ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 45
  • Bambuka Uruzi rwa Yorodani

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bambuka Uruzi rwa Yorodani
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yehova atoranya Yosuwa
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • “Ukomere ushikame cyane”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Isanduku y’isezerano ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yosuwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 45
Ishyanga rya Isirayeli ryambuka Uruzi rwa Yorodani

INKURU YA 45

Bambuka uruzi rwa Yorodani

DORE re! Abisirayeli barimo barambuka Uruzi rwa Yorodani! Ariko se, amazi ari he? Iminota mike gusa mbere y’uko bambuka, uruzi rwari rwuzuye cyane kubera ko muri icyo gihe cy’umwaka hagwa imvura nyinshi cyane. None dore amazi yose yakamye! Abisirayeli barambuka banyuze ku butaka bwumutse nk’uko babigenje ku Nyanja Itukura! Ubwo se amazi yose yagiye he! Reka turebe uko byagenze.

Abisirayeli bageze igihe cyo kwambuka Uruzi rwa Yorodani, Yehova yategetse Yosuwa kubwira rubanda ati ‘abatambyi baheke isanduku y’isezerano maze batujye imbere. Nibamara kugeza ibirenge byabo mu Ruzi rwa Yorodani, amazi arareka gutemba.’

Nuko abatambyi baheka isanduku y’isezerano, bagenda imbere ya rubanda. Bageze kuri Yorodani, bahise bajya mu mazi. Amazi yari afite umuvuduko mwinshi kandi ari maremare cyane mu bujyakuzimu. Ariko, bakimara gukoza ibirenge byabo mu mazi, yahise areka gutemba! Icyo cyari igitangaza! Yehova yari yakumiriye amazi yo haruguru. Nuko bidatinze, amazi yose arakama!

Abatambyi bahagaze ku butaka bwumutse amazi amaze gukama, bahetse ku bitugu isanduku y’isezerano, mu gihe abandi bambukaga

Abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano bahise bakomeza bajya hagati mu ruzi rwakamye. Ese urababona ku ishusho? Bakomeje guhagarara aho, mu gihe Abisirayeli bose bambukaga Uruzi rwa Yorodani banyura ahumutse!

Yosuwa

Abantu bose bamaze kwambuka, Yehova yategetse Yosuwa kubwira abagabo 12 b’abanyembaraga ati ‘nimujye mu ruzi aho abatambyi bahetse isanduku bahagaze. Muhavane amabuye 12, maze muyashinge aho mwese muri burare iri joro. Hanyuma, mu gihe kizaza, abana banyu nibababaza iby’ayo mabuye, muzababwire ko amazi yaretse gutemba igihe isanduku y’isezerano ya Yehova yambukaga Yorodani. Ayo mabuye azajya abibutsa iki gitangaza!’ Yosuwa na we ashinga amabuye 12 aho abatambyi bari bahagaze, aho uruzi rwanyuraga.

Hanyuma, Yosuwa yabwiye abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano ati ‘nimuve muri Yorodani.’ Bakimara kwambuka, uruzi rwahise rwongera gutemba.

Yosuwa 3:1-17; 4:1-18.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze