ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/5 p. 20
  • Harani yakorerwagamo ibintu byinshi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Harani yakorerwagamo ibintu byinshi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Mbese, ufite ukwizera nk’ukw’Aburahamu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Aburahamu, incuti y’Imana
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/5 p. 20

Harani yakorerwagamo ibintu byinshi

IYO abantu bazi ibya Bibiliya bumvise izina Harani, bahita bibuka Aburahamu wari umukurambere wizerwa. Igihe Aburahamu yavaga muri Uri ajya mu gihugu cy’i Kanani ari kumwe n’umugore we Sara, na se witwaga Tera n’umuhungu wabo Loti, batuye i Harani. Aburahamu ageze aho, yagize ubutunzi bwinshi. Se w’Aburahamu amaze gupfa, yakomeje urugendo ajya mu gihugu Imana y’ukuri yari yarabasezeranyije (Itang 11:31, 32; 12:4, 5; Ibyak 7:2-4). Nyuma yaho, yohereje umugaragu we mukuru i Harani cyangwa mu gace kari hafi aho, ngo ajye gushakira Isaka umugore. Umwuzukuru wa Aburahamu ari we Yakobo, na we yahabaye igihe kirekire.—Itang 24:1-4, 10; 27:42-45; 28:1, 2, 10.

Igihe Senakeribu umwami wa Ashuri yatumaga kuri Hezekiya umwami w’u Buyuda agira ngo amutere ubwoba, yavuze ‘ibihugu’ abami ba Ashuri bigaruriye, avugamo na Harani. Iryo jambo ‘Harani’ ntiryerekeza gusa ku mugi wa Harani, ahubwo rinerekeza ku tundi turere twari hafi yaho (2 Abami 19:11, 12). Mu buhanuzi bwa Ezekiyeli, Harani ivugwaho ko ari umwe mu migi ikomeye yahahiranaga na Tiro, ibyo bikaba byemeza ko Harani yari umugi ukomeye w’ubucuruzi.—Ezek 27:1, 2, 23.

Muri iki gihe, Harani ni umugi muto uri hafi ya Şanlıurfa, mu Burasirazuba bwa Turukiya. Icyakora, hari igihe uwo mugi wa kera wigeze gukorerwamo ibintu byinshi. Harani ni umwe mu migi mike ya kera igifite izina rivugwa muri Bibiliya. Mu rurimi rw’Abashuri, Harani yitwa Harranu, bikaba bishobora gusobanura ‘umuhanda,’ cyangwa ‘inzira y’igihogere.’ Ibyo rero bigaragaza ko Harani yari yubatse ku mihanda minini ihuza imigi minini. Dukurikije inyandiko yataburuwe i Harani, Umugabekazi w’Umwami Nabonide w’i Babuloni yari umutambyi mukuru mu rusengero rw’imana y’ukwezi y’i Harani yitwaga Sini. Hari abavuga ko Nabonide yongeye kubaka urwo rusengero. Nyuma yaho, i Harani hagiye habaho ubwami bwinshi hanyuma bukagwa, ariko izina Harani ryo ryagumyeho.

Muri iki gihe, Harani ntikimeze nk’uko yari imeze kera. Hari igihe Harani ya kera yigeze kuba umugi wateye imbere kandi ukomeye. Icyakora Harani yo muri iki gihe, ni ahantu hari amazu afite ibisenge bya muviringo. Ikikijwe n’amatongo agaragaza umuco wa kera. Mu isi nshya y’Imana, abantu benshi babaye mu mugi wa Harani, harimo Aburahamu, Sara na Loti, bazazuka. Birashoboka cyane ko bazatubwira byinshi ku bihereranye na Harani, umugi wakorerwagamo ibintu byinshi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Amatongo y’i Harani

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Inzu zifite ibisenge bya muviringo

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Uko Harani imeze muri iki gihe uyirebeye kure

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze