ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g21 No. 1 pp. 10-11
  • Kuki duhura n’imibabaro, tugasaza kandi tugapfa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki duhura n’imibabaro, tugasaza kandi tugapfa?
  • Nimukanguke!—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ababyeyi bacu ba mbere ni bo baduteje imibabaro
  • Satani n’abadayimoni be na bo baduteza imibabaro
  • Hari imibabaro natwe twiteza
  • Turi mu “minsi y’imperuka”
  • Kuki hariho ibibi n’imibabaro?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ihumure ku bababara
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Kuki hariho imibabaro myinshi?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Reba ibindi
Nimukanguke!—2021
g21 No. 1 pp. 10-11
Abantu b’abakene bariho mu buzima bugoye kandi badafite ibintu by’ibanze.

Kuki duhura n’imibabaro, tugasaza kandi tugapfa?

Umuremyi wacu adufata nk’abana be. Ubwo rero ntiyifuza ko duhura n’imibabaro. None se niba atabyifuza, kuki duhura na yo?

Ababyeyi bacu ba mbere ni bo baduteje imibabaro

‘Nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose.’​—ABAROMA 5:12.

Imana yaremye ababyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva, bafite umubiri utunganye n’ubwenge butunganye. Nanone yabatuje muri paradizo ku isi, yitwaga ubusitani bwa Edeni. Yababwiye ko bashoboraga kurya ku imbuto z’ibiti byo muri ubwo busitani byose uretse kimwe. Icyakora Adamu na Eva bariye imbuto z’icyo giti Imana yababujije, maze baba bakoze icyaha (Intangiriro 2:15-17; 3:1-19). Bamaze gusuzugura Imana, yabirukanye mu busitani bwa Edeni, maze ubuzima butangira kubasharirira. Nyuma yaho babyaye abana na bo babaho mu buzima bugoye. Amaherezo bose barashaje ndetse barapfa (Intangiriro 3:23; 5:5). Natwe turarwara, tugasaza kandi tugapfa bitewe n’uko dukomoka kuri Adamu na Eva.

Satani n’abadayimoni be na bo baduteza imibabaro

“Isi yose iri mu maboko y’umubi.”​—1 YOHANA 5:19.

Uwo ‘mubi’ ni Satani. Ni umumarayika mubi wigometse ku Mana (Yohana 8:44; Ibyahishuwe 12:9). Nyuma yaho hari abandi bamarayika bafatanyije na we kwigomeka. Abo ni bo baje kwitwa abadayimoni. Satani n’abadayimoni be bakoresha ububasha bafite bagashuka abantu benshi bakabatandukanya n’Umuremyi. Nanone batuma bakora ibibi (Zaburi 106:35-38; 1 Timoteyo 4:1). Satani n’abadayimoni be bashimishwa no kubabaza abantu.

Hari imibabaro natwe twiteza

‘Ibyo umuntu abiba ni na byo azasarura.’​—ABAGALATIYA 6:7.

Muri rusange twese duhura n’imibabaro bitewe n’uko twarazwe icyaha kandi Satani akaba ari we utegeka isi. Ariko hari igihe n’abantu bikururira ibibazo. Mu buhe buryo? Iyo abantu bakoze ibintu bibi cyangwa bagafata imyanzuro mibi, akenshi bibagiraho ingaruka. Ariko iyo bakoze ibyiza, bagera ku bintu byiza. Urugero, umugabo cyangwa umubyeyi w’inyangamugayo ukorana umwete kandi akaba akunda umuryango we, agera kuri byinshi kandi agatuma umuryango we ugira ibyishimo. Ariko umugabo ukina urusimbi, akanywa inzoga nyinshi cyangwa akaba ari umunebwe, arakena, agakenesha n’umuryango we. Ni yo mpamvu tugomba kumvira Umuremyi wacu. Yifuza ko tugera ku byiza byinshi, harimo n’“amahoro menshi.”—Zaburi 119:165.

Turi mu “minsi y’imperuka”

“Mu minsi y’imperuka . . . , abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, batumvira ababyeyi, . . . batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza.”​—2 TIMOTEYO 3:1-5.

Muri iki gihe, abantu benshi bafite imyifatire nk’iyo. Iyo myifatire ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi si. Nanone Ibyanditswe byari byarahanuye ko ibihe turimo byari kuzarangwa n’intambara, inzara, imitingito ikomeye n’ibyorezo by’indwara (Matayo 24:3, 7, 8; Luka 21:10, 11). Ibyo na byo biduteza imibabaro n’urupfu.

Nagize amahoro yo mu mutima

“Igihe nari mfite imyaka 19 narwaye indwara ituma ngagara maze abantu bambwira ko byatewe n’ibibi nakoze ntaravuka. Ibyo byantesheje umutwe kandi birampungabanya. Hari abambwiraga ko Imana ari yo iduteza imibabaro. Numvaga ntashobora gukunda iyo Mana y’ingome. Nyuma yaho nize Bibiliya menya ko Umuremyi wacu atwitaho kandi ko umumarayika wigometse witwa Satani ari we uteza imibabaro. Nanone namenye ko vuba aha Imana izarimbura Satani kandi igakuraho ibibi byose. Amaherezo naje gukunda cyane iyo Mana nziza kandi nagize amahoro yo mu mutima.”—Sanjay.

Sanjay.

Niba wifuza kumenya byinshi:

Reba ingingo zivuga ibyerekeye imibabaro duhura na yo n’uko twahangana na yo kuri jw.org/rw, ahanditse ngo “INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA > IMIBABARO.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze