ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g21 No. 1 pp. 8-9
  • Inama zadufasha kugira ibyishimo no kunyurwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inama zadufasha kugira ibyishimo no kunyurwa
  • Nimukanguke!—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Jya ukorana umwete
  • Jya uba inyangamugayo
  • Irinde gutwarwa n’amafaranga
  • Jya ushaka ubwenge nyakuri
  • Uko dukwiriye kubona amafaranga
    Nimukanguke!—2015
  • Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Amafaranga
    Nimukanguke!—2014
  • Uko mwacunga amafaranga
    Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
Reba ibindi
Nimukanguke!—2021
g21 No. 1 pp. 8-9
Umubyeyi uri kumwe n’umuhungu we bagenda bishimye. Barimo kunyura ku bantu bashishikajwe no guhaha ibintu bihenze.

Inama zagufasha kugira ibyishimo no kunyurwa

Abantu bose, baba abato n’abakuru, abashatse n’abatarashaka, bifuza kubaho bishimye kandi banyuzwe. Umuremyi wacu na we ni byo atwifuriza. Ni yo mpamvu yatugiriye inama nziza cyane.

Jya ukorana umwete

Umuntu ajye ‘akorana umwete akoreshe amaboko ye umurimo mwiza, kugira ngo abone icyo aha abafite icyo bakennye.’​—ABEFESO 4:28.

Umuremyi wacu adushishikariza kwishimira akazi dukora. Impamvu abidushishikariza, ni uko umuntu ukorana umwete agira ibyishimo. Ibyo byishimo biterwa n’uko abona ibyo akeneye kandi agatunga umuryango we. Nanone bishobora gutuma afasha abandi, umukoresha we akamukunda kandi akaramba ku kazi. Ibyanditswe Byera bigaragaza ko gukorana umwete ari “impano y’Imana.”—Umubwiriza 3:13.

Jya uba inyangamugayo

“Twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya, kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”​—ABAHEBURAYO 13:18.

Kuba inyangamugayo bituma twiyubaha, tukagira amahoro kandi tugasinzira neza. Nanone bituma abandi batugirira icyizere kandi bakatwubaha. Abantu batari inyangamugayo bo ntibabona ibyo bintu byiza. Nanone umutimanama wabo ushobora kubabuza amahwemo kandi bagahorana ubwoba kuko baba bikanga ko ibibi bakoze bizajya ahagaragara.

Irinde gutwarwa n’amafaranga

“Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite.”​—ABAHEBURAYO 13:5.

Dukenera amafaranga yo kugura ibyokurya n’ibindi bintu. Ariko “gukunda amafaranga” ni bibi cyane. Bishobora gutuma umuntu akoresha igihe kinini n’imbaraga ze zose kugira ngo agire amafaranga menshi. Kwiruka inyuma y’amafaranga bishobora gusenya umuryango, bigatuma umuntu abura umwanya wo kwita ku bana be ndetse bikaba byamutera uburwayi (1 Timoteyo 6:9, 10). Nanone gukunda amafaranga bishobora gutuma umuntu ahemuka. Hari umugabo w’umunyabwenge wanditse ati “umuntu w’indahemuka azabona imigisha myinshi, ariko uwihutira kuronka ubutunzi ntazakomeza kuba umwere.”—Imigani 28:20.

Jya ushaka ubwenge nyakuri

“Rinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.”​—IMIGANI 3:21.

Kwiga neza bituma dukora neza ibyo dushinzwe kandi tugasohoza neza inshingano z’ababyeyi. Ariko kwiga amashuri menshi, si byo byonyine bituma tugira ibyishimo cyangwa ngo tubone ibyo twifuza byose. Kugira ngo ibyo dukora byose bizagende neza, dukeneye ubwenge buturuka ku Mana. Ibyanditswe Byera bivuga ko umuntu wumvira Imana “ibyo akora byose bizagenda neza.”—Zaburi 1:1-3.

Ndishimye kandi ndanyuzwe

“Mu gace dutuyemo, abantu benshi bakora uko bashoboye kugira ngo bige amashuri menshi, maze bazabe abantu bakomeye kandi b’abakire. Ariko n’iyo bageze ku byo bifuza, usanga nta byishimo nyakuri bafite. Bibiliya yamfashije kumenya iby’ingenzi mu buzima. Namenye ko amafaranga ashobora gutuma tubona ibyo dukeneye, ariko ko adashobora kugura ibyishimo n’urukundo nyakuri. Ubu numva nishimye kandi nyuzwe kuko Bibiliya imfasha kudatwarwa n’amafaranga n’akazi.”—Kishore.

Kishore.

Niba wifuza kumenya byinshi:

Reba inama zituruka ku Muremyi zivuga ibirebana n’akazi, amafaranga n’amashuri kuri jw.org/rw, ahanditse ngo “INYIGISHO ZA BIBILIYA > AMAHORO & IBYISHIMO.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze