikazwa no kumva uko ababyeyi babo babona ibintu no kubatega amatwi, nubwo atari ko buri gihe babyemera.”​—You and Your Adolescent.

Ubwo rero, muge mugira abana banyu inama kuko baba bazikeneye. Muge mumarana igihe na bo kandi mubabwire uko mubona ibintu, ibyo muha agaciro n’ibyababayeho mu buzima.

Mubabere urugero rwiza.

IHAME RYA BIBILIYA: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.”​—Imigani 13:20.

Niba hari umuntu mukuru wizeye wabera urugero rwiza umwana wawe, ushobora kubahuza kugira ngo baganire. Ibyo ntibishatse kuvuga ko azaba agiye mu kimbo cyawe, ariko ashobora kugufasha kurera abana bawe. Bibiliya ivuga ko Timoteyo yari inshuti y’intumwa Pawulo, kandi bombi ubwo bucuti bwabagiriye akamaro.—Abafilipi 2:20, 22.

Muri iki gihe, abagize imiryango ntibagikunze kuba mu nzu imwe cyangwa mu gace kamwe. Hari igihe ba sekuru, ba nyirarume, ba nyirasenge n’abandi bene wabo w’umuntu usanga bibera mu mahanga. Niba ari uko bimeze, jya ushaka uko wafasha abana bawe kumenyana n’abantu bakuru bafite imico myiza wifuza ko bagira.

a Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ukoze mwayeni, abakiri bato bamara amasaha hafi ikenda bareba tereviziyo, bumva umuzika cyangwa bakina imikino yo kuri mudasobwa. Muri ayo masaha, ntiharimo ayo bamara kuri interineti igihe bari ku ishuri, cyangwa ayo bamara bakora imikoro.

Umubyeyi wereka umwana we amafoto ye ya kera

MUTOZE UHEREYE UBU

Umwana ugisha inama abantu bakuru, akunze kugaragaza ubwenge n’ubushishozi mu mibereho ye

Jya utanga urugero rwiza

  • Ese abana bange mbaha urugero rwiza?

  • Ese abana bange bazi ko ndi umuntu ugisha inama abandusha kuba inararibonye?

  • Ese marana n’abana bange igihe gihagije kugira ngo mbereke ko ari ab’agaciro?

Icyo ababyeyi bamwe bakoze

“Hari igihe mba mpugiye mu mirimo, maze umukobwa wange akambwira ko ashaka ko tuvugana. Nkora uko nshoboye nkabanza nkamutega amatwi, wenda nkamubwira ko tuza kongera kuvugana nyuma yaho. Nge n’umugore wange tugerageza guha umukobwa wacu urugero rwiza kugira ngo na we yibonere ko ibyo tumwigisha ari byo natwe dukora.”​—David.

“Igihe umukobwa wacu yavukaga, nge n’umugabo wange twemeje ko ntazashaka akazi kugira ngo mbone umwanya uhagije wo kumurera. Mbona twarafashe umwanzuro ukwiriye. Ababyeyi baba bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo babe hafi y’umwana wabo kugira ngo ahabwe uburere bukwiriye. Uretse n’ibyo kandi, bituma umwana yumva ko yitaweho.”​—Lisa.

KUMARANA IGIHE N’ABANTU BAKURU

“Abana bacu bagiye bamarana igihe n’abantu bakuru kandi hari ibintu byinshi babungukiyeho. Urugero, batangajwe no kumva nyirakuruza ababwira ko igihe yari akiri muto, iwabo ari bo ba mbere bagize amashanyarazi mu gace bari batuyemo. Yababwiye ko icyo gihe abaturanyi bakoraniye iwabo baje kureba uko bacana amatara n’uko bayazimya. Ibyo byafashije abana bacu kumenya uko ibintu byari byifashe mu myaka yo hambere. Nanone, kuba abana bacu baganira na nyirakuruza bituma bamwubaha kandi bakubaha n’abandi bantu bakuze. Iyo abana bamarana igihe n’abantu bakuru aho kukimarana n’urungano rwabo, babigiraho byinshi.”—Maranda.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze