ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 36
  • Inyana ya zahabu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inyana ya zahabu
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Bishe isezerano
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Itegeko rya Zahabu ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ihatire kumenya imigambi ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 36
Abisirayeli baririmba, babyina ari na ko baramya inyana ya zahabu

INKURU YA 36

Inyana ya zahabu

DORE re! Aba bantu bari mu biki? Barimo bararamya inyana. Babitewe n’iki?

Igihe Mose yamaraga igihe kirekire ku musozi, rubanda baravuze bati ‘ntituzi icyamubayeho. Reka twiremere imana abe ari yo ituyobora, ituvane muri iki gihugu.’

Aroni, umuvandimwe wa Mose, yaravuze ati ‘ngaho nimuvane impeta za zahabu ku matwi yanyu maze muzinzanire.’ Igihe rubanda bahaga Aroni izo mpeta, yaraziyagije maze azikoramo inyana ya zahabu. Nuko abantu baravuga bati ‘iyi ni yo Mana yacu, yadukuye mu Misiri!’ Hanyuma, Abisirayeli bakoze ibirori bikomeye, maze baramya ya nyana ya zahabu.

Igihe Yehova yabibonaga, yararakaye cyane. Nuko abwira Mose ati ‘manuka vuba. Abantu barimo barakora ibintu bibi cyane. Bibagiwe amategeko yanjye, none barimo barunamira inyana ya zahabu.’

Mose amena ibisate by’amabuye byari byanditseho Amategeko Cumi

Mose yamanutse umusozi yihuta. Ageze hafi y’ingando, yabonye rubanda baririmba kandi babyina, bakikije ya nyana ya zahabu! Mose yagize umujinya mwinshi, ku buryo yajugunye bya bisate by’amabuye bibiri byariho amategeko, maze bikajanjagurika. Hanyuma, yafashe ya nyana ya zahabu arayitwika, arayisya ayihindura ifu.

Rubanda bari bakoze ikintu kibi cyane. Ni cyo cyatumye Mose ategeka bamwe muri bo gufata inkota zabo. Hanyuma aravuga ati ‘abantu babi basenze inyana ya zahabu bagomba gupfa.’ Nuko abo bagabo bica abantu bagera ku 3.000! Ese ibyo ntibigaragaza ko tugomba gusenga Yehova wenyine, tukirinda gusenga ibigirwamana ibyo ari byo byose?

Kuva 32:1-35.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze