IGICE CYA 3
Adamu na Eva basuzuguye Imana
Umunsi umwe, inzoka yaraje isanga Eva ari wenyine maze iramuvugisha. Yaramubajije iti: “Ni ukuri koko Imana yababujije kurya imbuto z’ibiti byose?” Eva yarayisubije ati: “Dushobora kurya imbuto z’ibiti byose uretse igiti kimwe gusa. Turamutse turiye imbuto zacyo twapfa.” Inzoka yaramubwiye iti: “Reka ntimuzapfa! Ahubwo nimukiryaho muzamera nk’Imana.” Ese ibyo byari ukuri? Oya, iyo nzoka yaramubeshyaga. Ariko Eva yarabyemeye. Eva yakomeje kwitegereza icyo giti, yumva ashatse kurya imbuto zacyo. Yaraziriye, ahaho na Adamu. Adamu yari azi ko gusuzugura Imana byari gutuma bapfa. Ariko yarayisuzuguye, arya kuri izo mbuto.
Nyuma yaho kuri uwo munsi, Yehova yavuganye na Adamu na Eva. Yababajije icyari cyatumye bamusuzugura. Eva yavuze ko inzoka ari yo yamushutse, Adamu na we avuga ko Eva ari we wamushutse. Yehova yirukanye Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni kubera ko bari bamusuzuguye. Kugira ngo batazasubira muri ubwo busitani, yashyize ku muryango wabwo abamarayika n’inkota yaka umuriro.
Yehova yavuze ko uwari washutse Eva na we yagombaga guhanwa. Mu by’ukuri si inzoka iyi isanzwe yari yavugishije Eva. Yehova ntiyahaye inzoka ubushobozi bwo kuvuga. Ahubwo ni umumarayika mubi wakoreshaga iyo nzoka kugira ngo ashuke Eva. Uwo mumarayika yitwa Satani Usebanya. Yehova azarimbura Satani kugira ngo atazongera gushuka abantu ngo bakore ibibi.
‘Satani yabaye umwicanyi agitangira. Ntiyagumye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we.’—Yohana 8:44