ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g20 No. 3 pp. 4-5
  • Jya ubanza umenye ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ubanza umenye ukuri
  • Nimukanguke!—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Aho ikibazo kiri
  • Ihame rya Bibiliya
  • Impamvu ari iby’ingenzi kumenya ukuri
  • Icyo wakora
  • Ese ugira ivangura?
    Nimukanguke!—2020
  • Urwikekwe ni ikibazo cyugarije isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Isi itarangwamo urwikekwe izabaho ryari?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Jya ukunda abantu
    Nimukanguke!—2020
Reba ibindi
Nimukanguke!—2020
g20 No. 3 pp. 4-5
Abagabo babiri babaza umugore bashaka guha akazi. Uwo mugore yarakaye.

Jya ubanza umenye ukuri

Aho ikibazo kiri

Akenshi umuntu uvangura ntaba azi ukuri kose. Reka turebe ingero zikurikira:

  • Hari abakoresha bibeshya ko abagore badashobora kumenya ibijyanye na siyansi cyangwa ikoranabuhanga.

  • Hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, abantu babeshyeye Abayahudi ko barogaga amariba kandi bagakwirakwiza indwara z’ibyorezo. Nanone mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi, babeshyeye Abayahudi ko ari bo batumye ubukungu bw’u Budage buhungabana. Ibyo byatumye abantu babanga cyane kandi kugeza n’ubu hari abakibanga.

  • Abantu benshi bibeshya ko iyo umuntu afite ubumuga, aba ari umugome.

Abantu bemera ibintu nk’ibyo bagerageza gushakisha ibimenyetso byemeza ko ari ukuri. Nanone iyo umuntu atemeranya na bo, baba bumva ko atita ku bintu.

Ihame rya Bibiliya

“Si byiza ko umuntu abaho adafite ubumenyi.”​—IMIGANI 19:2.

Icyo bisobanura: Iyo umuntu atazi ukuri kose ashobora gufata ibintu uko bitari maze bigatuma yanga abandi abahora ubusa.

Ese Bibiliya ishyigikira ivangura?

Hari abavuga ko Bibiliya ishyigikira ivangura. Ariko se Bibiliya yo ibivugaho iki?

  • Abantu bose bafitanye isano. Imana “yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe.”​—Ibyakozwe 17:26.

  • Imana ntirobanura. ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’​—Ibyakozwe 10:34, 35.

  • Imana ntiyita ku isura ahubwo yita ku mico. “Abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima.”​—1 Samweli 16:7.a

a Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.

Impamvu ari iby’ingenzi kumenya ukuri

Iyo tuzi neza abantu, ntidupfa kwemera ibinyoma abandi babavugaho. Nanone iyo tumenye ko ibyo abandi babavugaho atari ukuri, dushakisha uko twamenya ukuri nyako.

Urugero: Jovica (U Burayi)

Jovica twigeze kuvuga yumvaga mu gace k’iwabo bavuga nabi abantu bo mu itsinda runaka, haba mu binyamakuru cyangwa mu biganiro byatambukaga kuri tereviziyo. Yaravuze ati: “Abo bantu narabangaga cyane kandi rwose numvaga nta kosa mfite.”

“Igihe nari umusirikare nabanye n’abasirikare bo muri ubwo bwoko nangaga. Uko igihe cyagendaga gishira narushagaho kubamenya neza. Nize ururimi rwabo nkajya numva n’indirimbo zabo. Babaye inshuti zange kandi mpindura uko nababonaga. Icyakora nari nzi ko nshobora kongera kubanga. Ni yo mpamvu nirindaga kumva amakuru avuga nabi abantu bo muri ubwo bwoko. Nanone nirindaga kureba firimi cyangwa inkuru zisekeje zitesha agaciro abo bantu. Nzi neza ko ivangura rishobora gutuma umuntu yanga abandi.”

Icyo wakora

  • Jya uzirikana ko nubwo abantu baba bari mu itsinda rimwe, baba badateye kimwe.

  • Jya uzirikana ko hari ibyo uba utazi ku bantu runaka.

  • Jya uvana amakuru ahantu hizewe.

Baretse inzangano

Amafoto: 1. Abagabo babiri barimo kugenda baganira. 2. Umwe muri bo ari kumwe n’ishuti ze yishimye.

Ni iki cyatumye Umwarabu n’Umuyahudi bakundana?

Reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni ryari urukundo rudahemuka ruzatsinda urwango?,” iri kuri jw.org/rw.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze