ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g20 No. 2 pp. 6-7
  • Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?
  • Nimukanguke!—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu ari iby’ingenzi kubyibaza
  • Bitekerezeho
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2020
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ikibazo cya 3: Kuki Imana yemera ko ngerwaho n’imibabaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Nimukanguke!—2020
g20 No. 2 pp. 6-7
Umupadiri ufite Bibiliya mu gihe yigisha abagize ibyago.

1. Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?

Impamvu ari iby’ingenzi kubyibaza

Abantu benshi ntibemera Imana kuko bumva ko ari yo iduteza imibabaro.

Bitekerezeho

Abayobozi b’amadini benshi bigisha ko Imana ari yo iduteza imibabaro. Urugero hari abavuga ko . . .

  • Ibiza ari igihano k’Imana.

  • Abana bapfa bitewe n’uko Imana ikeneye abandi bamarayika mu ijuru.

  • Imana igira uruhare mu ntambara kandi ziteza imibabaro myinshi.

Ese ibyo abo bayobozi b’amadini bavuga si ibinyoma? Ubwo se Imana irabemera?

NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI

Reba videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?,” iri ku rubuga rwa jw.org.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Imana si yo iduteza imibabaro.

Kuvuga ko ari yo iduteza imibabaro byaba bihabanye n’imico yayo ivugwa muri Bibiliya. Urugero:

“Inzira [z’Imana] zose zihuje n’ubutabera. . . . Irakiranuka kandi ntibera.”​—GUTEGEKA KWA KABIRI 32:4.

“Ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya!”​—YOBU 34:10.

“Ishoborabyose ntigoreka imanza.”​—YOBU 34:12.

Imana ntiyemera amadini ayiharabika.

Muri ayo madini harimo ayigisha ko Imana ari yo iduteza imibabaro n’ayivanga mu ntambara no mu bikorwa by’urugomo.

“Abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye. Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo. Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, . . . n’iby’uburyarya bwo mu mitima yabo.”​—YEREMIYA 14:14.

Yesu yamaganye uburyarya bw’amadini.

Yaravuze ati: “Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo. Benshi bazambwira kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Nyamara icyo gihe nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.’”​—MATAYO 7:21-23.

Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?

Reka dufate urugero: Tuvuge ko hari umubyeyi ukora uko ashoboye kugira ngo arere abana be neza. Ariko umwana we arigometse ava mu rugo ahitamo kuba ikirara. Ubwo se wavuga ko se ari we wabimuteye? None se uwo mwana aramutse ahuye n’ibibazo yavuga ko se ari we wabimuteye? Oya rwose. Ubwo rero kimwe n’uwo mwana, natwe ntidukwiriye kuvuga ko Imana ari yo iduteza imibabaro.

None se ubwo tuvuge ko ibibazo ari twe tubyitera?

Reka tubirebe mu ngingo ikurikira.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze