UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 10-11
Mose na Aroni bagaragaje ubutwari
Mose na Aroni bagaragaje ubutwari igihe bajyaga kuvugana na Farawo, icyo gihe wari umuntu ukomeye kuruta abandi ku isi. Ni iki cyatumye bagira ubwo butwari? Bibiliya igira iti: “Kwizera ni ko kwatumye [Mose] ava muri Egiputa ntatinye uburakari bw’umwami, kuko yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka” (Hb 11:27). Mose na Aroni bizeraga Yehova kandi bakamwishingikirizaho.
Ni ryari bishobora kugusaba ubutwari kuvuganira ukwizera kwawe imbere y’abayobozi?