Amagambo y’ibanze
Ese waba uhangayikishijwe n’uko ibiciro bigenda bizamuka ku isoko? None se waba ukora amasaha menshi kugira ngo ubashe kubona ibigutunga? Waba se umarana igihe gito n’abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe? Niba ari uko bimeze, ibivugwa muri iyi gazeti ya Nimukanguke! biragufasha. Urasangamo inama zagufasha kubaho neza kandi zigatuma udakomeza guhangayika. Mu ngingo isoza, urabona ko mu gihe kiri imbere tuzagira ubuzima bwiza kandi ibyo bishobora kuguhumuriza no muri iki gihe.