ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 40
  • Mose akubita urutare

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mose akubita urutare
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Umucamanza utabera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Yosuwa aba umuyobozi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ni nde uhanze amaso?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 40
Mose na Aroni biyitiriye amazi yaturutse mu rutare

INKURU YA 40

Mose akubita urutare

IMYAKA 10, 20, 39, irashize Abisirayeli bakiri mu butayu. Muri iyo myaka yose ariko, Yehova yagiye yita ku bwoko bwe. Yabagaburiraga manu. Ku manywa yabayobozaga inkingi y’igicu, nijoro akabayoboza iy’umuriro. Kandi muri iyo myaka yose, imyenda yabo ntiyigeze isaza, n’ibirenge byabo ntibyabyimbye.

Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 40 Abisirayeli bavuye mu Misiri, bongeye gukambika i Kadeshi. Aho ni ho bari mbere y’imyaka hafi 40, igihe abatasi 12 boherezwaga gutata igihugu cya Kanaani. Nuko Miriyamu, mushiki wa Mose, agwa aho ngaho i Kadeshi. Maze, nk’uko byagenze mbere, habaho imyivumbagatanyo.

Rubanda babuze amazi. Nuko bitotombera Mose bati ‘iyaba twarapfuye! Watuvaniye iki mu Misiri ukatuzana aha hantu habi hatagira ikihamera? Nta binyampeke bihaba, nta mitini, nta mizabibu, nta makomamanga. Ndetse nta n’amazi yo kunywa ahaba.’

Igihe Mose na Aroni bajyaga ku ihema ry’ibonaniro bagasenga, Yehova yabwiye Mose ati ‘koranya rubanda! Hanyuma, ubwire ruriya rutare imbere ya bose. Ruravamo amazi ahagije rubanda n’amatungo yabo yose.’

Mose akoranya abantu arababwira ati ‘nimwumve mwa batiringira Imana mwe! Aroni nanjye tubavanire amazi muri uru rutare? Maze Mose aherako akubitisha inkoni urutare incuro ebyiri. Nuko haboneka amazi yo kunywa ahagije abantu bose n’amatungo yose.

Ariko Yehova yarakariye Mose na Aroni. Uzi impamvu se? Ni uko bari bavuze ko ari bo bari bagiye kuvana amazi mu rutare. Ariko mu by’ukuri, ni Yehova wabikoze. Kandi kubera ko Mose na Aroni batavuze ukuri kuri ibyo, Yehova yababwiye ko yari kubahana. Yaravuze ati ‘ntimuzajyana ubwoko bwanjye mu gihugu cya Kanaani.’

Bidatinze, Abisirayeli bavuye i Kadeshi. Nuko nyuma y’igihe gito, bagera ku Musozi Hori. Ku mpinga y’uwo musozi, ni ho Aroni yaguye. Icyo gihe yari amaze imyaka 123. Ibyo byababaje Abisirayeli cyane, maze bamara iminsi 30 bamuririra. Umuhungu we Eleyazari ni we wamusimbuye aba umutambyi mukuru w’Abisirayeli.

Kubara 20:1-13, 22-29; Gutegeka 29:5.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze