IGICE CYA 2
Kuva ku mwuzure kugeza igihe cyo kuvanwa mu Misiri
Abantu barokotse umwuzure bari umunani gusa, ariko uko iminsi yagendaga ihita, bariyongereye baba ibihumbi byinshi. Hashize imyaka 352 nyuma y’Umwuzure, ni bwo Aburahamu yavutse. Imana yakomeje isezerano ryayo iha Aburahamu umwana w’umuhungu, witwaga Isaka. Mu bahungu babiri ba Isaka, Yakobo ni we Imana yahisemo.
Yakobo yari afite umuryango munini wari ugizwe n’abahungu 12 hamwe n’abakobwa. Abahungu be 10 bangaga Yozefu murumuna wabo, maze baramugurisha ajya kuba umucakara mu Misiri. Nyuma Yozefu yaje kuba umuntu ukomeye muri icyo gihugu. Igihe hateraga inzara ikaze, yagerageje bene se kugira ngo arebe niba bari barahinduye imitima. Hanyuma, umuryango wose wa Yakobo, ari bo Bisirayeli, wimukiye mu Misiri. Ibyo byabaye hashize imyaka 290 nyuma y’ivuka rya Aburahamu.
Mu myaka 215 yakurikiyeho, Abisirayeli bagumye mu Misiri. Yozefu amaze gupfa, bagizwe abacakara. Nyuma y’igihe runaka, haje kuvuka Mose, maze Imana iramukoresha kugira ngo avane Abisirayeli mu Misiri. Mu gice cya KABIRI, havugwa iby’ayo mateka y’imyaka 857.