ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 28 p. 70-p. 71 par. 1
  • Indogobe ya Balamu ivuga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Indogobe ya Balamu ivuga
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Indogobe ivuga
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibivugwa mu gitabo cyo Kubara
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cyo Kubara
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Irinde Abigisha b’Ibinyoma!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 28 p. 70-p. 71 par. 1
Indogobe ya Balamu iryamye mu nzira ibonye umumarayika w’Imana

IGICE CYA 28

Indogobe ya Balamu ivuga

Abisirayeli bari bamaze imyaka hafi 40 mu butayu. Bari baramaze kwigarurira imijyi myinshi ikomeye. Bari bashinze amahema mu bibaya by’i Mowabu, mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani, kandi bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Balaki, umwami w’i Mowabu, yatinyaga ko bazamutwarira igihugu. Yatumyeho umugabo witwaga Balamu ngo aze i Mowabu kwifuriza Abisirayeli ibintu bibi.

Ariko Yehova yabwiye Balamu ati: “Uramenye ntiwifurize Abisirayeli ibintu bibi.” Ibyo byatumye Balamu atajyayo. Umwami Balaki yongeye kumutumaho, amwizeza ko yari kumuha ikintu cyose yifuza. Ariko nabwo Balamu yanze kujyayo. Hanyuma Imana yabwiye Balamu iti: “Genda ariko uzajye uvuga gusa icyo nkubwiye.”

Balamu yuriye indogobe ye, ajya mu majyepfo i Mowabu. Yateganyaga kwifuriza Abisirayeli ibintu bibi nubwo Yehova yari yamubujije. Igihe yari mu nzira, umumarayika wa Yehova yamuhagaritse inshuro eshatu zose. Balamu ntiyabonaga uwo mumarayika, ariko indogobe ye yaramubonaga. Ku nshuro ya mbere, indogobe yavuye mu nzira inyura mu murima. Ku nshuro ya kabiri, indogobe yahungiye ku rukuta rw’amabuye maze ikirenge cya Balamu ikibyigira ku rukuta. Ku nshuro ya gatatu, iyo ndogobe yaryamye mu nzira hagati. Buri gihe Balamu yayikubitaga inkoni.

Noneho Yehova yatumye iyo ndogobe ivuga, ibaza Balamu iti: “Kuki ukomeza kunkubita?” Balamu yarayisubije ati: “Ni uko uri gutuma abantu bagira ngo ndi umusazi. Ahubwo iyo ngira inkota mba nakwishe.” Indogobe yaramubwiye iti: “Maze imyaka myinshi nguheka. Ese hari ubwo nigeze ngukorera ibintu nk’ibi?”

Hanyuma Yehova yatumye Balamu abona uwo mumarayika. Uwo mumarayika yaramubwiye ati: “Yehova yakubujije kwifuriza Abisirayeli ibintu bibi.” Balamu yaravuze ati: “Nakoze amakosa. Reka nsubire mu rugo.” Ariko umumarayika yaramubwiye ati: “Jya i Mowabu, ariko uzajye uvuga icyo Yehova akubwiye gusa.”

Ese Balamu yaba yarabikuyemo isomo? Oya. Nyuma yaho, Balamu yagerageje kwifuriza ibintu bibi Abisirayeli inshuro eshatu zose, ariko Yehova yatumaga abasabira umugisha. Hanyuma Abisirayeli bagabye igitero ku Bamowabu kandi bica na Balamu. Ese ntibyari kuba byiza iyo Balamu aza kuba yarumviye Yehova mbere hose?

“Mwirinde umururumba, kuko niyo umuntu yatunga ibintu byinshi cyane, ntibishobora kumuhesha ubuzima.”​—Luka 12:15

Ibibazo: Kuki Balamu yagiye i Mowabu? Ni iki cyabaye igihe yari mu nzira ajyayo?

Kubara 22:1–24:25; 31:8; Nehemiya 13:2; 2 Petero 2:15, 16; Yuda 11

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze