ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 5
  • Imibereho igoranye itangira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imibereho igoranye itangira
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Impamvu yatumye batakaza ubuturo bwabo
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ubuzima bwari bumeze bute muri Paradizo?
    Tega Imana amatwi uzabeho iteka
  • Adamu na Eva basuzuguye Imana
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Imana irema umugabo n’umugore ba mbere
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 5
Eva ari kumwe n’abana be baravanywe muri Edeni

INKURU YA 5

Imibereho igoranye itangira

IGIHE Adamu na Eva birukanwaga mu busitani bwa Edeni, bahuye n’ingorane nyinshi. Bagombaga gukora imirimo ivunanye kugira ngo babone ikibatunga. Mu mwanya w’ibiti byiza byera imbuto, bari bakikijwe n’ibisura n’amahwa. Nguko uko byagendekeye Adamu na Eva igihe bangaga kumvira Imana bakareka kuba incuti zayo.

Ikibabaje kurushaho ariko, batangiye gupfa. Wibuke ko Imana yari yarababuriye ibabwira ko iyo baramuka bariye ku mbuto z’igiti runaka bari kuzapfa. Koko rero, umunsi bakiriyeho batangiye gupfa. Mbega ubupfu bwo kutumvira Imana!

Abana ba Adamu na Eva bose bavutse nyuma y’aho Imana yirukaniye ababyeyi babo mu busitani bwa Edeni. Birumvikana ko na bo bari kuzasaza kandi bagapfa.

Iyo Adamu na Eva baza kumvira Yehova, ubuzima bwari kubashimisha bo n’abana babo. Bose bari kubaho iteka ku isi mu munezero. Nta wari gusaza cyangwa ngo apfe.

Imana ishaka ko abantu babaho iteka banezerewe, kandi isezeranya ko umunsi umwe ibyo bizasohozwa. Icyo gihe isi yose izaba nziza cyane, kandi abantu bose bazagira amagara mazima. Abantu bose bazaba batuye ku isi bazagirana ubucuti kandi babugirane n’Imana.

Ariko Eva we yaretse kuba incuti y’Imana. Ni yo mpamvu igihe yabyaraga abana byamuruhije. Yarababaraga. Kutumvira byatumye agira agahinda kenshi rwose. Si byo se?

Adamu na Eva babyaye abahungu n’abakobwa benshi. Igihe umuhungu wabo w’imfura yavukaga bamwise Kayini, uwa kabiri bamwita Abeli. Ese waba uzi icyababayeho?

Itangiriro 3:16-23; 4:1, 2; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze