IGICE CYA 24
Bishe isezerano
Yehova yabwiye Mose ati: “Zamuka unsange ku musozi. Ndandika amategeko yanjye ku bisate by’amabuye mbiguhe.” Mose yazamutse uwo musozi amarayo iminsi 40. Yehova yanditse Amategeko Icumi ku bisate bibiri by’amabuye bitunganyijwe neza maze abiha Mose.
Abisirayeli babonye Mose atinze, bakeka ko yari yarabataye. Nuko babwira Aroni bati: “Turashaka umuntu utuyobora. Dukorere imana.” Aroni yarababwiye ati: “Mumpe zahabu.” Yashongesheje iyo zahabu ayikoramo igishushanyo cy’ikimasa. Abantu baravuze bati: “Iki kimasa ni yo Mana yacu yadukuye muri Egiputa.” Batangiye gusenga icyo kimasa, bakora n’ibirori. Ese ibyo byari bibi? Byari bibi, kubera ko bari barasezeranyije Yehova ko ari we bazajya basenga wenyine. Ubwo rero bari bishe iryo sezerano.
Yehova yabonye ibyo bakoraga byose maze abwira Mose ati: “Manuka usange abantu bawe. Bansuzuguye basenga ikigirwamana.” Mose yahise amanuka afite bya bisate bibiri by’amabuye.
Mose ageze hafi y’inkambi, yumvise abantu baririmba. Hanyuma yabonye ukuntu babyiniraga icyo kimasa cya zahabu kandi bakagipfukamira. Yararakaye cyane, ahita ajugunya hasi bya bisate by’amabuye maze birameneka. Yafashe cya kimasa aragitwika. Hanyuma yabajije Aroni ati: “Aba bantu bagushukishije iki kugira ngo ukore icyaha gikomeye nk’iki?” Aroni yaramusubije ati: “Ntundakarire rwose. Nawe ubwawe aba bantu urabazi. Bashakaga imana, maze njugunya zahabu yabo mu muriro, havamo iki kimasa.” Aroni ntiyagombaga kuba yarakoze ibyo bintu. Mose yasubiye ku musozi yinginga Yehova ngo abababarire.
Yehova yababariye abari biteguye kumwumvira. Ese urabona impamvu Abisirayeli bagombaga kumvira Mose?
“Nugira ikintu usezeranya Imana ntugatinde kugikora, kuko itishimira abantu batagira ubwenge. Ujye ukora ibyo wayisezeranyije.”—Umubwiriza 5:4