ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwhf ingingo 9
  • Icyo wakora ngo abana bawe bakumvire

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo wakora ngo abana bawe bakumvire
  • Inama zigenewe umuryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo wagombye kumenya
  • Icyo wakora
  • Kwemera ko abantu bakuru babayobora
    Nimukanguke!—2019
  • Babyeyi, muhe abana banyu urugero rwiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Babyeyi, mufashe abana banyu gukunda Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Toza umwana wawe kuva akiri muto
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
Reba ibindi
Inama zigenewe umuryango
ijwhf ingingo 9
Umugabo uganira n’umwana we

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Icyo wakora ngo abana bawe bakumvire

  • Icyo wagombye kumenya

  • Icyo wakora

  • Icyo ababyeyi babivugaho

Icyo wagombye kumenya

Muri iki gihe, mu bihugu bimwe usanga abana bakunda ababyeyi babo cyane kandi bakabumvira. Ariko mu bindi ho usanga abana bemera ibitekerezo by’urungano rwabo kuruta iby’ababyeyi babo.

Iyo abana bumvira ibitekerezo by’urungano rwabo ntibemera inama ababyeyi babo babagira. Icyo gihe abana bagera mu kigero cy’amabyiruka, ababyeyi babo batakivuga. Kandi ibyo ntibitangaje, kuko iyo abana bamarana igihe kinini n’urungano rwabo, biba bisa n’aho barerwa n’urungano rwabo aho kurerwa n’ababyeyi babo.

None se kuki abana babangukirwa no kugirana ubucuti n’abandi bana aho kubugirana n’ababyeyi babo? Reka turebe impamvu zishobora kubitera.

  • Ishuri. Iyo abana bamarana igihe kinini n’abandi bana, bagirana ubucuti bukomeye na bo kandi bashobora gutekereza ko kwemerwa n’urungano rwabo ari byo bifite agaciro kuruta kwemerwa n’ababyeyi babo. Ikifuzo cyo kwemerwa n’urungano kirushaho gukomera iyo bageze mu gihe cy’amabyiruka.

    Umwana usezera ku nshuti ze bigana

    Abana bagomba kwemera inama ababyeyi babagira aho kwemera iz’abana bigana

  • Kutamarana igihe n’ababyeyi babo. Mu miryango myinshi, iyo abana bavuye ku ishuri ntibasanga ababyeyi babo mu rugo kuko baba bakiri ku kazi.

  • Imyumvire y’abakiri bato. Abana bageze mu gihe cy’amabyiruka, baba bafite imyumvire n’amahame bagenderaho bitandukanye n’iby’abantu bakuru, urugero nko mu bijyanye n’imyambarire, imvugo n’ibikorwa. Icyo gihe usanga bemera inama urungano rwabo rubagira kuruta iz’ababyeyi babo.

  • Amatangazo yamamaza. Usanga ibicuruzwa byinshi n’imyidagaduro myinshi byibanda ku rubyiruko, bigatuma urubyiruko rurushaho kwitarura ababyeyi. Dogiteri Robert Epstein yaravuze ati: “Hatabayeho urubyiruko inganda nyinshi zifite imitungo ibarirwa muri za miriyari, zahomba.”a

Icyo wakora

  • Jya ugirana ubucuti bukomeye n’umwana wawe.

    Bibiliya igira iti: “Aya magambo ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe. Ujye uyacengeza mu bana bawe kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse.”—Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.

    Inshuti z’abana bawe zishobora kubafasha, ariko ntizagusimbura ngo zibabere ababyeyi. Igishimishije ni uko impuguke zivuga ko abana benshi hakubiyemo n’ingimbi n’abangavu, bubaha ababyeyi babo kandi bakifuza kubashimisha. Ubwo rero, nugirana ubucuti bukomeye n’abana bawe bazakwemera, kuruta uko bemera urungano rwabo.

    Umubyeyi uri kumwe n’umwana we mu busitani, kuri mudasobwa, bakora imodoka

    “Uge umarana igihe n’abana bawe mufatanye gukora imirimo urugero nko guteka, gukora isuku, n’imikoro yo ku ishuri. Muge mukorera hamwe ibintu bishimishije urugero nko gukina, kureba tereviziyo cyangwa firimi. Ntugatekereze ko ugomba kubashakira igihe kihariye, wenda mukamarana amasaha abiri cyangwa atatu, ariko bikaba rimwe na rimwe. Ibyiza ni ukubashakira igihe gihagije aho kubashakira igihe wita ko kihariye.”—Lorraine.

  • Ntugatume umwana wawe agirana ubucuti n’urungano rwe gusa.

    Bibiliya igira iti: “Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana, ariko inkoni ihana izabumucaho.”—Imigani 22:15.

    Hari ababyeyi bashimishwa no kubona abana babo bafite inshuti nyinshi. Icyakora muzirikane ko nubwo kugira inshuti z’urungano bifasha abana kubana neza n’abandi, mwagombye kubafasha kugira n’izindi nshuti kuko ari byo bituma bakura neza. Urungano ntirushobora kugira abana inama nk’izo ababyeyi babo babagira.

    “Abana b’inshuti z’umwana wawe bashobora kuba bazi ibintu runaka, ariko baba bataraba inararibonye kandi bataragira ubwenge ku buryo bafasha umwana wawe gufata imyanzuro myiza. Nyamara iyo abana bumviye inama z’ababyeyi babo bituma bakura neza.”—Nadia.

  • Jya utanga inama nziza.

    Bibiliya igira iti: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.”—Imigani 13:20.

    Numarana igihe n’abana bawe bizabagirira akamaro no mu gihe bazaba bamaze kuba bakuru. Nanone uge ubabera urugero rwiza.

    “Ababyeyi ni bo ba mbere abana bagomba kwigiraho. Iyo abana batojwe gukunda ababyeyi babo no kubumvira, na bo baba bazavamo ababyeyi beza.”—Katherine.

Icyo ababyeyi babivugaho

Wendell n’umugore we Susan

“Abakiri bato bakunze gufata imyanzuro bahubutse kandi ibyo bishobora kubakururira ibibazo. Ariko iyo bumviye inama ababyeyi babagira, bituma batekereza neza maze bagafata imyanzuro myiza.”—Wendell n’umugore we Susan.

Courtney n’umugabo we Erik

“Jya ufatanya n’abana bawe gukora ibintu bakunda nubwo wowe byaba bitagushimisha. Jya umarana na bo igihe. Jya wihatira kuba umuntu bisanzuraho ku buryo bakubwira amabanga yabo kandi bakakwigana. Abana bagomba kumva ko mubakunda kandi ko mwifuza ko bagira ubuzima bwiza.”—Courtney n’umugabo we Erik.

Isubiramo: Icyo wakora ngo abana bawe bakumvire

  • Jya ugirana ubucuti bukomeye n’umwana wawe. Inshuti z’abana bawe zishobora kubafasha ariko ntizagusimbura ngo zibabere ababyeyi.

  • Ntugatume umwana wawe agirana ubucuti n’urungano rwe gusa. Nubwo kugira inshuti z’urungano bifasha abana kubana neza n’abandi, ababyeyi bagombye kubafasha kugira n’izindi nshuti kuko ari byo bituma bakura neza. Urungano ntirushobora kugira abana inama nk’izo ababyeyi babo babagira.

  • Jya utanga inama nziza. Numarana igihe n’abana bawe bizabagirira akamaro no mu gihe bazaba bamaze kuba bakuru.

a Byavuye mu gitabo Teen 2.0—Saving Our Children and Families From the Torment of Adolescence.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze