ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/5 p. 21
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Bishe isezerano
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Mose na Aroni bagaragaje ubutwari
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Mose akubita urutare
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Umucamanza utabera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/5 p. 21

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Yehova atahannye Aroni igihe yaremaga inyana ya zahabu, kandi ubusanzwe atemera ko abantu basenga ibishushanyo?

Igihe Aroni yakoraga inyana ya zahabu nk’uko bivugwa mu Kuva igice cya 32, yishe itegeko ry’Imana ribuzanya gusenga ibigirwamana (Kuva 20:3-5). Ibyo byatumye ‘Uwiteka arakarira Aroni cyane ashaka kumurimbura, muri uwo mwanya [Mose] aramusabira’ (Guteg 9:19, 20). Ese iryo sengesho rya Mose wari umukiranutsi ryagize “imbaraga” mu gukemura ikibazo cya Aroni (Yak 5:16)? Yego rwose. Birashoboka ko Yehova yashubije isengesho rya Mose maze ntahane Aroni, kubera ko Mose yamwinginze cyangwa bikaba byaratewe n’izindi mpamvu nibura ebyiri.

Uko bigaragara, impamvu ya mbere ni uko Aroni yari azwiho kuba indahemuka. Igihe Mose yahabwaga itegeko ryo kujya kwa Farawo gukura Abisirayeli muri Egiputa, Yehova yashyizeho Aroni kugira ngo amuherekeze, kandi ajye amuvugira (Kuva 4:10-16). Abo bagabo babiri barumviye, bajya kureba umwami wa Egiputa incuro nyinshi, kandi bihanganira Farawo wari winangiye umutima. Ku bw’ibyo, igihe Aroni yari akiri muri Egiputa yagaragaje ko ari indahemuka, kandi ko yari ashikamye ku murimo yakoreraga Yehova.—Kuva 4:21.

Reka dusuzume nanone icyatumye Aroni arema inyana ya zahabu. Icyo gihe Mose yari amaze iminsi 40 ku Musozi wa Sinayi. Igihe ‘abantu babonaga Mose atinze kumanuka wa musozi,’ bamuhatiye kubaremera ikigirwamana. Aroni yarabyemeye, maze abakorera igishushanyo cy’inyana ya zahabu (Kuva 32:1-6). Icyakora, ibyo Aroni yakoze nyuma yaho bigaragaza ko umutima we utemeraga ibyo gusenga ikigirwamana. Bisa n’aho babimuhatiye maze akabyemera. Urugero, igihe Mose yari agiye gukemura icyo kibazo cyo gusenga ikigirwamana, Abalewi bose, harimo na Aroni, bagiye ku ruhande rwa Yehova bashikamye. Abantu bagera ku bihumbi bitatu bose bafashe iya mbere mu gusenga ikigirwamana, barishwe.—Kuva 32:25-29.

Nyuma yaho Mose yabwiye Abisirayeli ati “mwakoze icyaha gikomeye” (Kuva 32:30). Ku bw’ibyo, Aroni si we wenyine Yehova yababariye, ahubwo hari n’abandi bantu yababariye.

Abisirayeli bamaze gusenga iyo nyana ya zahabu, Yehova yagize Aroni umutambyi mukuru. Imana yabwiye Mose iti ‘wambike Aroni ya myambaro yejejwe, umusige, umwereze kugira ngo ankorere umurimo w’ubutambyi’ (Kuva 40:12, 13). Biragaragara ko Yehova yababariye Aroni ku bw’intege nke yagize. Umutima wa Aroni wari ushyigikiye ugusenga k’ukuri; ntiwari ushyigikiye gahunda yo gusenga ibigirwamana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze