4. Ese twaremewe kubabara?
Impamvu ari iby’ingenzi kubyibaza
Igisubizo k’icyo kibazo gishobora gutuma turangwa n’ikizere cyangwa tukiheba.
Bitekerezeho
Ese Imana yaturemera ibintu byiza tubona hirya no hino ku isi, ikaba ari na yo iduteza imibabaro?
Iyo abantu badasenga Imana babonye imibabaro itugeraho bituma batekereza ko itatwitaho. Bavuga ko iyo mibabaro iterwa n’uko (1) Imana idafite imbaraga zo kuyivanaho, (2) ko idashaka kuyivanaho cyangwa ko (3) itanabaho.
Ese koko izo ni zo mpamvu zituma habaho imibabaro?
NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI
Reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Twabwirwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?,” iri ku rubuga rwa jw.org.
Icyo Bibiliya ibivugaho
Imana ntiyaturemeye kubabara.
Imana yifuza ko tubaho neza.
‘Nta cyiza cyarutira [abantu] kwishima no gukora ibyiza mu gihe bakiriho, kandi umuntu wese akwiriye kurya no kunywa kandi akabonera ibyiza mu mirimo yose akorana umwete. Ibyo ni impano y’Imana.’—UMUBWIRIZA 3:12, 13.
Imana yahaye abantu babiri ba mbere ibyo bari bakeneye byose.
Ntiyifuzaga ko bo n’abari kuzabakomokaho bababara.
“Imana irababwira iti ‘mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke.’”—INTANGIRIRO 1:28.
Abo bantu ba mbere basuzuguye Imana bahitamo kwiyobora.
Ibyo byabateje imibabaro myinshi bo n’ababakomotseho.
‘Nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’—ABAROMA 5:12.a
Imana ntiyaturemanye ubushobozi bwo kwiyobora.
Nk’uko tutaremewe kuba mu mazi, ni na ko tutaremewe kwiyobora.
“Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.”—YEREMIYA 10:23.
Imana ntiyifuza ko tubabara.
Yifuza ko twakwirinda ibibazo uko bishoboka kose.
“Iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye! Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi.”—YESAYA 48:18.
a Bibiliya ivuga ko “icyaha” ari igikorwa kibi umuntu yakoze n’imimerere abantu bose barazwe.