ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 42
  • Indogobe ivuga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Indogobe ivuga
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Indogobe ya Balamu ivuga
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yesu aza nk’Umwami
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibivugwa mu gitabo cyo Kubara
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cyo Kubara
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 42
Indogobe ivugisha Balamu bitewe n’uko umumarayika yari ahagaze mu nzira yayitangiriye

INKURU YA 42

Indogobe ivuga

WABA warigeze kumva indogobe ivuga? Ahari wavuga uti ‘reka, inyamaswa ntizishobora kuvuga.’ Nyamara Bibiliya itubwira iby’indogobe yavuze. Reka turebe uko byagenze.

Abisirayeli bari hafi kwinjira mu gihugu cya Kanaani. Balaki, umwami w’i Mowabu, yari yatewe ubwoba na bo. Nuko atuma ku muntu w’incakura witwaga Balamu ngo aze kuvuma Abisirayeli. Balaki yasezeranyije Balamu amafaranga menshi, bityo Balamu yurira indogobe ye ashyira nzira aza kumureba.

Yehova ntiyashakaga ko Balamu avuma Abisirayeli. Ni cyo cyatumye yohereza umumarayika wari ufite inkota ndende kugira ngo ahagarare mu nzira atangire Balamu. Balamu ntiyashoboraga kubona uwo mumarayika, ariko indogobe ye yo yaramubonaga. Ni yo mpamvu indogobe yakomeje gushakisha ukuntu yakebereza igahunga uwo mumarayika, ariko amaherezo iza kuryama mu nzira. Balamu yararakaye cyane maze akubita iyo ndogobe ye.

Icyo gihe ni bwo Yehova yatumye Balamu yumva indogobe ye imuvugisha. Yaramubajije iti ‘urankubitira iki?’

Balamu yarayishubije ati ‘wangize igicucu. Iyo ngira inkota mba nkwishe!’

Iyo ndogobe yaramubajije iti ‘hari ubundi nigeze kukugirira ntyo?’

Balamu ati ‘oya.’

Nuko Yehova ahumura amaso ya Balamu, abona wa mumarayika ahagaze mu nzira, afite inkota mu ntoki. Marayika abaza Balamu ati ‘kuki wakubise indogobe yawe? Naje kugutangira, kuko utagomba kujya kuvuma Abisirayeli. Iyo iyi ndogobe yawe idakebanuka ngo itanyegera, mba nakwishe, ariko yo singire icyo nyitwara.’

Balamu aravuga ati ‘nakoze icyaha. Sinari nzi ko uhagaze mu nzira.’ Nuko marayika areka Balamu aragenda, ajya kureba Balaki. Balamu yakomeje kugerageza kuvuma Abisirayeli, ariko Yehova atuma abahesha umugisha incuro eshatu.

Kubara 21:21-35; 22:1-40; 23:1-30; 24:1-25.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze